1 Bami 8

Isanduku y’Isezerano yimurirwa mu Ngoro

1 Nuko Umwami Salomo ahamagaza abakuru b’Abisiraheli, n’abahagarariye imiryango cumi n’ibiri ya ba sekuruza, n’abatware bose b’amazu ngo baze bakoranire aho ari i Yeruzalemu. Yari abahamagariye guherekeza Isanduku y’Isezerano y’Uhoraho, ngo ivanwe i Siyoni mu Murwa wa Dawidi ishyirwe mu Ngoro y’Uhoraho.

2 Abisiraheli bose baraza bakoranira aho Umwami Salomo yari ari, ku munsi mukuru wo mu kwezi kwa Etanimu.

3 Abakuru bose b’Abisiraheli bamaze kuhagera, abatambyi baterura Isanduku y’Uhoraho.

4 Abatambyi n’Abalevi baterura Isanduku n’Ihema ry’Ibonaniro, n’ibindi bikoresho byeguriwe Imana byari biririmo, barabizana.

5 Umwami Salomo yari ashagawe n’ikoraniro ryose ry’Abisiraheli imbere y’Isanduku, batamba ibitambo bitabarika by’intama n’iby’ibimasa.

6 Nuko abatambyi bazana Isanduku y’Isezerano y’Uhoraho, bayishyira mu mwanya wayo mu Ngoro mu Cyumba kizira inenge cyane, maze bayitereka munsi y’amababa y’amashusho y’abakerubi.

7 Amashusho y’abakerubi yari afite amababa arambuye hejuru y’aho Isanduku y’Isezerano yari iteretse, kugira ngo atwikire Isanduku n’imijishi yayo.

8 Iyo mijishi yari miremire cyane, ku buryo imitwe yayo umuntu yashoboraga kuyibona ari mu Cyumba kizira inenge, kibanziriza Icyumba kizira inenge cyane. Icyakora nta washoboraga kuyibona ari hanze. Iyo mijishi iracyahari na n’ubu.

9 Muri iyo Sanduku harimo gusa ibisate bibiri by’amabuye. Musa yari yarabishyizemo ari kuri Sinayi, igihe Uhoraho yagiranaga Isezerano n’Abisiraheli bamaze kuva mu Misiri.

10 Abatambyi bamaze gusohoka mu Cyumba kizira inenge, igicu cyahise cyuzura Ingoro y’Uhoraho.

11 Icyo gicu cyabujije abatambyi gukora imirimo yabo, cyari ikuzo ry’Uhoraho ryuzuye Ingoro ye.

12 Nuko Salomo aravuga ati: “Uhoraho, wavuze ko uzatura mu gicu kibuditse.

13 Dore nkubakiye n’Ingoro y’akataraboneka, iyo uzaturamo iteka ryose.”

Ijambo rya Salomo

14 Abisiraheli bari bakoranye bahagaze aho, maze Salomo arahindukira abasabira umugisha.

15 Aravuga ati: “Nihahimbazwe Uhoraho Imana y’Abisiraheli! We ubwe wasohoje Isezerano yagiranye na data Dawidi muri aya magambo:

16 ‘Kuva igihe mvanye ubwoko bwanjye bw’Abisiraheli mu Misiri, nta mujyi n’umwe nigeze mpitamo mu miryango yose ya Isiraheli nashoboraga kwiyerekaniramo, nta n’undi muntu n’umwe nigeze mpitamo kugira ngo ategeke ubwoko bwanjye bw’Abisiraheli.’

17 “Data Dawidi yari afite umugambi wo kubakira Ingoro Uhoraho Imana y’Abisiraheli.

18 Nyamara Uhoraho yaramubwiye ati: ‘Wagize umugambi wo kunyubakira Ingoro kandi wagize neza.

19 Icyakora si wowe uzanyubakira Ingoro, ahubwo umwana wawe wibyariye ni we uzayubaka.’

20 “None Uhoraho yasohoje Isezerano rye: dore nasimbuye data Dawidi ku ngoma, ubu ni jye mwami w’Abisiraheli nk’uko Uhoraho yari yarabivuze, kandi ni jye wubakiye Ingoro Uhoraho Imana y’Abisiraheli.

21 Muri iyo Ngoro kandi nateganyije aho gushyira Isanduku irimo ibisate bibiri, byanditsweho Isezerano Imana yagiranye na ba sogokuruza ubwo yabakuraga mu Misiri.”

Isengesho rya Salomo

22 Umwami Salomo ahagarara imbere y’urutambiro rw’Uhoraho mu ruhame rw’ikoraniro ryose ry’Abisiraheli, arambura amaboko ayerekeje ku ijuru,

23 arasenga ati: “Uhoraho Mana y’Abisiraheli, nta yindi mana ihwanye nawe, ari mu ijuru ari no ku isi. Wowe usohoza Isezerano ryawe ukaba n’indahemuka ku bantu bawe, bahora bakumvira babikuye ku mutima.

24 Wasohoje Isezerano wagiranye n’umugaragu wawe data Dawidi. Ibyo wivugiye ukabisezerana kubera ububasha bwawe, uyu munsi byose urabisohoje.

25 None rero Uhoraho Mana y’Abisiraheli, ukomeze ibyo wasezeraniye umugaragu wawe data Dawidi, ubwo wamubwiraga uti: ‘Abazagukomokaho nibitwara neza mu migenzereze yabo, bakanyumvira nk’uko wanyumviye, ntihazabura muri bo ugusimbura ku ngoma ya Isiraheli.’

26 Bityo rero Mana y’Abisiraheli ndakwinginze, ijambo wavuze ukarisezeranira umugaragu wawe data Dawidi, ngaho risohoze.

27 “Mbese Mana, wabasha gutura ku isi? Ijuru nubwo ari rigari bihebuje ntabwo urikwirwamo, nkanswe iyi Ngoro nakubakiye!

28 Ahubwo Uhoraho Mana yanjye, wite kuri iri sengesho jyewe umugaragu wawe nsenga nkwinginga. Wite ku gutakamba kwanjye no ku isengesho nkugezaho uyu munsi.

29 Iyi Ngoro ujye uyitaho amanywa n’ijoro kuko wayivuzeho uti: ‘Ni ho nzajya niyerekanira.’ None rero Nyagasani, umva isengesho nsengera aha hantu.

30 Ujye wita ku gutakamba kwanjye no ku gutakamba k’ubwoko bwawe bw’Abisiraheli, nibasenga berekeye aha hantu. Ujye wumva uri mu ijuru aho utuye, kandi ujye utwumva utubabarire.

31 “Umuntu naregwa ko yacumuye kuri mugenzi we maze akarahizwa indahiro yo kwivuma, akarahirira iyo ndahiro imbere y’urutambiro rwawe muri iyi Ngoro,

32 uzumve uri mu ijuru maze ukemure impaka. Uzacire urubanza abagaragu bawe bombi. Uwo icyaha gihamye umuhane, icyo yakoze kimugaruke. Umwere umuhanagureho icyaha, ugaragaze ko ari umwere.

33 “Ubwoko bwawe bw’Abisiraheli nibutsindwa n’umwanzi kubera ko bagucumuyeho hanyuma bakihana bakakugarukira, bakagusenga bagutakambira muri iyi Ngoro,

34 uzumve uri mu ijuru maze ubababarire icyaha cyabo, bityo ubagarure mu gihugu wahaye ba sekuruza.

35 “Nubuza imvura kugwa kubera ko abantu bawe bagucumuyeho, nibasenga berekeye aha hantu bakakuyoboka, bakareka ibyaha byabo kubera ku uzaba wabahannye,

36 uzumve uri mu ijuru maze Abisiraheli ari bo bagaragu bawe, ubabarire ibyaha byabo. Uzabigishe imigenzereze nyakuri bagomba gukurikiza, bityo ugushe imvura mu gihugu wahaye abantu bawe ho gakondo.

37 “Mu bihe bizaza mu gihugu hashobora kuzatera inzara cyangwa icyorezo cy’indwara, cyangwa amapfa cyangwa imyaka ikabora. Inzige cyangwa ibihōre bishobora kuzatera, abanzi bashobora kuzagotera abantu bawe mu mijyi. Bene ibyo byago byose nibitera,

38 Umwisiraheli wese uzababazwa na byo akagutakambira, akagusenga arambuye amaboko ayerekeje kuri iyi Ngoro,

39 uzumve uri mu ijuru aho utuye. Uzamugoboke umubabarire kuko uzi ibiri mu mutima we; ndetse ni wowe wenyine uzi ibiri mu mitima y’abantu bose. Uzamugirire ibikwiranye n’imigenzereze ye,

40 bityo Abisiraheli bazagutinya igihe cyose bazaba bakiri mu gihugu wahaye ba sekuruza.

41-42 “Abantu bo mu mahanga ya kure bazumva ko uri ikirangirire, bumve n’ibikorwa bihambaye wakoze kubera ububasha bwawe. Umunyamahanga udakomoka mu bwoko bwawe bw’Abisiraheli naza akagusengera muri iyi Ngoro,

43 uzamwumve uri mu ijuru aho utuye. Uwo munyamahanga uzamuhe icyo agusabye cyose, kugira ngo abantu bose bo ku isi bakumenye kandi bagutinye, nk’uko ubwoko bwawe bwite bw’Abisiraheli bubigenza. Abantu bazamenya kandi ko iyi Ngoro nubatse ari wowe nayeguriye.

44 “Uhoraho, nutegeka ubwoko bwawe kujya ku rugamba kurwanya abanzi babo aho urugamba ruzaba rwabereye hose, nibagusenga berekeye uyu murwa witoranyirije, berekeye n’iyi Ngoro nakubakiye,

45 uzumve uri mu ijuru wite ku masengesho yabo no ku gutakamba kwabo, maze ubahe gutsinda.

46 “Mu bihe bizaza Abisiraheli bashobora kuzagucumuraho, kuko nta muntu udacumura. Ushobora kuzabarakarira ukabateza umwanzi akabajyana ho iminyago mu gihugu cye, cyaba kure cyangwa hafi.

47 Bageze muri icyo gihugu, bashobora kuzihana bakagutakambira bati: ‘Twakoze ibyaha, twaracumuye, twakoze iby’ubugome’.

48 Nibakugarukira nta buryarya babikuye ku mutima, bari mu gihugu abanzi babo babajyanye ho iminyago, bakagusenga berekeye igihugu wahaye ba sekuruza, berekeye n’uyu murwa witoranyirije n’iyi Ngoro nakubakiye,

49 uzumve uri mu ijuru aho utuye. Uzite ku masengesho yabo no ku gutakamba kwabo maze ubagoboke.

50 Bityo uzababarire abantu bawe bazaba bagucumuyeho, uzabababarire ibyo bazaba bagukoshereje byose, maze utume abazaba babajyanye ho iminyago babagirira impuhwe.

51 Erega ni abantu bawe! Ni bo mwihariko wawe wikuriye mu Misiri hāri habamereye nk’itanura rishongesha ibyuma!

52 “Ujye uzirikana amasengesho yanjye n’ay’ubwoko bwawe bw’Abisiraheli, ujye ubatega amatwi igihe cyose bagutakiye.

53 Koko rero Uhoraho Nyagasani, ni bo wagize ubwoko witoranyirije ho umwihariko mu mahanga yose yo ku isi. Ni ko wabitangaje ubinyujije ku mugaragu wawe Musa ubwo wavanaga ba sogokuruza mu Misiri.”

Salomo asabira abantu umugisha

54 Umwami Salomo arangije gusenga no gutakambira Uhoraho, arahaguruka ahagarara imbere y’urutambiro rw’Uhoraho aho yari yapfukamye, arambuye amaboko ayerekeje ku ijuru.

55 Asabira ikoraniro ryose ry’Abisiraheli umugisha aranguruye ati:

56 “Nihasingizwe Uhoraho, we wahaye ubwoko bwe bw’Abisiraheli aho batura mu mahoro nk’uko yari yarabisezeranye. Ayo masezerano yose y’akataraboneka, uko yayasezeranye ayanyujije ku mugaragu we Musa, yayasohoje hatabuzemo na rimwe.

57 Uhoraho Imana yacu ajye abana natwe nk’uko yabanaga na ba sogokuruza, ntazigere atureka cyangwa ngo adutererane.

58 Niyigarurire imitima yacu kugira ngo tugenze uko ashaka kose, dukurikize amabwiriza n’amateka bye, n’ibyemezo yahaye ba sogokuruza.

59 Uhoraho Imana yacu ajye azirikana amasengesho yanjye ku manywa na nijoro, nanjye umugaragu we ampe ibyo musabye, ahe n’ubwoko bwe bw’Abisiraheli ibyo bamusabye akurikije ibyo dukeneye buri munsi.

60 Bityo rero, abantu bose bo ku isi bazamenya ko Uhoraho ari Imana, kandi ko nta yindi mana ibaho.

61 Nuko rero namwe nimwirundurire Uhoraho Imana yacu mutizigamye, mukurikize amateka ye, mwumvire n’amabwiriza ye nk’uko mwabikoze uyu munsi.”

Itahwa ry’Ingoro y’Imana

62 Umwami Salomo n’Abisiraheli bose bafatanya gutambira Uhoraho ibitambo.

63 Salomo yatambiye Uhoraho ibitambo by’umusangiro: atamba ibimasa ibihumbi makumyabiri na bibiri, n’intama ibihumbi ijana na makumyabiri. Bityo umwami n’Abisiraheli bose begurira Uhoraho iyo Ngoro.

64 Uwo munsi igice cyo hagati cy’ikibuga cyari imbere y’Ingoro umwami yacyeguriye Uhoraho, ahatambira ibitambo bikongorwa n’umuriro, ahaturira amaturo y’ibinyampeke, n’urugimbu rw’ibitambo by’umusangiro. Yagenje atyo kubera ko urutambiro rw’umuringa rutari gukwirwaho ibitambo bikongorwa n’umuriro, n’amaturo y’ibinyampeke n’urugimbu rw’ibitambo by’umusangiro.

65 Umwami Salomo n’ikoraniro ryose ry’Abisiraheli bamaze ibyumweru bibiri imbere y’Uhoraho Imana yacu, bizihiza iminsi mikuru y’Ingando. Iryo koraniro ryari rigizwe n’abaturutse mu gihugu hose, kuva i Lebo-Hamati mu majyaruguru, kugeza ku kagezi ko ku mupaka wa Misiri mu majyepfo.

66 Ku munsi ukurikira iyo minsi mikuru, umwami asezerera abantu. Baramushimira maze basubira iwabo banezerewe, kandi bishimye kubera ibyiza byose Uhoraho yagiriye umugaragu we Dawidi, n’ubwoko bwe bw’Abisiraheli.