1 Bami 7

Salomo yubaka ingoro ya cyami

1 Salomo yiyubakira ingoro ya cyami, bitwara imyaka cumi n’itatu kugira ngo yuzure.

2 Muri iyo ngoro hari ahitwa “Ingoro y’Ishyamba rya Libani”. Yari ifite metero mirongo itanu z’uburebure, na metero makumyabiri n’eshanu z’ubugari, na metero cumi n’eshanu z’ubuhagarike. Yari ishyigikiwe n’imisitari ine y’inkingi z’amasederi ziteze imigogo y’amasederi abaje.

3 Iyo migogo yari mirongo ine n’itanu igizwe n’imisitari itatu, buri musitari uriho imigogo cumi n’itanu ishyigikiwe n’inkingi. Idari ry’amasederi ryari rishyigikiwe n’iyo migogo.

4 Impande zombi z’ingoro zariho imisitari itatu y’amadirishya ateganye.

5 Buri ruhande rwari rufite imiryango itatu, ibizingiti byayo byari urukiramende, buri muryango uteganye n’undi.

6 Hirya y’Ingoro y’Ishyamba rya Libani hari ahitwa “Icyumba cy’Inkingi”. Cyari gifite metero makumyabiri n’eshanu z’uburebure, na metero cumi n’eshanu z’ubugari. Imbere y’icyo cyumba yometseho urwinjiriro, ibaraza ryarwo ryari rifashwe n’inkingi.

7 Salomo yubaka icyumba cy’intebe ya cyami bacyita “Icyumba cy’Imanza”, kuko ari ho yaciraga imanza. Cyari cyometseho imbaho z’amasederi kuva hasi kugera ku gisenge.

8 Ingoro Salomo yabagamo yari yubatse kimwe n’izindi, yari mu gikāri inyuma y’Icyumba cy’Imanza. Yubakiye kandi umugore we, umukobwa w’umwami wa Misiri ingoro imeze nk’izo zindi.

9 Ayo mazu yose n’urugo rugari ruyakikije byari byubakishije amabuye manini y’indobanure, kuva ku rufatiro kugera ku gisenge. Yari yaraconzwe hakurikijwe ingero kandi akerejwe urukerezo imbere n’inyuma.

10 Imfatiro zari zubakishijwe amabuye manini y’indobanure, amwe afite uburebure bwa metero enye, andi ubwa metero eshanu.

11 Hejuru y’imfatiro hari hubakishijwe amabuye y’indobanure, yaconzwe hakurikijwe ingero. Hari hubakishijwe kandi n’imigogo y’amasederi.

12 Urugo rugari rwari ruzengurutswe n’urukuta rwubakishijwe impushya eshatu z’amabuye aconze, zikurikirwa n’urundi ruhushya rw’imigogo y’amasederi ibaje. Urukuta rw’urugo ruzengurutse Ingoro y’Uhoraho n’urw’ibaraza ryayo, na zo zari zubatse zityo.

Ibikoresho by’Ingoro y’Imana

13 Umwami Salomo atumiza Huramu w’i Tiri, araza.

14 Nyina yari umupfakazi wo mu muryango wa Nafutali, naho se yari Umunyatiri w’umucuzi w’imiringa. Huramu na we yari impuguke kandi yarazobereye mu mirimo y’ubukorikori bwose bw’ubucuzi bw’umuringa. Nuko yitaba Umwami Salomo, amukorera imirimo yose amushinze.

Inkingi z’umuringa

15 Huramu yashongesheje umuringa awukoramo inkingi ebyiri. Buri nkingi yari ifite metero icyenda z’ubuhagarike, naho umuzenguruko wayo wari metero esheshatu.

16 Yashongesheje umuringa awukoramo imitwe yo gutereka kuri izo nkingi. Buri mutwe wari ufite metero ebyiri n’igice z’ubuhagarike.

17 Kuri iyo mitwe yo hejuru y’inkingi, acuriraho iminyururu isobekeranye nk’urushundura. Buri nkingi yari itatseho iminyururu irindwi.

18 Kuri urwo rushundura yashyizeho impushya ebyiri z’imbuto z’imikomamanga zikozwe mu muringa ziruzengurutse, abigenza atyo no ku mutwe w’iyindi nkingi.

19 Hejuru ya buri mutwe w’inkingi, atakaho indabyo z’amalisi zikozwe mu muringa. Zari zifite metero ebyiri z’ubuhagarike.

20 Izo ndabyo zishyirwa ku rugara rw’umutwe w’inkingi, ukikijweho impushya ebyiri z’imbuto magana abiri z’imikomamanga zikozwe mu muringa. Abigenza atyo no ku mutwe w’iyindi nkingi.

21 Bashinga izo nkingi zombi imbere y’ibaraza ry’Ingoro. Inkingi yo mu majyepfo bayita Yakini, naho iyo mu majyaruguru bayita Bowazi.

22 Kuri izo nkingi hari hatatse za ndabyo z’amalisi. Nuko imirimo yerekeranye n’inkingi iba irarangiye.

Ikizenga kigari cy’umuringa

23 Huramu acura ikizenga cyiburungushuye mu muringa ushongeshejwe. Cyari gifite metero eshanu z’umurambararo, na metero ebyiri n’igice z’ubuhagarike, na metero cumi n’eshanu z’umuzenguruko.

24 Icyo kizenga cyari gifite urugara rutatseho impushya ebyiri z’uducuma tw’umuringa turuzengurutse. Kuri buri metero hariho uducuma makumyabiri twakoranywe n’icyo kizenga.

25 Icyo kizenga cyari giteretse ku migongo y’ibimasa cumi na bibiri bikozwe mu muringa. Bitatu byarebaga mu majyaruguru, ibindi bitatu bireba iburengerazuba, ibindi bitatu bireba mu majyepfo, naho ibindi bitatu bireba iburasirazuba.

26 Umubyimba w’icyo kizenga wari santimetero umunani, urugara rwacyo kandi rwari ruteye nk’urw’igikombe, rushushanyijeho ururabo rwa lisi rubumbuye. Icyo kizenga cyajyagamo litiro ibihumbi mirongo ine na bitanu.

Ibigare by’umuringa

27 Huramu yakoze kandi ibigare icumi mu muringa. Buri kigare cyari gifite metero ebyiri z’uburebure na metero ebyiri z’ubugari, na metero imwe n’igice z’ubuhagarike.

28 Dore uko ibyo bigare byari bikozwe, byari bifite ibisate by’umuringa ku mpande bisobetse mu bizingiti.

29 Kuri ibyo bisate hari hashushanyijeho intare n’ibimasa n’abakerubi. Ku bizingiti byo hejuru na ho ni ko byari bimeze. Hejuru no munsi y’intare n’ibimasa hari imitako.

30 Buri kigare cyari gifite inziga enye zicuzwe mu muringa, zifashe ku nzikaragiro enye z’umuringa. Izo nzikaragiro zari zishinzwe ku birenge bine byari mu nguni z’ikigare. Hejuru y’ikigare hari ibisate by’umuringa na byo byari bifite imitako, byashyigikiraga igitereko.

31 Icyo gitereko cyari cyiburungushuye. Ubuhagarike bwacyo bwari santimetero mirongo itanu, naho igipande cyinjiraga mu kigare cyareshyaga na santimetero makumyabiri n’eshanu. Icyo gitereko cyari gitatseho ibisate bifite impande enye, biharagaseho amashusho.

32 Inziga uko ari enye zari munsi y’ikigare, zari zifite umurambararo wa santimetero mirongo irindwi n’eshanu.

33 Inziga z’ibigare zari zimeze nk’iz’igare ry’intambara, inzikaragiro zazo n’amagurudumu yazo, n’inkingi zazo n’icyuma gishinzeho inkingi, byose byari bicuzwe mu muringa.

34 Kuri buri nguni y’ikigare hariho ibifashi bimeze nk’ibirenge, byari bishyigikiye ikigare byari byarakoranywe na cyo.

35 Hejuru ya buri kigare hari igitereko cyiburungushuye, gifite urugara rwa santimetero makumyabiri n’eshanu z’ubuhagarike. Kuri cyo hari ibifashi n’ibisate by’umuringa, bifatanye n’ikigare.

36 Ku mubyimba wacyo wose, ku bifashi no ku bisate yaharagaseho amashusho y’abakerubi n’ay’intare, n’ay’imikindo bizengurutswe n’imitako.

37 Nguko uko yakoze bya bigare icumi. Byose byari bikozwe mu bikoresho bimwe, bifite ingero zingana kandi biteye kimwe.

38 Huramu yacuze kandi ibikarabiro icumi mu muringa, byo guterekwa kuri bya bigare icumi. Buri gikarabiro cyari gifite metero ebyiri z’umurambararo, kandi cyashoboraga gusukwamo litiro magana inani.

39 Ibigare bitanu yabishyize ku ruhande rw’iburyo rw’Ingoro, ibindi bitanu abishyira ku ruhande rw’ibumoso. Cya kizenga yagiteretse ku nguni y’Ingoro, ahagana mu majyepfo y’iburasirazuba.

Urutonde rw’ibikoresho byo mu Ngoro

40 Huramu yacuze ibikarabiro n’ibitiyo n’ibikombe. Nuko arangiza imirimo yose yagombaga gukorera Umwami Salomo ku Ngoro y’Uhoraho.

41 Dore ibyo Huramu yakoze:

inkingi ebyiri n’imitwe yazo yiburungushuye,

inshundura ebyiri zo gushyira ku mitwe yo hejuru y’inkingi.

42 Imbuto magana ane z’imikomamanga zo gutāka kuri izo nshundura, ni ukuvuga imirongo ibiri y’imbuto z’imikomamanga, kuri buri rushundura rutwikiriye imitwe iri hejuru y’inkingi.

43 Ibigare icumi n’ibikarabiro icumi byari bibiteretseho.

44 Ikizenga n’ibimasa cumi na bibiri cyari giteretseho.

45 Inzabya n’ibitiyo n’ibikombe.

Ibyo bikoresho byose by’Ingoro y’Uhoraho Huramu yakoreye Umwami Salomo, byari bikozwe mu muringa usennye.

46 Umwami yabikoreshereje hagati ya Sukoti na Zaretani mu kibaya cya Yorodani, ahashongesherezwaga umuringa.

47 Salomo ashyira ibyo bikoresho byose mu mwanya wabyo, ariko kubera ko byari byinshi ntiyigeze apima umuringa byakozwemo.

48 Salomo yakoresheje kandi n’ibindi bikoresho byose byerekeranye n’Ingoro y’Uhoraho ari byo:

igicaniro cy’imibavu cy’izahabu,

ameza y’izahabu ashyirwaho imigati iturwa Uhoraho.

49 Ibitereko icumi by’amatara byari bitatsweho indabyo, kimwe n’amatara n’ibifatisho byayo, byose byari bikozwe mu izahabu inoze. Ibyo bitereko babishyira mu Cyumba kizira inenge, bitanu mu ruhande rw’iburyo n’ibindi bitanu mu ruhande rw’ibumoso.

50 Ibyungo n’ibikoresho byo kuzimya amatara, n’ibikombe, n’ibiyiko n’ibyotezo, byose byari bikozwe mu izahabu inoze.

Amapata y’inzugi z’Icyumba kizira inenge cyane, n’ay’izindi nzugi z’Icyumba kizira inenge, yose yari akozwe mu izahabu.

51 Umwami Salomo arangije imirimo yose yo ku Ngoro y’Uhoraho, azana ibintu byose se Dawidi yari yareguriye Imana, ifeza n’izahabu n’ibindi bikoresho, abishyira mu mazu y’ububiko bw’Ingoro y’Uhoraho.