Uhoraho yongera kubonekera Salomo
1 Salomo arangije kubaka Ingoro y’Uhoraho n’iye bwite, arangije no kubaka ibyo yifuzaga byose,
2 Uhoraho yongera kumubonekera nk’uko yari yamubonekeye i Gibeyoni.
3 Uhoraho aramubwira ati: “Amasengesho wangejejeho untakambira nayumvise. Ingoro wanyubakiye nyigize umwihariko wanjye, ni yo nzasengerwamo ibihe byose. Nzajya nyitaho iteka ryose, ndetse nzajya nyihoza ku mutima.
4 “Nawe rero nunyobokana umutima uboneye utagira amakemwa nk’uko so Dawidi yabigenje, ugakora ibyo ngutegetse byose kandi ugakurikiza amateka yanjye n’ibyemezo nafashe,
5 nzashimangira ingoma yawe mu Bisiraheli ubuziraherezo. Koko rero nasezeraniye so Dawidi nti: ‘Ntihazabura ugukomokaho ugusimbura ku ngoma ya Isiraheli.’
6 “Nyamara mwebwe n’abazabakomokaho, nimunteshukaho mukareka kunyoboka, mukareka gukurikiza amabwiriza n’amateka nabahaye maze mukayoboka izindi mana, mukazikorera kandi mukaziramya,
7 icyo gihe nzamenesha Abisiraheli mu gihugu nabahaye, n’iyi Ngoro ngize umwihariko wanjye nzayizinukwa. Abisiraheli bazaba iciro ry’imigani kandi abanyamahanga babahindure urw’amenyo.
8 Nubwo iyi Ngoro ari akataraboneka, icyo gihe abazahanyura bose bazatangara maze bimyoze bati: ‘Ni iki cyatumye Uhoraho agenza atya iki gihugu n’iyi Ngoro?’
9 Abandi bazabasubiza bati: ‘Abisiraheli baretse Uhoraho Imana ya ba sekuruza yabavanye mu Misiri. Bayobotse izindi mana baraziramya, ndetse barazikorera. Ngicyo icyatumye Uhoraho abateza ibi byago byose.’ ”
Amasezerano Salomo yagiranye na Hiramu
10 Imirimo y’ubwubatsi bw’Ingoro y’Uhoraho n’iy’umwami yamaze imyaka makumyabiri.
11 Hiramu umwami wa Tiri yari yarahaye Salomo amasederi n’amasipure, n’izahabu akurikije uko byose yari abikeneye. Umwami Salomo na we aha Hiramu imijyi makumyabiri yo mu karere ka Galileya.
12 Hiramu ava i Tiri ajya kureba imijyi Salomo yari yamuhaye, ariko iyo mijyi ntiyamushimisha.
13 Nuko aramubaza ati: “Muvandimwe wanjye Salomo, mbese iyi mijyi wampaye ni mijyi ki?” Iyo mijyi Hiramu ayita intara y’imburamumaro. Iracyitwa ityo kugeza na n’ubu.
14 Ubwo kandi Hiramu yari yarahaye Umwami Salomo hafi toni enye z’izahabu.
Ibindi bikorwa bya Salomo
15 Umwami Salomo yakoresheje imirimo y’agahato kugira ngo yubakishe Ingoro y’Uhoraho, n’ingoro ye ya cyami, na Milon’urukuta ruzengurutse Yeruzalemu, kimwe n’umujyi wa Hasori, n’uwa Megido n’uwa Gezeri.
16 Umwami wa Misiri yari yarateye umujyi wa Gezeri arawigarurira, arawutwika amaze kumarira ku icumu abaturage bawo b’Abanyakanāni. Uwo mujyi yari yarawuhaye ho impano umukobwa we muka Salomo.
17 Ni yo mpamvu yasannye Gezeri, asana kandi n’umujyi wa Betihoroni y’epfo
18 n’uwa Bālati, n’uwa Tamari wo mu butayu bw’i Buyuda.
19 Yasannye n’imijyi yose yabikagamo ibintu bye, n’iyabagamo amagare ye y’intambara n’amafarasi ye y’intambara. Umwami Salomo yubatse kandi n’icyo yashatse cyose muri Yeruzalemu no mu bisi bya Libani, n’ahandi hose mu gihugu yategekaga.
20 Muri icyo gihugu hari hakiri Abamori n’Abaheti, n’Abaperizi n’Abahivi n’Abayebuzi batari Abisiraheli.
21 Ababakomotseho bari basigaye mu gihugu Abisiraheli batashoboye gutsemba, Salomo yabagize inkoreragahato kugeza na n’ubu.
22 Icyakora nta Mwisiraheli n’umwe Salomo yagize inkoreragahato, ahubwo yabagize abasirikari be n’abagaragu be, n’abatware b’ingabo ze n’ibyegera bye, n’abarwanira ku magare y’intambara n’abarwanira ku mafarasi.
23 Abategetsi bakuru bari bashinzwe imirimo ya Salomo, bari magana atanu na mirongo itanu, bacungaga abakozi b’imirimo y’agahato.
24 Salomo yubakira wa mukobwa w’umwami wa Misiri ingoro, maze amuvana mu Murwa wa Dawidi amwimurira muri iyo ngoro. Hanyuma Salomo yubaka ahitwa Milo.
25 Umwami Salomo yatambaga ibitambo bikongorwa n’umuriro, n’ibitambo by’umusangiro gatatu mu mwaka, akabitambira ku rutambiro yari yarubakiye Uhoraho. Yoserezaga imibavu Uhoraho, bityo akaba asohoje imihango yateganyirijwe Ingoro y’Uhoraho.
26 Umwami Salomo yubakishije amato muri Esiyoni-Geberi hafi ya Elati, icyambu cyo ku Nyanja Itukura mu gihugu cya Edomu.
27 Umwami Hiramu amwoherereza bamwe mu basare be bazobereye mu by’amazi, bajya gukorana n’abakozi ba Salomo kuri ayo mato.
28 Nuko abo bakozi bose bajya mu gihugu cya Ofiri, bahakura toni cumi n’ebyiri z’izahabu bazishyikiriza Umwami Salomo.