2 Kor 9

Imfashanyo yo kugoboka intore z’Imana z’i Yeruzalemu

1 Ntabwo rwose ari ngombwa ko mbandikira ku byerekeye igikorwa cyo kugoboka intore z’Imana zo muri Yudeya.

2 Nzi ko mugira ubwuzu bwo gufasha abandi, ndetse nabaratiye abo muri Masedoniyangira nti: “Kuva mu mwaka ushize abavandimwe bacu bo muri Akaya biteguye gutanga imfashanyo.” None iryo shyaka ryanyu ryemeje abenshi muri bo kugira icyo bakora.

3 Mboherereje abo bavandimwe kugira ngo ibyo bigwi twabavuze tubashimagiza bitaba impfabusa.

4 Naho ubundi nzanye n’abo muri Masedoniya bagasanga nta cyo mwari mwategura, twakorwa n’isoni kandi namwe mwarushaho kumwara kubera icyizere twari tubafitiye.

5 Ni cyo cyatumye mbona ko ari ngombwa gusaba abo bavandimwe ngo bambanzirize kuza iwanyu, kugira ngo batunganye ibyerekeye imfashanyo mwiyemeje gutanga. Nuko rero nzasange mwarayiteguye, bityo bigaragare ko mwatanganye ubwuzu mudahatwa.

6 Muzirikane iri jambo: “Ubiba nkeya azasarura nkeya, naho ubiba nyinshi azasarura nyinshi.”

7 Buri muntu wese akwiriye gutanga icyo yiyemeje, atinuba kandi adahatwa kuko Imana ikunda umuntu utanga anezerewe.

8 Koko rero ku buryo bwose Imana ibasha kubagirira ubuntu busesuye, kugira ngo muri byose n’igihe cyose mube mwihagije, ndetse munasagure ibyo gukoresha imirimo myiza yose.

9 Ni na ko Ibyanditswe bivuga, ngo:

“Yagize ubuntu aha abakene ataziganya,

ubutungane bwe azabuhorana iteka ryose.”

10 Imana iha umuhinzi imbuto zo kubiba, ikanamuha ibyokurya byo kumutunga, namwe izabaha imbuto zo kubiba inazigwize, kugira ngo zirumbuke umusaruro mwinshi wo kugira neza kwanyu.

11 Izabagwiriza ubukungu bw’uburyo bwose kugira ngo muzashobore gutanga mutizigama, maze bitume benshi bashimira Imana, bitewe n’imfashanyo zanyu tuzaba tubashyikirije.

12 Akamaro k’uwo murimo mukora si ako gukenura intore z’Imana gusa, ahubwo unatuma abashimira Imana barushaho kwiyongera.

13 Kuzirikana ibyo byose mwabakoreye bituma basingiza Imana, babonye ukuntu muyumvira, mugatangaza Ubutumwa bwiza bwa Kristo. Bayisingiza kandi kubera ko mugira ubuntu, mugasangira ibyanyu na bo ndetse n’abantu bose.

14 Bityo bazabasabira babafitiye urukumbuzi, bitewe n’ubuntu bw’Imana buhebuje bababonanye.

15 Imana ishimwe kubera impano itagereranywa yatugabiye.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/2CO/9-47425eb6a7ccc836e2ae93cd1f3eab67.mp3?version_id=387—