Ingoma ya Uziya
1 Abaturage b’u Buyuda bimika Uziya wari ufite imyaka cumi n’itandatu, asimbura se Amasiya ku ngoma.
2 Amasiya amaze gupfa, Uziya yagaruje umujyi: wa Elati arawusana.
3 Uziya yabaye umwami afite imyaka cumi n’itandatu, amara imyaka mirongo itanu n’ibiri ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Yekoliya w’i Yeruzalemu.
4 Uziya akora ibinogeye Uhoraho nka se Amasiya.
5 Yagerageje kuyoboka Imana mu gihe cyose cy’imibereho ya Zekariya, wamwigishaga kubaha Imana. Nuko Uhoraho amuha umugisha.
6 Uziya arwanya Abafilisiti maze asenya inkuta z’i Gati n’iz’i Yabune n’iza Ashidodi, yubaka imijyi mu karere ka Ashidodi no mu Bufilisiti.
7 Imana iramutabara atsinda Abafilisiti, n’Abarabu batuye i Guru-Bāli n’Abamewuni.
8 Abamoni bazanira Uziya amakoro kuko yari akomeye cyane, maze aba ikirangirire hose kugeza no ku mipaka ya Misiri.
9 Hanyuma Uziya yubaka iminara i Yeruzalemu no ku Irembo ry’Inguni, no ku Irembo ry’ikibaya no ku nguni y’urukuta maze arayikomeza.
10 Yubaka kandi indi minara mu butayu, acukurisha amariba menshi kuko yari atunze cyane, yari afite n’abahinzi mu misozi no mu bibaya. Yari afite kandi abakozi bo mu mizabibu yo ku dusozi n’iyo mu turere turumbuka, kubera ko yakundaga ubuhinzi.
11 Uziya yari afite ingabo ziteguye kujya ku rugamba, zigabanyijemo amatsinda ukurikije umubare w’ingabo zabaruwe n’umwanditsi Yeyiyeli n’umukozi Māseya. Zari ziyobowe na Hananiya, umwe mu bagaba b’ingabo z’umwami.
12 Umubare wose w’abakuru b’imiryango y’abo bagabo b’intwari, wari ibihumbi bibiri na magana atandatu.
13 Bayoboraga umutwe w’ingabo ugizwe n’abantu ibihumbi magana atatu na birindwi na magana atanu, bari bafite ingufu kandi bari bagenewe kurinda umwami abanzi.
14 Buri gihe uko bajyaga ku rugamba Uziya yabahaga ingabo n’amacumu, n’ingofero n’imyambaro y’ibyuma, n’imiheto n’amabuye y’imihumetso.
15 Abakozi be b’abahanga b’i Yeruzalemu, bamukoreye imashini zo gushyira hejuru y’iminara no hejuru y’inguni, zigenewe kohereza imyambi n’amabuye manini. Uziya afashijwe n’Imana aba ikirangirire, agenda arushaho gukomera aba icyamamare.
Uziya ahanwa kubera ubwirasi bwe
16 Uziya amaze gukomera yishyira hejuru, bimutera kuyoba maze agomera Uhoraho Imana ye. Ndetse yinjira mu Ngoro y’Uhoraho agiye koserezayo imibavu.
17 Umukuru w’abatambyi Azariya amukurikirayo, ari kumwe n’abandi batambyi b’Uhoraho mirongo inani b’intwari.
18 Bahagarara imbere y’Umwami Uziya baramubwira bati: “Ntabwo ari wowe Uziya ugomba kosereza Uhoraho imibavu, ahubwo ni abatambyi bakomoka kuri Aroni, bo beguriwe uwo murimo wo kosa imibavu. Sohoka mu Cyumba kizira inenge kuko wayobye! Icyo wakoze ntikiguhesha ikuzo ku Uhoraho Imana.”
19 Uziya wari ugifite icyotezo mu ntoki arakarira abatambyi, maze indwara zanduza zihita zisesa mu ruhanga akiri imbere y’abatambyi, mu Ngoro y’Uhoraho hafi y’aho bosezereza imibavu.
20 Umutambyi mukuru Azariya n’abandi batambyi bamurebye, babona indwara z’uruhu zanduza zamufashe mu ruhanga. Ako kanya baramusohora, na we yihutira gusohoka kuko Uhoraho yari yamuhannye.
Iherezo ry’ingoma ya Uziya
21 Umwami Uziya akomeza kurwara indwara z’uruhu zanduza, ahabwa akato kuva icyo gihe kugeza igihe apfiriye, aba ukwe adashobora gusubira mu Ngoro y’Uhoraho. Umuhungu we Yotamu wari umuyobozi w’imirimo y’ibwami, ayobora abatuye igihugu.
22 Ibindi bikorwa bya Uziya, ibyabanje n’ibyaherutse, byanditswe n’umuhanuzi Ezayi mwene Amotsi.
23 Uziya amaze gupfa bamushyingura hafi ya ba sekuruza iruhande rw’imva z’abami, kuko yari arwaye indwara z’uruhu zanduza. Umuhungu we Yotamu amusimbura ku ngoma.