Bavumbura itangazo ry’Umwami Sirusi
1 Nuko Umwami Dariyusi ategeka ko bashakashaka mu bitabo by’amateka byari i Babiloni mu nzu yabikwagamo ibintu by’ingirakamaro.
2 Nyamara mu kigo ntamenwa cya Ekibatanamu gihugu cy’u Bumedi, ni ho habonetse urwandiko ruzinzwe rwanditsemo ngo:
“Urwibutso.
3 “Mu mwaka wa mbere Umwami Sirusi ari ku ngoma, yaciye iteka ryerekeye Ingoro y’Imana y’i Yeruzalemu agira ati:
“I Yeruzalemu hagomba kongera kubakwa Ingoro y’Imana hakajya hatambirwa ibitambo, kandi urufatiro rwayo rusanwe. Iyo Ngoro izagire metero makumyabiri n’indwi z’uburebure na metero makumyabiri n’indwi z’ubugari.
4 Bazubake impushya eshatu z’amabuye manini, bakurikizeho urundi ruhushya rw’ibiti by’imigogo. Ibyo umushinga uzatwara bizavanwe mu mutungo w’umwami.
5 Bagomba kandi gusubiza mu Ngoro y’Imana ibikoresho by’izahabu n’ifeza byakoreshwaga muri yo, buri kintu kigashyirwa mu mwanya wacyo. Ibyo bikoresho Umwami Nebukadinezari yari yarabinyaze i Yeruzalemu abijyana i Babiloni.”
Umwami Dariyusi asubiza Tatenayi
6 Maze Umwami Dariyusi asubiza Tatenayi ati:
“Kuri Tatenayi, umutegetsi w’ibihugu bikomatanyije by’iburengerazuba bwa Efurati, no kuri Shetari-Bozenayi n’abandi bategetsibagenzi babo bo muri ibyo bihugu.
“Muramenye ntimwivange muri icyo kibazo,
7 nimureke imirimo y’ubwubatsi bw’Ingoro y’Imana ikomeze. Umutegetsi w’Abayahudi n’abakuru babo nibayubake aho indi yahoze.
8 Ntegetse kandi ko mwunganira abakuru b’Abayahudi muri uwo mushinga wo kubaka iyo Ngoro y’Imana. Ibyo umushinga uzatwara bizavanwe mu mutungo w’umwami, ari yo mahōro atangwa mu bihugu bikomatanyije by’iburengerazuba bwa Efurati. Abo bantu muzabahembe ibivuye muri ayo mahōro, uwo mushinga we kudindira.
9 Ntihakagire ikibabuza guha abatambyi b’i Yeruzalemu ibyo bazajya babasaba buri munsi, ni ukuvuga ibimasa n’amasekurume y’intama n’abana b’intama byo gutamba ho ibitambo bikongorwa n’umuriro, biturwa Imana nyir’ijuru. Mujye mubaha n’ingano n’umunyu na divayi ndetse n’amavuta.
10 Bityo bazabashe gutura Imana nyir’ijuru ibitambo bifite impumuro nziza, kandi bansabire kurama hamwe n’abahungu banjye.
11 Nihagira kandi uzaca kuri iri tegeko nciye iteka: bazarandure inkingi mu nzu ye bayishinge maze bayimuturubikemo, ndetse n’iwe hasenywe hahinduke aho kumena imyanda.
12 Imana yahisemo Yeruzalemu ikaba iyiganjemo, izarimbure umwami uwo ari we wese, n’amoko ayo ari yo yose azaca kuri iri tegeko maze agasenya Ingoro yayo.
“Ni jyewe Dariyusi uciye iryo teka. Nimugire umwete wo kurisohoza.”
13 Nuko Tatenayi umutegetsi w’ibihugu bikomatanyije by’iburengerazuba bwa Efurati, na Shetari-Bozenayi hamwe na bagenzi babo, bagira umwete wo gusohoza iryo teka ryaciwe n’Umwami Dariyusi.
Itahwa ry’Ingoro y’Imana
14 Abakuru b’Abayahudi batewe inkunga n’ubutumwa bwa Hagayi n’ubw’umuhanuzi Zakariya ukomoka kuri Ido, bakomeza kubaka kandi imirimo y’ubwubatsi itera imbere. Nuko Ingoro barayuzuza nk’uko Imana ya Isiraheli yategetse, bakurikije iteka rya Sirusi n’irya Dariyusi, n’irya Aritazeruzi abami b’u Buperesi.
15 Iyo Ngoro yuzuye ku itariki ya gatatu y’ukwezi kwa Adari, mu mwaka wa gatandatu Umwami Dariyusi ari ku ngoma.
16 Nuko Abisiraheli bose, baba abatambyi cyangwa Abalevi cyangwa abatahutse bavuye aho bari barajyanywe ho iminyago, bakora ibirori byo gutaha iyo Ngoro y’Imana.
17 Ku munsi w’itahwa ry’iyo Ngoro hatambwe ibimasa ijana, n’amasekurume y’intama magana abiri, n’abana b’intama magana ane. Naho igitambo cyo guhongerera ibyaha Abisiraheli bakoze, uwo munsi hatambwe amasekurume y’ihene cumi n’abiri, angana n’umubare w’imiryango y’Abisiraheli.
18 Bashyira kandi abatambyi mu byiciro byabo, n’Abalevi bashyirwa mu matsinda yabo kugira ngo bakorere Imana iganje i Yeruzalemu, bakurikije amabwiriza ari mu gitabo cya Musa.
Abayahudi bizihiza umunsi mukuru wa Pasika
19 Abatahutse bavuye muri Babiloniya, bizihiza umunsi mukuru wa Pasika ku itariki ya cumi n’enye z’ukwezi kwakurikiye itahwa ry’Ingoro.
20 Abatambyi n’Abalevi bishyira hamwe bakora umuhango wo kwihumanura bose barabonera, bityo bica abana b’intama za Pasika babigirira abatahutse, n’abatambyi bagenzi babo na bo ubwabo.
21 Nuko Abisiraheli bose barya intama za Pasika, ari abari baratahutse kimwe n’abasigaye mu gihugu bari bitandukanyije n’imigenzo mibi y’abaturanyi babo b’abanyamahanga, bakiyemeza kuyoboka Uhoraho Imana ya Isiraheli.
22 Maze bizihiza ibirori by’iminsi mikuru irindwi y’imigati idasembuye bafite ibyishimo. Koko rero Uhoraho yatumye bishima kuko yahinduye imigambi y’umwami wa Ashūru, maze akabatera inkunga mu bwubatsi bw’Ingoro y’Imana ari yo Mana ya Isiraheli.