1 Amateka 26

Abarinzi b’amarembo

1 Abarinzi b’Ingoro na bo bari bigabanyijemo amatsinda. Abo mu muryango wa Kōra ni Meshelemiya mwene Kōra, mwene Asafu.

2 Bene Meshelemiya ni Zakariya na Yediyayeli, na Zebadiya na Yatiniyeli,

3 na Elamu na Yehohanani na Elihowenayi.

4 Bene Obedi-Edomu ni Shemaya na Yehozabadi, na Yowa na Sakari na Netanēli,

5 na Amiyeli na Isakari na Pewuletayi. Koko rero Imana yari yarahaye Obedi-Edomu umugisha.

6 Umuhungu we Shemaya yabyaye abahungu babaye abakuru b’imiryango, kubera ko bari abantu b’intwari.

7 Bene Shemaya ni Otini na Refayeli, na Obedi na Elizabadi hamwe n’abavandimwe babo, ari bo Elihu na Semakiya. Abo na bo bari intwari

8 kandi bose bakomokaga kuri Obedi-Edomu. Bo ubwabo n’abahungu babo hamwe n’abavandimwe babo, bari abagabo b’intwari bakoranaga imbaraga. Bose hamwe bari mirongo itandatu na babiri.

9 Meshelemiya yari afite abahungu n’abavandimwe b’intwari, bose bari cumi n’umunani.

10 Muri bene Hosa wo mu muryango wa Merari, hari Shimuri wari umutware nubwo atari impfura kuko se yamugize umutware.

11 Yakurikirwaga na Hilikiya na Tabaliya na Zakariya. Bene Hosa n’abavandimwe be bose bari cumi na batatu.

12 Aya matsinda y’abarinzi b’amarembo hamwe n’abatware babo, bagombaga gufatanya n’abavandimwe babo gukora imirimo yo mu Ngoro y’Uhoraho.

13 Bigabanyije amarembo bagombaga kurinda bakoresheje ubufindo, bakurikije imirimo yabo nta kurobanura umukuru cyangwa umuto.

14 Ubufindo bugaragaza ko Meshelemiya ari we ugomba kurinda irembo ry’iburasirazuba. Umuhungu we Zakariya wari umujyanama mwiza, ubufindo bugaragaza ko agomba kurinda irembo ryo mu majyaruguru.

15 Obedi-Edomu ashingwa kurinda irembo ryo mu majyepfo, naho abahungu be bashingwa kurinda amazu y’ububiko.

16 Ubufindo bwagaragaje kandi ko Shupimu na Hosa bashingwa irembo ry’iburengerazuba, n’irembo rya Shaleketi riri ku nzira izamuka.

Dore uko abarinzi bari bashyizwe kuri buri rembo:

17 ku irembo ry’iburasirazuba buri munsi habaga Abalevi batandatu, ku irembo ryo mu majyaruguru buri munsi habaga bane, ku irembo ryo mu majyepfo buri munsi habaga bane, naho ku mazu y’ububiko buri munsi habaga amatsinda abiri agizwe n’Abalevi babiri babiri.

18 Ku cyumba cyerekeye mu ruhande rw’iburengerazuba, hari abarinzi babiri n’abandi bane ku muhanda.

19 Ayo ni yo yari amatsinda y’abarinzi b’amarembo bakomokaga mu muryango wa Kōra n’uwa Merari.

Indi mirimo yo mu rusengero

20 Abandi Balevibari bashinzwe gucunga umutungo w’Ingoro y’Imana, kimwe n’ibindi bikoresho byeguriwe Imana.

21 Abakomoka kuri Lādani bo mu muryango wa Gerishoni ari na bo bakuru b’imiryango yabo, ni Yehiyeli

22 n’abahungu be, na Zetamu n’umuvandimwe we Yoweli. Bari bashinzwe umutungo w’Ingoro y’Uhoraho.

23 Abakomoka mu muryango wa Amuramu n’uwa Yisehari, n’uwa Heburoni n’uwa Uziyeli ni aba:

24 Shubayeli ukomoka kuri Gerushomu mwene Musa, yari umuyobozi mukuru ushinzwe umutungo.

25 Yari afitanye isano n’abakomoka kuri Eliyezeri. Eliyezeri yabyaye Rehabiya, wabyaye Yeshaya, wabyaye Yoramu, wabyaye Zikiri, wabyaye Shelomiti.

26 Shelomiti n’abavandimwe be bari bashinzwe impano zeguriwe Imana zatanzwe n’Umwami Dawidi n’abakuru b’imiryango, bari n’abatware b’ingabo ibihumbi n’ab’amagana, n’abandi batware b’ingabo.

27 Iminyago y’intambara bayeguriye Imana, kugira ngo ikoreshwe mu gusana Ingoro y’Uhoraho.

28 Naho ibyo umuhanuzi Samweli na Sawuli mwene Kishi, na Abuneri mwene Neri, na Yowabu mwene Seruya beguriye Imana byose, byari bishinzwe Shelomiti n’abavandimwe be.

Imirimo y’abandi balevi

29 Kenaniya ukomoka mu muryango wa Yisehari n’abahungu be, bari bashinzwe imirimo itari iyo mu Ngoro, bakaba abanditsi n’abacamanza muri Isiraheli.

30 Hashabiya n’abandi bagabo b’intwari igihumbi na magana arindwi bo mu muryango wa Heburoni, ni bo bagenzuraga intara y’Abisiraheli yo mu burengerazuba bw’uruzi rwa Yorodani. Bari bashinzwe kandi imirimo yeguriwe Uhoraho n’iy’umwami.

31 Yeriya ni we wari umukuru w’abakomoka kuri Heburoni. Mu mwaka wa mirongo ine Dawidi ari ku ngoma, habaye ubushakashatsi mu bisekuru by’umuryango wa Heburoni, babona ko hari abantu b’intwari bo muri uwo muryango, bari batuye i Yāzeri ho muri Gileyadi.

32 Yeriya n’abavandimwe be ibihumbi bibiri na magana arindwi, bari intwari bakaba n’abakuru b’umuryango. Umwami yabashinze imirimo yeguriwe Imana n’umwami, mu karere kari gatuwe n’umuryango wa Rubeni n’uwa Gadi, na kimwe cya kabiri cy’umuryango wa Manase.