Salomo asaba Imana ubwenge
1 Salomo mwene Dawidi akomera mu bwami bwe, Uhoraho Imana ye amuba iruhande amugira umwami w’agatangaza.
2 Salomo avugana n’Abisiraheli bose, abagaba b’ingabo ibihumbi n’ab’amagana, n’abacamanza n’abatware bose b’imiryango.
3 Salomo ajyana n’iryo koraniro ryose ahasengerwaga ku musozi wa Gibeyoni, kuko ari ho hari hashinze Ihema ry’ibonaniro, rya rindi Musa umugaragu w’Uhoraho yari yarakoreye mu butayu.
4 Dawidi yari yarazanye Isanduku y’Isezerano ayikuye i Kiriyati-Yeyarimu ayigeza i Yeruzalemu, ayishyira aho yari yarayiteguriye mu ihema.
5 Aho imbere y’ihema ry’Uhoraho i Gibeyoni yari yahashyize urutambiro rw’umuringa, rwakozwe na Besalēli mwene Uri mwene Huri. Aho ni ho Salomo n’abari bamuherekeje bose baje kwambariza Uhoraho.
6 Salomo yegera urutambiro rw’umuringa rwari imbere y’Ihema ry’Ibonaniro, maze atamba ibitambo igihumbi bikongorwa n’umuriro.
7 Iryo joro Imana ibonekera Salomo iramubwira iti: “Nsaba icyo ushaka ndakiguha.”
8 Salomo asubiza Imana ati: “Wagiriye neza data Dawidi none dore wampaye kumusimbura.
9 Ubu rero Uhoraho Mana, uzuza Isezerano wagiriye data Dawidi kuko wampaye kuyobora abantu benshi cyane.
10 Ndagusaba ubwenge n’ubushishozi kugira ngo nshobore kuyobora neza aba bantu. Naho ubundi sinabasha gutegeka abantu bawe bangana batya.”
11 Imana ibwira Salomo iti: “Ntabwo wigeze usaba ubutunzi n’ubukire, cyangwa ikuzo cyangwa urupfu rw’abanzi bawe cyangwa kurama. Ahubwo ukurikije icyifuzo cyawe wasabye ubwenge n’ubushishozi, kugira ngo ushobore gutegeka abantu naguhaye ngo ubabere umwami.
12 Ni yo mpamvu nzaguha ubwenge n’ubushishozi, ndetse nzakongereraho ubutunzi n’ubukire n’ikuzo, ku buryo nta wundi mwami mu bakubanjirije n’abazagukurikira uzahwana nawe.”
Ubukungu bwa Salomo
13 Nuko Salomo ava ahasengerwaga i Gibeyoni ahari Ihema ry’ibonaniro, asubira i Yeruzalemu akomeza gutegeka Abisiraheli.
14 Salomo akoranya amagare y’intambara n’amafarasi. Yari afite amagare igihumbi na magana ane, n’amafarasi ibihumbi cumi na bibiri. Amagare n’amafarasi amwe ayasigarana iwe i Yeruzalemu, andi bayajyana mu mijyi yagombaga kubamo.
15 Ku ngoma y’Umwami Salomo, ifeza n’izahabu zabaye nyinshi i Yeruzalemu zinganya ubwinshi n’amabuye yaho, imbaho z’amasederi na zo zanganyaga ubwinshi n’imivumu yo ku misozi migufi y’iburengerazuba.
16 Amafarasi ya Salomo yatumizwaga mu Misiri n’i Kuwe. Abayagurishaga umwami bayaranguriraga i Kuwe.
17 Amagare y’intambara yatumizwaga mu Misiri, rimwe ryagurwaga ibikoroto by’ifeza magana atandatu, naho ifarasi ikagurwa ibikoroto by’ifeza ijana na mirongo itanu. Abo bacuruzi kandi batumirizaga amagare n’amafarasi, abami bose b’Abaheti n’abo muri Siriya.
Salomo ategura iyubakwa ry’Ingoro
18 Salomo yiyemeza kubakisha Ingoro y’Uhoraho n’iye bwite.