2 Amateka 36

Ingoma ya Yowahazi n’iya Yoyakimu na Yoyakini

1 Abaturage b’u Buyuda bimika Yowahazi mwene Yosiya, asimbura se ku ngoma i Yeruzalemu.

2 Yowahazi yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n’itatu, amara amezi atatu ari ku ngoma i Yeruzalemu.

3 Nuko umwami wa Misiri amukura ku ngoma i Yeruzalemu, kandi aca igihugu icyiru cya toni eshatu z’ifeza, n’ibiro mirongo itatu by’izahabu.

4 Hanyuma uwo mwami wa Misiri Neko, yimika Eliyakimu mukuru wa Yowahazi, amugira umwami w’u Buyuda na Yeruzalemu, amuhindura izina amwita Yoyakimu. Naho Yowahazi murumuna wa Yoyakimu, Neko amujyana mu Misiri.

Ingoma ya Yoyakimu

5 Yoyakimu yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n’itanu, amara imyaka cumi n’umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Yakoze ibitanogeye Uhoraho Imana ye.

6 Nebukadinezari umwami wa Babiloni aramutera, amuzirikisha umunyururu amujyana i Babiloni.

7 Nebukadinezari asahura bimwe mu bikoresho byo mu Ngoro y’Uhoraho arabijyana, abishyira mu ngoro ye i Babiloni.

8 Ibindi bikorwa bya Yoyakimu n’ibizira yakoze, n’ibindi byose byamubayeho byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami ba Isiraheli n’ab’u Buyuda.” Umuhungu we Yoyakini amusimbura ku ngoma.

Ingoma ya Yoyakini

9 Yoyakini yabaye umwami afite imyaka umunani, amara amezi atatu n’iminsi icumi ari ku ngoma i Yeruzalemu. Yakoze ibitanogeye Uhoraho.

10 Umwaka ujya kurangira, Umwami Nebukadinezari atuma abantu kuzana Yoyakini i Babiloni hamwe n’umutungo wo mu Ngoro y’Uhoraho, yimika Sedekiya, se wabo wa Yoyakini kugira ngo abe umwami w’u Buyuda na Yeruzalemu.

Ingoma ya Sedekiya

11 Sedekiya yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n’umwe, amara imyaka cumi n’umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu.

12 Yakoze ibitanogeye Uhoraho Imana ye, ntiyicisha bugufi ngo yumvire umuhanuzi Yeremiya wavugaga mu izina ry’Uhoraho.

Ifatwa rya Yeruzalemu

13 Yasuzuguye Umwami Nebukadinezari wari wamurahije Imana, arigomeka kandi arinangira ntiyagarukira Uhoraho Imana y’Abisiraheli.

14 Abayobozi b’abatambyi n’aba rubanda bakomeza gusuzugura Imana, bakurikiza ibizira bikorwa n’abanyamahanga, maze bahumanya Ingoro Uhoraho yari yariyeguriye i Yeruzalemu.

15 Uhoraho Imana ya ba sekuruza yahoraga ibaburira ibinyujije ku ntumwa, ibitewe n’impuhwe yari ifitiye ubwoko bwayo n’Ingoro yayo.

16 Nyamara izo ntumwa z’Imana barazisuzugura ntibita ku butumwa bwazo, baseka abahanuzi kugeza ubwo Uhoraho yarakariye ubwoko bwe ntiyigarura.

17 Nuko Uhoraho abateza umwami w’Abanyababiloniya, yicira abasore b’Abayuda mu Ngoro, ntiyagirira impuhwe abasore cyangwa inkumi, cyangwa abasaza cyangwa abakecuru. Uhoraho abagabiza bose uwo Mwami Nebukadinezari.

18 Ibikoresho byose ari ibito ari ibinini byo mu Ngoro y’Uhoraho, n’umutungo wo mu Ngoro y’Uhoraho n’uw’umwami n’uw’ibyegera bye, byose abijyana i Babiloni.

19 Nuko Abanyababiloniya batwika Ingoro y’Imana, basenya urukuta ruzengurutse Yeruzalemu, batwika amazu yose n’ibikoresho by’agaciro byose barabitsemba.

20 Abacitse ku icumu Nebukadinezari abajyana ho iminyago i Babiloni, abagira inkoreragahato zimukorera we n’abamukomokaho kugeza ku ngoma y’Abaperesi.

21 Bityo ijambo ry’Uhoraho ryavuzwe n’umuhanuzi Yeremiya rirashyika ari ryo iri “Igihugu kizaba umusaka imyaka mirongo irindwi, kugeza igihe bazaba bamaze kuriha amasabato atubahirijwe.”

Itangazo rya Sirusi

22 Mu mwaka wa mbere Sirusi umwami w’u Buperesi amaze kwigarurira Babiloniya, Uhoraho yasohoje ijambo yari yaravuze arinyujije kuri Yeremiya. Nuko Uhoraho ashyira muri Sirusi umwami w’u Buperesi igitekerezo cyo gutangaza mu bwami bwe hose, kikamamazwa mu mvugo no mu nyandiko bati:

23 “Uku ni ko umwami w’u Buperesi avuze ati: ‘Uhoraho Imana Nyir’ijuru yampaye ububasha bwo kwigarurira ibihugu byose by’abami bo ku isi, kandi yanshinze kumwubakira Ingoro i Yeruzalemu mu gihugu cy’u Buyuda. Nuko rero umuntu wese wo mu bwoko bwayo uri muri mwe, asubire i Yeruzalemu kandi Imana ye nimuhe umugisha.’ ”