Ezira 4

Abanzi b’Abayahudi bababangamira

1 Abanzi b’Abayuda n’ab’Ababenyaminibamenya ko abari barajyanywe ho iminyago batahutse, kandi ko batangiye kubaka Ingoro y’Uhoraho Imana ya Isiraheli.

2 Nuko basanga Zerubabeli n’abatware b’amazu barababwira bati: “Nimureke tubafashe kubaka iyi Ngoro. Imana musenga ni yo natwe dusenga, ndetse twakomeje kuyitambira ibitambo uhereye ku ngoma ya Esarihadoniumwami wa Ashūru, watuzanye akadutuza aha.”

3 Zerubabeli na Yeshuwa n’abandi batware b’amazu y’Abisiraheli barabasubiza bati: “Nta cyo duhuriyeho cyatuma dufatanya kubaka Ingoro y’Imana yacu. Twebwe ubwacu dukurikije itegeko twahawe na Sirusi umwami w’u Buperesi, ni twebwe tuzubaka Ingoro y’Uhoraho Imana ya Isiraheli.”

4 Nuko abanyamahanga bari baratujwe mu gihugu, bahagurukira guca Abayahudi intege no kubashyiraho iterabwoba, kugira ngo be gukomeza kubaka.

5 Bagurira abajyanama b’ibwami kugira ngo badindize imishinga y’Abayahudi. Biba bityo uhereye ku ngoma ya Sirusi ukageza ku ya Dariyusi, abami b’u Buperesi.

Abayahudi baregwa kuri Ahashuwerusi no kuri Aritazeruzi

6 Umwami Ahashuwerusiakigera ku ngoma, abanzi b’Abayahudi bamwandikiye urwandiko barega abatahutse, bari mu gihugu cy’u Buyuda no mu murwa wacyo wa Yeruzalemu.

7 Byongeye kandi ku ngoma ya Aritazeruziumwami w’u Buperesi, Bishilamu na Mitiredati na Tabēli hamwe na bagenzi babo bandi, na bo bandikiye Umwami Aritazeruzi urwandiko. Urwo rwandiko rwari rwanditse mu nyuguti z’ikinyarameya no mu rurimi rw’ikinyarameya.

8 Nuko umutegetsi Rehumu wari uhagarariye umwami, na Shimushayi umunyamabanga umwungirije, na bo bandikira Umwami Aritazeruzi urwandiko rwavugaga ibyerekeye Yeruzalemu. Urwo rwandiko rwatangiraga rugira ruti:

9 “Jyewe umutegetsi Rehumu uhagarariye umwami, na Shimushayi umunyamabanga umwungirije, na bagenzi bacu b’Abanyadina n’Abanyafarisataki, n’Abanyatarupeli n’Abanyafarisa, n’Abanyereki n’Abanyababiloni n’Abanyashushani, ni ukuvuga Abanyelamu,

10 n’abandi baturage nyir’icyubahiro Umwami Asinapariyimuye akabatuza mu mujyi wa Samariya, no mu bihugu bikomatanyije by’iburengerazuba bwa Efurati.”

11 Dore ibyari bikubiye muri urwo rwandiko bandikiye umwami Aritazeruzi:

“Nyagasani, twebwe abaturage bawe bo mu bihugu bikomatanyije by’iburengerazuba bwa Efurati,

12 “Turakumenyesha ko ba Bayahudi bavuye aho bageze ino i Yeruzalemu, none bakaba bubaka uwo murwa w’icyigomeke wuzuyemo ubugome. Bamaze gusana urufatiro none bagiye kuzuza urukuta.

13 Nyagasani, turakumenyesha kandi ko niba uwo mujyi wubatswe, urukuta rwawo rugasanwa, abaturage baho batazongera gutanga amahōro cyangwa imisoro, cyangwa amakoro, ibyo rero bikaba byatubya umutungo w’umwami.

14 None rero kubera ko ari wowe udutunze tukagukorera, kandi tukaba tutabasha kwihanganira ko usuzugurwa, twiyemeje kukwandikira tubikumenyesha,

15 kugira ngo bashakashake mu bitabo by’amateka by’abami bakubanjirije. Muri ibyo bitabo uzasanga ko abaturage b’uyu mujyi ari ibyigomeke, kandi ko bahora batera amahane n’abami n’abategetsi batumwe kubahagararira muri iyo ntara. Uzasanga kandi ko kuva kera kose uyu mujyi uhora ubamo imyivumbagatanyo, ndetse ni yo mpamvu yatumye usenywa.

16 Bityo rero tukaba tukumenyesheje mbere y’igihe, ko uyu mujyi niwongera kubakwa n’urukuta rwawo rugasanwa, uzaba utakiri umutegetsi w’ibihugu bikomatanyije by’iburengerazuba bwa Efurati.”

Igisubizo cy’Umwami Aritazeruzi

17 Nuko umwami arabandikira abasubiza ati:

“Ku mutegetsi Rehumu uhagarariye umwami, na Shimushayi umunyamabanga umwungirije, no kuri bagenzi babo batuye i Samariya no mu bihugu by’iburengerazuba bwa Efurati, ndabasuhuje.

18 “Urwandiko mwanyoherereje barusobanuye mu rurimi rwanjye kavukire bararunsomera.

19 Nategetse ko bashakashaka mu bitabo by’amateka, maze basanga ko kuva kera kose abaturage b’uwo mujyi wa Yeruzalemu bigomeka ku bami, kandi ko uhora ubamo imyigaragambyo n’imyivumbagatanyo.

20 Kera abami b’ibihangange babaga muri uwo mujyi wa Yeruzalemu bari barigaruriye ibihugu byose by’iburengerazuba bw’uruzi rwa Efurati, maze bakaka abantu baho amahōro n’imisoro n’amakoro.

21 None rero nimutegeke abo Bayahudi bahagarike ibikorwa byabo, kandi uwo mujyi ntugomba kongera kubakwa kugeza ubwo jyewe ubwanjye nzaba maze gutanga uburenganzira.

22 Nimwihutire gukemura icyo kibazo kugira ngo cye gukomeza kubangamira inyungu z’ibwami.”

23 Nuko Rehumu na Shimushayi umunyamabanga umwungirije hamwe na bagenzi babo, bakimara gusomerwa urwandiko Umwami Aritazeruzi yabandikiye bahita bajya i Yeruzalemu. Nuko bashyira agahato ku Bayahudi bababuza gukomeza kubaka.

Imirimo y’ubwubatsi bw’Ingoro y’Imana isubukurwa

24 Uhereye ubwo imirimo y’ubwubatsi bw’Ingoro y’Imana i Yeruzalemu irahagarara, kugeza mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Dariyusiumwami w’u Buperesi.