Yeshuwa na Zerubabeli basubizaho gahunda yo gusenga
1 Ukwezi kwa karindwikwageze Abisiraheli bose baramaze gutura mu mijyi gakondo yabo, maze baza guteranira i Yeruzalemu bahuje umugambi.
2 Nuko bakurikije ibyanditse mu Mategeko ya Musawa muntu w’Imana, umutambyi Yeshuwa mwene Yosadaki afatanyije n’abandi batambyi bagenzi be, na Zerubabeli mwene Salatiyeli hamwe na bagenzi be, bubakira Imana ya Isiraheli urutambiro rwo gutambiraho ibitambo bikongorwa n’umuriro.
3 Nubwo abanyamahanga bari baratujwe mu gihugu babashyiragaho iterabwoba, urwo rutambiro barwubatse aho rwahoze, maze barutambiraho Uhoraho ibitambo bikongorwa n’umuriro byatambwaga mu gitondo na nimugoroba.
4 Hanyuma y’ibyo, Abisiraheli bizihiza iminsi mikuru y’Ingando bakurikije ibyanditse mu mabwiriza ya Musa, buri munsi batamba ibitambo bikongorwa n’umuriro hakurikijwe umubare wabyo wateganyijwe.
5 Uhereye uwo munsi bakajya batamba ibitambo bikongorwa n’umuriro bya buri munsi, n’ibitambo bikongorwa n’umuriro byatambwaga ku munsi ukwezi kwabonetseho no ku minsi mikuru yeguriwe Uhoraho, kandi bakamutura amaturo y’ubushake.
6 Kuva ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa karindwi, batangira gutambira Uhoraho ibitambo bikongorwa n’umuriro, ariko urufatiro rw’Ingoro y’Uhoraho rwari rutarashyirwaho.
Bashyiraho urufatiro rw’Ingoro y’Imana
7 Abisiraheli bahemba ifeza abafundi babāzaga amabuye, kimwe n’ababāzaga za mwikorezi. Byongeye kandi baha Abanyasidoni n’Abanyatiri ibyokurya n’ibyokunywa n’amavuta y’iminzenze, kugira ngo na bo babazanire ibiti by’amasederi byo muri Libani, bakabicisha mu nyanja bakabigeza i Yope. Ibyo babikoze bashingiye ku burenganzira bahawe na Sirusi umwami w’u Buperesi.
8 Nuko mu kwezi kwa kabirik’umwaka wakurikiye uwo bagarukiye i Yeruzalemu ahari Ingoro y’Imana, batangira kuyubaka. Zerubabeli mwene Salatiyeli na Yeshuwa mwene Yosadaki, n’abandi batambyi bagenzi be, hamwe n’Abalevi n’abantu bose bari baje i Yeruzalemu bavuye aho bari barajyanywe ho iminyago, bafatanya imirimo. Abalevi bamaze imyaka makumyabiri n’abayirengeje, babashinga kuyobora imirimo y’ubwubatsi bw’Ingoro y’Uhoraho.
9 Abalevi ari bo Yoshuwa n’abahungu be n’abavandimwe be, na Kadimiyeli n’abahungu bebakomokaga kuri Yuda, bari bafatanyije kuyobora abakoraga ku bwubatsi bw’Ingoro y’Imana. Bafashwaga n’Abalevi bakomokaga kuri Henadadi.
10 Ubwo abubatsi bashyiragaho urufatiro rw’Ingoro y’Uhoraho, haje abatambyi bafite impanda bahagarara bambaye imyambaro y’ubutambyi, Abalevi bakomoka kuri Asafu na bo bari bafite ibyuma birangīra, kugira ngo basingize Uhoraho nk’uko Dawidi umwami w’Abisiraheli yategetse.
11 Nuko bikiranya basingiza Uhoraho kandi bamushimira bagira bati:
“Uhoraho agira neza,
imbabazi agirira Abisiraheli zihoraho iteka ryose.”
Nuko abantu bose basingiza Uhoraho baranguruye amajwi kubera ko urufatiro rw’Ingoro ye rushyizweho.
12 Ariko abatambyi n’Abalevi n’abatware b’amazu bageze mu zabukuru bari bazi Ingoro ya mberey’Imana, babonye hashyizweho urufatiro rw’Ingoro nshya bararira cyane. Naho abandi bantu benshi ibyishimo birabasāba na bo barangurura amajwi yabo,
13 ku buryo nta muntu wabashaga gutandukanya urusaku rw’abari bishimye n’imiborogo y’abariraga. Abantu barangururaga amajwi urusaku rukumvikanira kure.