1 Bami 6

Iyubakwa ry’Ingoro y’Uhoraho

1 Hashize imyaka magana ane na mirongo inani Abisiraheli bavuye mu Misiri, mu mwaka wa kane Salomo ari ku ngoma muri Isiraheli, ni bwo yatangiye kubaka Ingoro y’Uhoraho, mu kwezi kwa Zivu.

2 Ingoro Umwami Salomo yubakiye Uhoraho yari ifite uburebure bwa metero mirongo itatu, na metero icumi z’ubugari, na metero cumi n’eshanu z’ubuhagarike.

3 Uburebure bw’ibaraza ry’Ingoro bwari metero icumi bungana n’ubugari bw’iyo Ngoro. Ubugari bw’ibaraza bwari metero eshanu.

4 Iyo Ngoro y’Imana yari ifite amadirishya afite ibizingiti bisobekeranye.

5 Ingoro yose uko yari igizwe n’ibyumba byombi bizira inenge, yari yometsweho andi mazu ayizengurutse ayicamo ibyumba.

6 Umubyimba w’urukuta rw’Ingoro ntiwari ufite ubugari bungana kuva hasi kugera hejuru, bwagendaga bugabanuka ukurikije amagorofa, ku buryo za mwikorezi z’ibyumba byometseho zitahinguranyaga urukuta rw’Ingoro. Bityo ibyumba by’igorofa yo hasi byari bifite ubugari bwa metero ebyiri n’igice, iby’igorofa yo hagati bifite ubugari bwa metero eshatu, naho ibyumba by’igorofa yo hejuru bifite ubugari bwa metero eshatu n’igice.

7 Mu iyubakwa ry’Ingoro, amabuye yayubatse yatunganyirijwe aho yacukurwaga, ku buryo nta rusaku rw’inyundo cyangwa urw’umutarimba, cyangwa urw’ikindi gikoresho cy’icyuma rwumvikanye yubakwa.

8 Umuryango winjiraga mu byumba byometse ku igorofa yo hasi, wari ku ruhande rw’iburyo bw’Ingoro. Hari ingazi zizamuka zijya mu magorofa.

9 Nuko Salomo yubaka Ingoro y’Imana arayirangiza. Igisenge cyayo yacyubakishije ibiti by’imigogo n’imbaho z’amasederi.

10 Impande z’Ingoro zari zometseho ibyumba bigize inyubako y’amagorofa atatu. Buri gorofa yari ifite metero ebyiri n’igice z’ubuhagarike, ifatishijwe ku Ngoro n’imigogo y’amasederi.

11 Uhoraho abwira Salomo ati:

12 “Dore unyubakiye iyi Ngoro. Nukurikiza amateka n’ibyemezo nafashe, ukumvira amabwiriza yanjye ukayakurikiza, nzagusohorezaho ibyo nasezeraniye so Dawidi.

13 Nzatura kandi mu Bisiraheli rwagati, sinzigera ntererana ubwoko bwanjye.”

14 Nuko Salomo yubaka Ingoro y’Uhoraho maze arayuzuza.

Salomo atunganya imbere mu Ngoro

15 Ku nkuta z’imbere mu Ngoro, yomekaho imbaho z’amasederi kuva hasi kugera ku gisenge, kandi hasi mu Ngoro na ho ahasasa imbaho z’amasipure.

16 Imbere mu mutwe w’Ingoro yaciyemo icyumba gifite metero icumi z’uburebure, ari cyo Cyumba kizira inenge cyane. Urukuta rugabanya ibyumba byombi rwari rwubatswe n’imbaho z’amasederi, kuva hasi kugera ku gisenge.

17 Icyumba kigari cyabanzirizaga Icyumba kizira inenge cyane, cyari gifite metero makumyabiri z’uburebure.

18 Imbere ku nkuta z’Ingoro hari hometseho imbaho z’amasederi, zishushanyijeho amashusho y’ibicuma n’ay’indabyo zibumbuye. Hose hari hometse imbaho z’amasederi, nta buye ryagaragaraga.

19 Hanyuma ategura mu Cyumba kizira inenge cyane, aho gutereka Isanduku y’Isezerano ry’Uhoraho.

20 Naho igicaniro cy’imibavu cyari cyometsweho imbaho z’amasederi, cyagombaga kuba imbere y’urwinjiriro rw’Icyumba kizira inenge cyane. Icyo Cyumba cyari gifite metero icumi z’uburebure, na metero icumi z’ubugari, na metero icumi z’ubuhagarike. Imbere mu Cyumba hose hari hometseho izahabu inoze.

21 Imbere mu Ngoro Salomo ahomeka izahabu inoze, kandi imbere y’Icyumba kizira inenge cyane cyometseho izahabu, ahatambika iminyururu y’izahabu.

22 Mu Ngoro hose ahomeka izahabu, n’igicaniro cy’imibavu cyari imbere y’urwinjiriro rw’Icyumba kizira inenge cyane, acyomekaho izahabu.

23 Mu Cyumba kizira inenge cyane, ashyiramo amashusho abiri y’abakerubi abajwe mu munzenze. Buri mukerubi yareshyaga na metero eshanu z’ubuhagarike.

24 Buri baba ry’umukerubi ryari rifite metero ebyiri n’igice z’uburebure, ku buryo kuva ku isonga y’ibaba rimwe kugera ku yindi, hari metero eshanu.

25 Abakerubi bombi barareshyaga kandi bameze kimwe,

26 bombi bari bafite uburebure bwa metero eshanu.

27 Salomo ahagarika abo bakerubi bombi mu Cyumba kizira inenge cyane. Amababa yabo yari arambuye ku buryo ibaba rimwe ryakoraga ku rukuta, irindi rigakora ku ibaba ry’undi mukerubi.

28 Abo bakerubi Salomo abomekaho izahabu.

29 Imbere mu Ngoro ku nkuta zose, aharagataho amashusho y’abakerubi n’ay’imikindo, n’ay’indabyo zibumbuye.

30 Yomeka izahabu hasi muri ibyo byumba byombi by’Ingoro.

31 Umuryango w’Icyumba kizira inenge cyane yawukingishije inzugi ebyiri zikozwe mu giti cy’umunzenze. Umuryango wari ufite impande eshanu.

32 Kuri izo nzugi z’umunzenze yaharagaseho amashusho y’abakerubi n’ay’imikindo, n’ay’indabyo zibumbuye. Kuri ayo mashusho yomekaho izahabu.

33 Inzugi z’umuryango w’Icyumba kizira inenge na zo azigenza atyo, uwo muryango wari urukiramende.

34 Uwo muryango na wo yawukingishije inzugi ibyiri zikozwe mu mbaho z’amasipure. Buri rugi rwari rugizwe n’ibipande bibiri bifatanyijwe n’amapata.

35 Kuri izo nzugi aharagataho amashusho y’abakerubi n’ay’imikindo, n’ay’indabyo zibumbuye, ayomekaho izahabu inoze.

36 Urugo ruzengurutse Ingoro yarwubakishije impushya eshatu z’amabuye aconze, maze akurikizaho urundi ruhushya rw’imigogo y’amasederi ibaje.

37 Bari barashyizeho urufatiro rw’Ingoro y’Uhoraho mu kwezi kwa Zivu, mu mwaka wa kane Salomo ari ku ngoma.

38 Mu kwezi kwa Bulimu mwaka wa cumi n’umwe Salomo ari ku ngoma, ni bwo barangije kubaka Ingoro y’Uhoraho hamwe n’ibigendanye na yo byose, uko byari biteganyijwe. Iyo Ngoro yubatswe mu myaka irindwi.