2 Bami 25

Nebukadinezari agota Yeruzalemu

1 Amaherezo Sedekiya agomera Nebukadinezari umwami wa Babiloniya. Ku itariki ya cumi y’ukwezi kwa cumi k’umwaka wa cyenda Sedekiya ari ku ngoma, Nebukadinezari umwami wa Babiloniya azamukana n’ingabo ze zose zigota Yeruzalemu.Zishinga ibirindiro mu marembo y’umurwa, ziwuzengurutsa ibirundo by’igitaka.

2 Iryo gotwa ry’umujyi rigeza mu mwaka wa cumi n’umwe Sedekiya ari ku ngoma.

3 Nuko inzara izahaza umurwa, nta biribwa byari bikiwurangwamo. Ku itariki ya cyenda y’ukwezi kwa kane,

4 Abanyababiloniya baca icyuho mu rukuta ruzengurutse umujyi, ingabo zose z’u Buyuda zirahunga zinyura mu irembo ryo hagati y’inkuta zombi, hafi y’ubusitani bw’umwami. Nubwo Abanyababiloniya bari bagose impande zose za Yeruzalemu, zashoboraga gucika zerekeje kuri Yorodani ziherekejwe n’umwami.

5 Icyakora ingabo z’Abanyababiloniya ziramukurikira zimufatira mu kibaya cya Yeriko, ingabo ze zose zatatanye.

6 Abanyababiloniya bafata Sedekiya bamushyira umwami wabo i Ribula, aba ari yo bamucira urubanza.

7 Bahera ku bahungu ba Sedekiya babica abyirebera, naho we bamunogoramo amaso maze bamubohesha iminyururu, bamujyana i Babiloni.

Ifatwa rya Yeruzalemu n’ukujyanwa ho iminyago kwa kabiri

8 Ku itariki ya karindwi y’ukwezi kwa gatanuk’umwaka wa cumi n’icyenda Nebukadinezari ari ku ngoma, Nebuzaradani umutware w’abarinzi akaba n’icyegera cya Nebukadinezari, asesekara i Yeruzalemu.

9 Atwika Ingoro y’Uhoraho n’ingoro y’umwami, n’amazu yose yo mu murwa cyane cyane ay’ibikomerezwa.

10 Ingabo z’Abanyababiloniya zose zari zimuherekeje, zisenya inkuta zari zizengurutse Yeruzalemu.

11 Hanyuma Nebuzaradani umutware w’abarinzi ajyana ho iminyago i Babiloni abaturage bari basigaye mu mujyi, n’abari bishyize mu maboko y’umwami wa Babiloniya n’abari bavanywe mu byabo.

12 Icyakora uwo mutware w’Abarinzi asigayo abaturage b’abatindi nyakujya, kugira ngo bamwe bajye bahingira imizabibu, abandi bahinge imirima.

13 Nuko Abanyababiloniya bamenagura inkingi z’umuringa zari ku ibaraza ry’Ingoro y’Uhoraho, hamwe n’ikizenga n’ibitereko byari mu rugo rwayo bicuzwe mu muringa. Uwo muringa wose bawujyana i Babiloni.

14 Basahura ibikarayi n’ibitiyo, n’amabesani n’ibikombe byo kubikamo imibavu, n’ibindi bikoresho byose by’umuringa byagenewe imirimo y’Ingoro.

15 Uwo mutware w’abarinzi asahura n’ibindi bikoresho by’izahabu n’iby’ifeza, nk’ibyungo n’inzabya.

16 Umuringa w’inkingi zombi hamwe n’uw’ikizenga, n’ibitereko Salomo yari yarakoreshereje Ingoro y’Uhoraho, uburemere bwawo ntibwagiraga urugero.

17 Koko rero buri nkingi yari ifite uburebure bwa metero icyenda, kandi ifite umutwe ucuzwe mu muringa ufite uburebure bwa metero imwe n’igice, izengurutswe n’ikimeze nk’urushundura rutatsweho amashusho y’imikomamanga na byo bikozwe mu muringa. Inkingi zombi zari zikoze kimwe, zitatseho izo nshundura.

Abaturage b’i Buyuda bajyanwa i Babuloniya

18 Umutware w’abarinzi ni ko gufata Umutambyi mukuru Seraya, n’umutambyi umwungirije Zefaniya n’abarinzi batatu b’amarembo y’Ingoro.

19 Hanyuma afatira mu mujyi umutware w’ingabo n’abantu batanu b’ibyegera by’umwami, n’umunyamabanga w’umugaba w’ingabo wari ushinzwe abinjizwa mu ngabo, ahafatira n’abaturage mirongo itandatu asanze mu mujyi.

20 Nuko Nebuzaradani ari we mutware w’abarinzi, abo bantu abashyīra umwami wa Babiloniya wari i Ribula.

21 Umwami wa Babiloniya arabakubita, abicira aho i Ribula mu ntara ya Hamati.

Nguko uko Abayuda bajyanywe ho iminyago, bavanwa mu gihugu cyabo gakondo.

Gedaliya aba umutegetsi mukuru w’u Buyuda

22 Nebukadinezari umwami wa Babiloniya yari yararekeye mu gihugu cy’u Buyuda abaturage bamwe, maze abashyiriraho umutegetsi witwaga Gedaliya mwene Ahikamu, akaba n’umwuzukuru wa Shafani.

23 Ingabo zimwe z’Abayuda zari zacitse, zo n’abagaba bazo ngo bumve icyo cyemezo umwami wa Babiloniya yafashe cyo gushyiraho Gedaliya kugira ngo abe umutegetsi, basanga Gedaliya i Misipa. Abo bagaba b’ingabo bari Ishimayeli mwene Netaniya, na Yohanani mwene Kareya, na Seraya mwene Tanumeti w’i Netofa na Yāzaniya ukomoka i Māka.

24 Gedaliya arababwira bo n’ingabo zabo ati: “Mwitinya abagaragu b’Abanyababiloniya. Nimwigumire mu gihugu maze mukorere umwami wa Babiloniya muzagubwa neza.”

25 Nyamara mu kwezi kwa karindwi k’uwo mwaka, Ishimayeli mwene Netaniya akaba n’umwuzukuru wa Elishama wari igikomangoma, azana n’abantu icumi batera i Misipa bica Gedaliya hamwe n’Abayuda, n’Abanyababiloniya hamwe n’abari iwe.

26 Nuko rubanda rwose barokotse hamwe n’abagaba b’ingabo, batinya Abanyababiloniya bahungira mu Misiri

Umwami wa Babiloniya agirira imbabazi Yoyakini

27 Mu mwaka wa mirongo itatu n’irindwi nyuma y’aho Yoyakini umwami w’u Buyuda ajyanywe ho umunyago, Evili-Merodakiyabaye umwami wa Babiloniya. Ku itariki ya makumyabiri n’indwi z’ukwezi kwa cumi n’abiri k’uwo mwaka, Yoyakini agirirwa imbabazi arafungurwa.

28 Nuko Evili-Merodaki amubwirana ineza, amuha umwanya ibwami usumba uwo aha abandi bami bari i Babiloniya.

29 Yoyakini ntiyongera kwambara imyambaro y’imfungwa, kandi buri munsi agasangira n’umwami wa Babiloniya ku meza ye.

30 Umwami wa Babiloniya yageneraga Yoyakini ibyo kumutunga bya buri munsi, abona ibyo akeneye kugeza ubwo apfuye.