2 Bami 18

Hezekiya aba umwami w’u Buyuda

1 Mu mwaka wa gatatu Hozeya mwene Ela ari ku ngoma muri Isiraheli, Hezekiya mwene Ahazi yabaye umwami w’u Buyuda.

2 Icyo gihe Hezekiya yari afite imyaka makumyabiri n’itanu, amara imyaka makumyabiri n’icyenda ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Abi umukobwa wa Zakariya.

3 Hezekiya yakoze ibinogeye Uhoraho nka sekuruza Umwami Dawidi.

4 Akuraho ahasengerwaga ibigirwamana, arimbura amabuye yashingiwe kwegurirwa ibigirwamana kimwe n’inkingi zeguriwe Ashera. Amenagura n’ishusho y’inzoka Musa yacuze mu muringa, kuko kugeza ubwo Abisiraheli bari bagitwikira imibavu iyo nzoka bitaga Nehushitani.

5 Hezekiya aherako yizera Uhoraho Imana ya Isiraheli, kurusha abandi bami bose b’u Buyuda bamubanjirije n’abamusimbuye ku ngoma.

6 Yishingikirije ku Uhoraho ntiyamutezukaho, ahubwo akurikiza amabwiriza Uhoraho yari yarahaye Musa.

7 Uhoraho agendana na Hezekiya amuha gusohoza imigambi ye. Nuko yivumbagatanya ku mwami wa Ashūru ntiyaba akimuhakwaho.

8 Arwanya Abafilisiti arabatsinda, arabakurikirana abageza i Gazayigarurira imijyi ntamenwa n’iminara y’abarinzi.

9 Mu mwaka wa kane Hezekiya ari ku ngoma, ari na wo mwaka wa karindwi Hozeya mwene Ela yari ku ngoma muri Isiraheli, Shalimaneseri umwami wa Ashūru yaje kugota umurwa wa Samariya.

10 Hashize imyaka itatu abona kwigarurira Samariya, ubwo hari mu mwaka wa gatandatu Hezekiya ari ku ngoma, no mu mwaka wa cyenda Hozeya ari ku ngoma muri Isiraheli.

11 Umwami wa Ashūru ajyana Abisiraheli ho iminyago, abatuza i Hala n’i Gozani ku nkengero z’uruzi rwa Habori, no mu mijyi y’Abamedi.

12 Izo ngorane zose zatewe n’uko Abisiraheli banze kumvira Uhoraho Imana yabo kandi bari barishe Isezerano yabahaye, n’Amategeko umugaragu wayo Musa yari yabahaye ntibigera babyitaho, ntibabishyira no mu bikorwa.

Senakeribu umwami wa Ashūru atera u Buyuda

13 Mu mwaka wa cumi n’ine Hezekiya ari ku ngoma, Senakeribu umwami wa Ashūru yateye imijyi ntamenwa yose y’u Buyuda arayigarurira.

14 Nuko Hezekiya umwami w’u Buyuda atuma ku mwami wa Ashūru wari i Lakishiati: “Koko nagucumuyeho! None reka kuntera, icyo uzanyaka cyose nzagitanga.” Umwami wa Ashūru aca Hezekiya ibiro ibihumbi icyenda by’ifeza, n’ibindi magana cyenda by’izahabu.

15 Hezekiya akoranya ifeza yose abonye mu Ngoro y’Uhoraho no mu bubiko bw’ibwami, arayimuha.

16 Hezekiya yomora n’izahabu yari yometse ku nzugi z’Ingoro y’Uhoraho n’iyo ku bihindizo byazo, na yo ayiha umwami wa Ashūru.

17 Umwami wa Ashūru ari i Lakishi yohereza umugaba mukuru w’ingabo, n’umuyobozi w’ibiro bikuru bya gisirikari n’umujyanama we wihariye w’inkambi bayoboye umutwe ukomeye w’ingabo, abatuma i Yeruzalemu ku Mwami Hezekiya. Bagezeyo bashinga ibirindiro ku muyoboro w’amazi ava mu kizenga cyo haruguru, kiri ku nzira igana ku murima w’Abameshi.

18 Nuko basaba kuvugana n’umwami. Mwene Hilikiya ari we Eliyakimu wari umuyobozi w’ibwami, aza kubonana na bo aherekejwe n’umunyamabanga Shebuna n’umuvugizi w’umwami, ari we Yowa mwene Asafu.

19 Umujyanama wihariye w’umwami wa Ashūru arababwira ati: “Nimugende mubwire Hezekiya ubu butumwa bw’umwami ukomeye ari we mwami wa Ashūru muti: ‘Icyizere ufite ni cyizere ki?

20 Mbese uribwira ko amagambo yonyine, yabasha kuburizamo umugambi n’ubutwari dufite byo kurwana intambara? Ni nde wishingikirijeho waguteye kungomera?

21 Erega uracyishingikirije kuri Misiri rwa rubingo rusadutse, rutobora rugahinguranya ikiganza cy’urwishingikirijeho wese! Uko ni ko umwami wa Misiri agenza abamugirira icyizere bose.’

22 “Ahari aho mugiye kunsubiza muti: ‘Uwo dufitiye icyizere ni Uhoraho Imana yacu.’ Nyamara Hezekiya ni we ubwe washenye ahasengerwa hose n’intambiro zaho, ategeka abantu b’i Yeruzalemu n’abandi Bayuda kujya kumuramya imbere y’urutambiro rw’i Yeruzalemu rwonyine.

23 “None rero tēga na databuja umwami wa Ashūru. Jyewe ndiyemeza kuguha amafarasi y’intambara ibihumbi bibiri, niba wakwibonera abayarwaniraho.

24 Ubwo se koko washobora gutsimbura n’umwe woroheje wo mu bagaba b’ingabo za databuja? None wishingikirije ku Banyamisiri ngo bazaguha amagare y’intambara n’amafarasi!

25 Mbese ye, databuja yatera aha hantu akaharimbura Uhoraho atabishatse? Reka da! Uhoraho ubwe ni we wabimutegetse.”

26 Nuko Eliyakimu mwene Hilikiya na Shebuna na Yowa, basaba umujyanama w’umwami wa Ashūru bati: “Abagaragu bawe turakwinginze, tubwire mu kinyarameyakuko tucyumva. Erega ibyo utubwira mu giheburayi, dore abantu bari ku rukuta bateze amatwi barabyumva!”

27 Umujyanama w’umwami wa Ashūru arabasubiza ati: “Mbese mwibwira ko databuja yantumye kuri shobuja namwe gusa? Erega yantumye no kuri bariya bicaye ku rukuta, kugira ngo bamenye ko bidatinze bazarya amazirantoki yabo, bakanywa n’inkari zabo kimwe namwe!”

28 Umujyanama w’umwami wa Ashūru arahaguruka, arangurura mu giheburayi ati: “Nimwumve ubutumwa bw’umwami ukomeye ari we mwami wa Ashūru,

29 aravuga ati: ‘Mwe kwishinga Hezekiya, arabashuka kuko atazabasha kubankiza.

30 Arishingikiriza ku cyizere cy’uko Uhoraho azabankiza akantesha kwigarurira uyu mujyi, jyewe umwami wa Ashūru.

31 Nimureke kumvira Hezekiya ahubwo mukurikize ibi mbabwira: nimuharanire amahoro munyoboke, jyewe umwami wa Ashūru. Bityo buri wese azigumira mu mizabibu ye n’imitini ye bimutunge, yigumanire n’ikigega cye cy’amazi yinywere.

32 Hanyuma nzabajyana mu gihugu kimeze nk’icyanyu, gikungahaye ku ngano zivamo imigati no ku mizabibu bengamo divayi, no ku minzenze ikungahaye ku mavuta no ku buki. Aho gupfira hano mwatura aho handi. Nimureke kumvira Hezekiya kuko abayobya ababwira ko Uhoraho azabakiza.

33 Ese hari ubwo imana z’amahanga zambujije gufata ibihugu byazo?

34 Mbese imana za Hamati n’iza Arupadi zakoze iki? Naho se iza Sefaruvayimu n’iza Hena n’iza Iwa zo zakoze iki? Mbese haba hari iyambujije kwigarurira Samariya?

35 Ni iyihe muri izo mana zose yambujije kwigarurira igihugu cyayo? Nta yo. None se Uhoraho azambuza ate kwigarurira Yeruzalemu?’ ”

36 Abantu bari aho baricecekera ntibamusubiza ijambo na rimwe, nk’uko Hezekiya yari yabategetse.

37 Hanyuma Eliyakimu mwene Hilikiya umuyobozi w’ibwami, n’umunyamabanga Shebuna na Yowa mwene Asafu umuvugizi wihariye w’umwami, bashishimura imyambaroyabo. Basubira ku mwami bamutekerereza ibyo umujyanama w’umwami wa Ashūru yatangaje.