2 Bami 22

Yosiya aba umwami w’u Buyuda

1 Yosiya yabaye umwami afite imyaka umunani, amara imyaka mirongo itatu n’umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Yedida umukobwa wa Adaya w’i Bosikati.

2 Yosiya yakoze ibinogeye Uhoraho, yitwara neza nka sekuruza Umwami Dawidi nta guteshuka.

Umutambyi mukuru avumbura igitabo cy’Amategeko

3 Mu mwaka wa cumi n’umunani Yosiya ari ku ngoma, yohereje mu Ngoro y’Uhoraho umunyamabanga we Shafani mwene Asaliya, akaba n’umwuzukuru wa Meshulamu

4 ati: “Genda ushake Umutambyi mukuru Hilikiya, maze umubwire abarure amafaranga yose abantu batanze yo gusana Ingoro y’Uhoraho, n’ayo abarinzi b’amarembo bakiriye.

5 Ayo mafaranga bayashyikirize abashinzwe imirimo yo gusana Ingoro y’Uhoraho, kugira ngo babashe

6 guhemba ababaji n’abubatsi n’abandi bakozi, kandi kugira ngo bagure ibiti n’amabuye bikenewe mu gusana.

7 Ntabwo ari ngombwa kugenzurwa ku mikorereshereze y’ayo mafaranga, kuko ari abizerwa.”

8 Bageze kwa Hilikiya Umutambyi mukuru, amenyesha umunyamabanga Shafani ko yatahuye igitabo cy’Amategekomu Ngoro y’Uhoraho, maze arakimushyikiriza. Shafani aragisoma

9 maze asubira ibwami, atekerereza umwami uko byagenze ati: “Abatambyi bafunguye amasanduku yose basanze mu Ngoro y’Uhoraho, amafaranga bayashyikiriza abashinzwe imirimo yo gusana Ingoro.”

10 Nuko umunyamabanga Shafani abwira umwami ati: “Umutambyi Hilikiya yanshyikirije iki gitabo.” Nuko Shafani ahita agisomera umwami.

Yosiya agisha inama umuhanuzikazi Hulida

11 Umwami yumvise ibyanditswe muri icyo gitabo cy’Amategeko ashishimura imyambaro ye.

12 Nuko ategeka umutambyi Hilikiya na Ahikamu mwene Shafani, na Akibori mwene Mikaya n’umunyamabanga Shafani, na Asaya umugaragu w’umwami

13 ati: “Nimugende mugishe inama Uhoraho ku bwanjye no ku bw’Abayuda bose, ku byerekeye ibyanditswe muri iki gitabo kimaze gutahurwa. Koko rero Uhoraho adufitiye uburakari bukomeye atuziza ko ba sogokuruza batumviye iki gitabo, ntibasohoza ibitureba byose byanditswemo.”

14 Nuko umutambyi Hilikiya na Ahikamu na Akibori, na Shafani na Asaya bajya ku muhanuzikazi Hulida wari utuye ahitwaga “Umudugudu mushya” wa Yeruzalemu. Umugabo we Shalumu mwene Tikuva akaba n’umwuzukuru wa Harehasi, ni we wari ushinzwe imyambaro yo mu Ngoro y’Uhoraho. Izo ntumwa zisobanurira umuhanuzikazi ikizigenza.

15 Umuhanuzikazi arabasubiza ati:

16 “Uhoraho Imana ya Isiraheli aravuze ngo: ‘Ngiye guteza Yeruzalemu n’abayituye ibyago bikomeye nkurikije ibyanditswe mu gitabo umwami w’u Buyuda yasomye.

17 Ni ukubera ko abaturage banyimūye bosereza imibavu izindi mana, ku buryo ibikorwa byabo byose byandakaje. Ni yo mpamvu uburakari bwanjye bwagurumaniye uyu murwa ntibucururuke.

18 Naho uwo mwami w’u Buyuda wabatumye kungisha inama, jyewe Uhoraho Imana y’Abisiraheli, mugende mumubwire muti:: Wumvise amagambo y’icyo gitabo,

19 icyo nateganyirije uyu murwa n’abawutuye, ko nzawuhindura amatongo ukaba ruvumwa. Nyamara wicishije bugufi imbere yanjye urihana, washishimuye imyambaro yawe kandi usuka amarira imbere yanjye. Jyewe rero Uhoraho, ndakumenyesha ko nakumvise:

20 nzaguha kwisazira neza ushyingurwe amahoro, utarebye amahano ngiye kugusha kuri uyu murwa.’ ” Izo ntumwa zigeza ayo magambo ku mwami.