Amatsinda y’abaririmbyi
1 Dawidi ari kumwe n’abakuru b’ingabo, batoranya bamwe muri bene Asafu na bene Hemani, na bene Yedutuni. Bakoraga umurimo w’ubuhanuzi baherekejwe n’inanga z’indoha n’inanga nyamuduri, n’ibyuma birangÄ«ra. Aba ni bo bari bashinzwe uwo murimo.
2 Bene Asafu ni Zakuri na Yozefu, na Netaniya na Asarela. Bayoborwaga na se Asafu wahanuraga akurikije amabwiriza y’umwami.
3 Bene Yedutuni ni Gedaliya na Seri na Yeshaya, na Shimeyi na Hashabiya na Matatiya. Abo uko ari batandatu bayoborwaga na se Yedutuni wahanuraga acuranga inanga, asingiza kandi ashimira Uhoraho.
4 Bene Hemani ni Bukiya na Mataniya, na Uziyeli na Shubayeli, na Yerimoti na Hananiya na Hanani, na Eliyata na Gidaliti na Romamuti-Ezeri, na Yoshibekasha na Maloti, na Hotiri na Mahaziyoti.
5 Abo bose bari bene Hemani umuhanuzi w’umwami, wamugezagaho ubutumwa bw’Imana bwo gushimangira ububasha bwe. Imana yahaye Hemani abahungu cumi na bane n’abakobwa batatu.
6 Abo bose baririmbaga mu Ngoro y’Uhoraho bayobowe na se, bagacuranga ibyuma birangÄ«ra n’inanga z’indoha n’inanga nyamuduri, bagakora uwo murimo wo mu Ngoro y’Imana. Asafu na Yedutuni na Hemani bakurikizaga amabwiriza y’umwami.
7 Abo bose hamwe n’abavandimwe babo uko bari magana abiri na mirongo inani n’umunani, bari baratojwe kandi bazi neza indirimbo zo gusingiza Uhoraho.
8 Kugira ngo bamenye uko bazajya basimburana ku mirimo yabo, bakoresheje ubufindo batitaye ku mukuru cyangwa umuto, ku mwigisha cyangwa umwigishwa.
9 Aba ni bo bari abayobozi b’amatsinda bagaragajwe n’ubwo bufindo, buri tsinda ryari rigizwe n’abantu cumi na babiri.
Ubwa mbere ni Yozefu wo mu muryango wa Asafu.
Ubwa kabiri ni Gedaliya n’abahungu be n’abavandimwe be.
10 Ubwa gatatu ni Zakuri n’abahungu be n’abavandimwe be.
11 Ubwa kane ni Seri n’abahungu be n’abavandimwe be.
12 Ubwa gatanu ni Netaniya n’abahungu be n’abavandimwe be.
13 Ubwa gatandatu ni Bukiya n’abahungu be n’abavandimwe.
14 Ubwa karindwi ni Asarela n’abahungu be n’abavandimwe be.
15 Ubwa munani ni Yeshaya n’abahungu be n’abavandimwe be.
16 Ubwa cyenda ni Mataniya n’abahungu be n’abavandimwe be.
17 Ubwa cumi ni Shimeyi n’abahungu be n’abavandimwe be.
18 Ubwa cumi na rimwe ni Uziyeli n’abahungu be n’abavandimwe be.
19 Ubwa cumi na kabiri ni Hashabiya n’abahungu be n’abavandimwe be.
20 Ubwa cumi na gatatu ni Shubayeli n’abahungu be n’abavandimwe be.
21 Ubwa cumi na kane ni Matitiya n’abahungu be n’abavandimwe be.
22 Ubwa cumi na gatanu ni Yerimoti n’abahungu be n’abavandimwe be.
23 Ubwa cumi na gatandatu ni Hananiya n’abahungu be n’abavandimwe be.
24 Ubwa cumi na karindwi ni Yoshibekasha n’abahungu be n’abavandimwe be.
25 Ubwa cumi n’umunani ni Hanani n’abahungu be n’abavandimwe be.
26 Ubwa cumi n’icyenda ni Maloti n’abahungu be n’abavandimwe be.
27 Ubwa makumyabiri ni Eliyata n’abahungu be n’abavandimwe be.
28 Ubwa makumyabiri na rimwe ni Hotiri n’abahungu be n’abavandimwe be.
29 Ubwa makumyabiri na kabiri ni Gidaliti n’abahungu be n’abavandimwe be.
30 Ubwa makumyabiri na gatatu ni Mahaziyoti n’abahungu be n’abavandimwe be.
31 Ubwa makumyabiri na kane ni Romamuti-Ezeri n’abahungu be n’abavandimwe be.