1 Salomo ashyiraho abikorezi ibihumbi mirongo irindwi, n’abo gucukura amabuye ku musozi ibihumbi mirongo inani, n’ibihumbi bitatu na magana atandatu bo guhagarikira imirimo.
2 Salomo yohereza intumwa zibwira Hiramu umwami w’i Tiri ziti: “Woherereje Data Dawidi imigogo y’amasederi kugira ngo yiyubakire ingoro, nanjye ungenzereze utyo.
3 Ubu ngiye kubakira Uhoraho Imana yanjye Ingoro. Bazayoserezamo imibavu, bazayimurikiramo imigati ubudasiba, kandi bayituriremo ibitambo bikongorwa n’umuriro mu gitondo na nimugoroba, no ku isabato no mu mboneko ya buri kwezi, no ku yindi minsi mikuru y’Uhoraho Imana yacu. Ibyo bizakorwa iteka ryose muri Isiraheli.
4 Byongeye kandi Ingoro ngiye kubaka igomba kuba nini, kuko Imana yacu iruta izindi mana zose.
5 Nyamara ntawashobora kubakira Imana ingoro, kuko n’ubwo ijuru ari rinini ntirikwirwamo. Nanjye ubwanjye siniyemeza kuyubakira Ingoro, ahubwo ni ahantu ho kuyitambira ibitambo.
6 Nuko rero unyoherereze umuhanga wo gutunganya izahabu n’ifeza n’umuringa n’ibyuma, kandi uzi kuboha imyenda itukura n’iy’umuhemba n’iy’isine. Agomba kuba azi umwuga wo guharagata amashusho, maze azafatanye n’abahanga bo mu Buyuda n’i Yeruzalemu data Dawidi yansigiye.
7 Unyoherereze n’imigogo y’amasederi n’amasipure, n’indi migogo myiza y’ibiti byo muri Libani, kuko nzi neza ko abagaragu bawe bamenyereye gutema ibiti byo muri Libani. Nzohereza n’abagaragu banjye bafatanye n’abawe
8 maze bantemere ibiti byinshi, kuko ingoro nshaka kubakisha izaba ari nini kandi ari nziza cyane.
9 Abagaragu bawe bazatema ibiti, nzabaha toni ibihumbi bibiri by’ifu y’ingano, na toni ibihumbi bibiri by’ingano za bushoki, na litiro ibihumbi magana ane ya divayi, na litiro ibihumbi magana ane z’amavuta y’iminzenze.”
10 Hiramu umwami wa Tiri yandikira Salomo ati: “Uhoraho yakugize umwami w’abantu be kuko abakunda.
11 Nihasingizwe Uhoraho Imana ya Isiraheli waremye ijuru n’isi, kuko yahaye so Umwami Dawidi umwana w’umunyabwenge. Yaguhaye ubwitonzi n’ubushishozi kugira ngo wubake Ingoro y’Uhoraho n’iyawe bwite.
12 None nkoherereje umuhanga uzi gushishoza witwa Huramu,
13 nyina akomoka kuri Dani naho se ni Umunyatiri. Huramu uwo azi gutunganya izahabu n’ifeza, n’umuringa n’icyuma, n’amabuye n’ibiti, n’imyenda y’amabara y’umutuku n’ay’umuhemba, n’ay’isine n’ay’umweru. Ashoboye umwuga wo guharagata amashusho, ndetse n’ibindi mwamusaba gukora yabikora. Azafatanya n’abahanga bawe n’aba databuja so Dawidi.
14 None databuja, utwoherereze ingano za nkungu n’iza bushoki, na divayi n’amavuta wadusezeranyije.
15 Twebwe tuzajya mu bisi bya Libani gutema ibiti byose ukeneye, maze tubikoherereze tubinyujije mu nyanja bihambiriye bigere i Yope. Nawe uzajya ubikura aho ubijyane i Yeruzalemu.”
Iyubakwa ry’Ingoro y’Uhoraho
16 Salomo abarura abanyamahanga bose bari mu gihugu cya Isiraheli, akurikije ibarura ryakoreshejwe na se Dawidi. Bari ibihumbi ijana na mirongo itanu na bitatu na magana atandatu.
17 Afatamo ibihumbi mirongo irindwi b’abikorezi, n’ibihumbi mirongo inani bo gucukura amabuye ku musozi, n’abandi ibihumbi bitatu na magana atandatu bo guhagarikira imirimo.