1 Amateka 27

Gahunda y’imitwe y’ingabo

1 Dore urutonde rw’Abisiraheli bari abakuru b’imiryango yabo, n’abatware b’ingabo ibihumbi n’ab’amagana, n’abayobozi babo bafashaga umwami mu byerekeye ibyiciro by’abinjira n’abasohoka mu mezi yose y’umwaka. Buri cyiciro cyari kigizwe n’abantu ibihumbi makumyabiri na bine.

2 Aba ni bo bari abayobozi b’icyiciro cya buri kwezi:

Ukwezi kwa mbere ni Yashobeyamu mwene Zabudiyeli, wayoboraga icyiciro cy’abantu ibihumbi makumyabiri na bine.

3 Yari mwene Perēsi akaba n’umukuru w’abagaba b’ingabo bose.

4 Ukwezi kwa kabiri ni Dodayi w’Umwahohi wari wungirijwe na Mikuloti. Yayoboraga icyiciro cy’abantu ibihumbi makumyabiri na bine.

5 Ukwezi kwa gatatu ni Benaya mwene Yehoyada w’umutambyi. Yayoboraga icyiciro cy’abantu ibihumbi makumyabiri na bine.

6 Benaya uwo yari umwe wo muri za ntwari mirongo itatu akaba n’umutware wazo. Umuhungu we Amizabadi yari amwungirije.

7 Ukwezi kwa kane ni Asaheli murumuna wa Yowabu, hanyuma yasimbuwe n’umuhungu we Zebadiya. Yayoboraga icyiciro cy’abantu ibihumbi makumyabiri na bine.

8 Ukwezi kwa gatanu ni Shamuti w’Umuyizirahi wari umugaba w’ingabo. Yayoboraga icyiciro cy’abantu ibihumbi makumyabiri na bine.

9 Ukwezi kwa gatandatu ni Ira mwene Ikeshi w’i Tekowa. Yayoboraga icyiciro cy’abantu ibihumbi makumyabiri na bine.

10 Ukwezi kwa karindwi ni Helesi w’i Peloni wari Umwefurayimu. Yayoboraga icyiciro cy’abantu ibihumbi makumyabiri na bine.

11 Ukwezi kwa munani ni Sibekayi w’Umuzera w’i Husha. Yayoboraga icyiciro cy’abantu ibihumbi makumyabiri na bine.

12 Ukwezi kwa cyenda ni Abiyezeri w’Umubenyamini wa Anatoti. Yayoboraga icyiciro cy’abantu ibihumbi makumyabiri na bine.

13 Ukwezi kwa cumi ni Maharayi w’Umuzera w’i Netofa. Yayoboraga icyiciro cy’abantu ibihumbi makumyabiri na bine.

14 Ukwezi kwa cumi na kumwe ni Benaya w’Umwefurayimu w’i Piratoni. Yayoboraga icyiciro cy’abantu ibihumbi makumyabiri na bine.

15 Ukwezi kwa cumi na kabiri ni Helidayi wo mu muryango wa Otiniyeli w’i Netofa. Yayoboraga icyiciro cy’abantu ibihumbi makumyabiri na bine.

Ubutegetsi bw’igihugu: abakuru b’imiryango

16 Aba ni bo bari abakuru b’imiryango y’Abisiraheli. Mu muryango wa Rubeni ni Eliyezeri mwene Zikiri, mu wa Simeyoni ni Shefatiya mwene Māka.

17 Mu muryango wa Levi ni Hashabiya mwene Kemuweli, mu wa Aroni ni Sadoki.

18 Mu muryango wa Yuda ni Elihuumuvandimwe wa Dawidi, mu wa Isakari ni Omuri mwene Mikayeli.

19 Mu muryango wa Zabuloni ni Ishimaya mwene Obadiya, mu wa Nafutali ni Yerimoti mwene Aziriyeli.

20 Mu muryango wa Efurayimu ni Hoseya mwene Azaziya, muri kimwe cya kabiri cy’uwa Manase ni Yoweli mwene Pedaya.

21 Muri kimwe cya kabiri kindi cy’umuryango wa Manase wari utuye muri Gileyadi, ni Ido mwene Zakariya. Mu wa Benyamini ni Yāsiyeli mwene Abuneri.

22 Mu muryango wa Dani yari Azarēli mwene Yerohamu.

Abo ni bo bakuru b’imiryango y’Abisiraheli.

23 Dawidi ntiyabaruye abantu bamaze imyaka makumyabiri cyangwa abatarayigezaho, kuko Uhoraho yari yarasezeranye ko azagwiza Abisiraheli bakangana n’inyenyeri zo ku ijuru.

24 Yowabu mwene Seruya yari yatangiye kubabarura ariko ntiyarangiza, kuko Uhoraho yari yarakariye Abisiraheli kubera icyo gikorwa. Ni yo mpamvu umubare w’abantu bose babaruwe utaboneka mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’umwami Dawidi.”

Abacungaga umutungo w’umwami

25 Azimaveti mwene Adiyeli yari ashinzwe amazu yabikwagamo umutungo w’umwami.

Yonatani mwene Uziya yari ashinzwe amazu y’ububiko yo mu cyaro n’ayo mu mijyi, n’ayo mu midugudu no mu minara y’abarinzi.

26 Eziri mwene Kelubu yari ashinzwe abahinzi bo mu cyaro.

27 Shimeyi w’i Rama yari ashinzwe imizabibu. Zabudi w’i Shefamu yari ashinzwe guhunika divayi zivuye mu mizabibu.

28 Bāli-Hanani w’i Gederi yari ashinzwe imivumu n’iminzenze yari mu misozi y’imirambi. Yowashi yari ashinzwe ububiko bw’amavuta y’iminzenze.

29 Shitirayi w’i Sharoni yari ashinzwe amashyo yarishaga mu nzuri z’i Sharoni. Shafati mwene Adilayi yari ashinzwe andi mashyo yarishaga mu bibaya.

30 Obili w’Umwishimayeli yari ashinzwe ingamiya. Yedeya w’Umunyameronoti yari ashinzwe indogobe.

31 Yazizi w’Umuhageri yari ashinzwe imikumbi y’intama n’ihene.

Ayo ni yo mazina y’abantu bacungaga umutungo w’Umwami Dawidi.

Abajyanama ba Dawidi

32 Yonatani se wabo wa Dawidi, wari umugabo w’umunyabwenge n’umwigishamategeko, yari umujyanama w’umwami. Yehiyeli mwene Hakemoni yareraga abana b’umwami.

33 Ahitofeli na we yari umujyanama w’umwami. Hushayi w’Umwaruki yari incuti y’umwami.

34 Ahitofeli yasimbuwe na Yehoyada mwene Benaya, na Abiyatari. Yowabu ni we wari umugaba mukuru w’ingabo z’umwami.