Salomo atoranyirizwa kuzasimbura Dawidi
1 Umwami Dawidi akoranya abakuru b’Abisiraheli bose i Yeruzalemu, ari bo bakuru b’imiryango, n’abatware b’imitwe y’ingabo zakoreraga umwami, n’abatware b’ingabo ibihumbi n’ab’amagana, abacungaga umutungo w’umwami n’abacungaga amatungo ye n’ay’abahungu be, n’ibyegera bye n’ingabo z’intwari, n’abandi bantu bose b’imena.
2 Umwami Dawidi arahaguruka maze arababwira ati: “Bavandimwe bwoko bwanjye, nimutege amatwi. Nari mfite imigambi yo kubaka Inzu Isanduku y’Isezerano ry’Uhoraho izaruhukiramo, n’aho Imana yacu izakandagiza ibirenge, kandi nari namaze kwitegura kuyubaka.
3 Ariko Imana irambwira iti: ‘Si wowe uzanyubakira Inzu, kuko warwanye intambara zikomeye ukamena amaraso menshi.’
4 Nyamara Uhoraho Imana ya Isiraheli yantoranyije mu nzu ya data, kugira ngo mbe umwami w’Abisiraheli iteka ryose. Koko rero yatoranyije Yuda amugira umutware, kandi mu muryango wa Yuda atoranya inzu ya data, hanyuma Uhoraho yishimira kuntoranya mu bavandimwe banjye angira umwami w’Abisiraheli bose.
5 Uhoraho yampaye abahungu benshi, atoranyamo Salomo kugira ngo abe ari we utegeka Abisiraheli kuko Uhoraho ari we Mwami wabo nyakuri.
6 Nuko Uhoraho arambwira ati: ‘Umuhungu wawe Salomo ni we uzanyubakira Ingoro n’urugo rwayo, kuko namutoranyije kugira ngo ambere umwana, nanjye mubere Se.
7 Nagira umwete wo gukurikiza amategeko n’amabwiriza yanjye nk’uko abikurikiza ubu, nzakomeza ingoma ye iteka ryose.’
8 None rero, imbere y’Abisiraheli bose bakoraniye imbere y’Uhoraho Imana yacu uduteze amatwi, nimujye mwitonda mukurikize amategeko ye yose, ni bwo iki gihugu cyiza kizakomeza kuba icyanyu, ndetse mukazagisigira n’abana banyu ho umurage, kikaba gakondo yabo iteka ryose.
9 “Naho wowe Salomo mwana wanjye, umenye Imana yanjye, uyikorere utizigamye kandi ubikuye ku mutima. Uhoraho agenzura imitima akamenya ibyo abantu batekereza. Numushaka uzamubona, ariko numureka na we azakureka iteka ryose.
10 Kuva ubu umenye ko Uhoraho yagutoranyije kugira ngo umwubakire Ingoro azabamo. Ngaho rero ba intwari kandi ukore.”
Amabwiriza yerekeye Ingoro y’Imana
11 Nuko Dawidi aha umuhungu we Salomo igishushanyombonera cy’Ingoro n’ibyumba byayo, n’iby’ububiko n’ibyo hejuru n’iby’imbere, n’Icyumba kirimo Isanduku.
12 Amuha kandi n’igishushanyombonera cy’ibyo yateganyaga kubaka, ni ukuvuga urugo rw’Ingoro y’Uhoraho n’amazu yo muri rwo, n’inzu y’ububiko bw’umutungo w’Ingoro, n’inzu yo kubikamo ibintu byeguriwe Imana.
13 Amuha amabwiriza yerekeye ibyiciro by’abatambyi n’iby’Abalevi, n’ayerekeye imirimo yo mu Ngoro y’Uhoraho, n’ay’ibikoresho byo muri iyo Ngoro.
14 Amwereka uburemere bw’izahabu bukwiranye na buri gikoresho cy’izahabu kizakoreshwa imirimo inyuranye, n’uburemere bw’ifeza bukwiranye na buri gikoresho cy’ifeza kizakoreshwa imirimo inyuranye.
15 Amwereka uburemere bw’izahabu bukwiranye n’ibitereko by’amatara by’izahabu, n’uburemere bw’izahabu bukwiranye na buri gitereko cy’amatara n’amatara yacyo. Amwereka kandi uburemere bw’ifeza bukwiranye n’ibitereko by’amatara by’ifeza, n’uburemere bw’ifeza bukwiranye na buri gitereko cy’amatara n’amatara yacyo.
16 Amwereka uburemere bukwiranye na buri meza y’izahabu yo gushyiraho imigati yatuwe Imana, n’uburemere bukwiranye na buri meza y’ifeza.
17 Amwereka n’uburemere bw’izahabu inoze bukwiranye n’amakanya, n’ubukwiranye n’amasahani, n’ubukwiranye na buri gikombe gikozwe mu izahabu inoze, n’ubwa buri gikombe gikozwe mu ifeza inoze.
18 Amwereka uburemere bw’izahabu inoze bukwiranye n’igicaniro cy’imibavu. Amuha kandi n’igishushanyombonera cy’igareririho abakerubi bacuzwe mu izahabu, barambuye amababa yabo bagatwikīra Isanduku y’Isezerano ry’Uhoraho.
19 Nuko Dawidi aravuga ati: “Ibyo byose byanditswe n’Uhoraho, ampa gusobanukirwa no kumenya ibikwiye gukorwa byose biri ku gishushanyombonera.”
20 Dawidi abwira umuhungu we Salomo ati: “Komera kandi ube intwari, ukore. Ntugire ubwoba cyangwa ngo ucike intege, kuko Uhoraho Imana ari we Mana yanjye ari kumwe nawe. Ntazagutererana cyangwa ngo akuzibukire, kugeza ubwo imirimo yose yo kubaka Ingoro ye izaba irangiye.
21 Dore kandi ibyiciro by’abatambyi n’Abalevi, biteguye kugufasha imirimo yose yo ku Ngoro y’Imana. Byongeye kandi uri kumwe n’abantu b’impuguke bibwiriza gukora bazakunganira mu mirimo yose, kandi abakuru bose hamwe na rubanda rwose bazakurikiza amabwiriza uzabaha.”