1 Bami 5

Ibyokurya byo gutunga ab’ibwami

1 Salomo yategekaga ibihugu byose kuva ku ruzi rwa Efurati kugeza mu gihugu cy’Abafilisiti, no kugeza ku mupaka wa Misiri. Ibi bihugu byazaniraga Salomo amahōro, kandi byari byaramuyobotse igihe cyose yari akiriho.

2 Igaburo Salomo n’abantu be bakeneraga buri munsi ryari rihwanye na toni icyenda z’ifu nziza y’ingano, na toni umunani z’ifu y’igiheri cy’ingano,

3 n’ibimasa icumi by’imishishe byororewe mu kiraro, n’ibimasa makumyabiri byororewe mu rwuri, n’amatungo magufi ijana utabariyemo impara, ingeragere n’amasirabo, n’inkware z’imishishe.

4 Yategekaga ibihugu byose by’iburengerazuba bwa Efurati, kuva i Tifusa kugeza i Gaza. Abami bategekaga ibihugu by’iburengerazuba bwa Efurati bose bari baramuyobotse. Yari afitanye ubwimvikane n’ibihugu byose bimukikije.

5 Igihe cyose Salomo yari akiriho, Abayuda n’Abisiraheli kuva i Dani kugeza i Bērisheba, bari bafite umutekano, buri muntu yishyira akizana mu murima we w’imizabibu n’uw’imitini.

6 Salomo yari afite ibiraro ibihumbi mirongo ine by’amafarasi akurura amagare y’intambara, afite n’ ingabo ibihumbi cumi na bibiri zirwanira ku mafarasi.

7 Abategetsi b’intara bazaniraga Umwami Salomo ibyo kugaburira ab’ibwami bose. Buri mutegetsi yari afite ukwezi ashinzwe buri mwaka ko kugemura amafunguro. Nta kintu cyahaburaga.

8 Bazanaga kandi ingano za bushoki n’ibyatsi byo kugaburira amafarasi akurura amagare, kimwe n’andi mafarasi. Babishyiraga umwami, buri mutegetsi akajyana ibyo yategetswe.

Ubwenge bwa Salomo

9 Imana yahaye Salomo ubwenge n’ubuhanga bukomeye, imuha n’ubushishozi buhanitse.

10 Salomo yarushaga ubwenge abanyabwenge bose b’iburasirazuba n’abo mu Misiri.

11 Yari ahebuje abantu bose ubwenge. Yaburushaga n’Umwezera Etani, akaburusha na Hemani, na Kalukoli na Darida bene Maholi. Nuko aba icyamamare mu bihugu byose byari bimukikije.

12 Yahimbye imigani ibihumbi bitatu, ahimba n’indirimbo igihumbi n’eshanu.

13 Yavuze ibyerekeye amoko y’ibimera, guhera ku masederi yo muri Libani kugeza ku twatsi tumera ku nkuta. Yavuze no ku moko y’inyamaswa n’ay’ibiguruka, n’ay’ibikurura inda hasi n’ay’amafi.

14 Abantu baturukaga mu mahanga yose bakaza kumva ubwenge bwa Salomo. Boherezwaga n’abami b’ibihugu byose bumvise iby’ubwenge bwe.

Salomo ategura iyubakwa ry’Ingoro

15 Hiramu umwami w’i Tiri yari asanzwe ari incuti ya Dawidi. Nuko yumvise ko Salomo yimikishijwe amavuta kugira ngo asimbure se Dawidi ku ngoma, amutumaho intumwa.

16 Salomo na we yohereza intumwa zibwira Hiramu ziti:

17 “Uzi ko data Dawidi yahoraga mu ntambara arwana n’ibihugu by’abanzi bimukikije. Ni cyo cyamubujije kubakira Uhoraho Imana ye Ingoro, kugeza ubwo yatsinze burundu abanzi be.

18 Ariko noneho Uhoraho Imana yanjye yampaye umutekano ku mipaka yose, sinikanga umwanzi cyangwa amakuba.

19 Bityo rero, ngambiriye kubakira Uhoraho Imana yanjye Ingoro nkurikije uko yabibwiye data Dawidi ati: ‘Umwana wawe nzagusimbuza ku ngoma, ni we uzanyubakira Ingoro.’

20 None rero utange amabwiriza bantemere ibiti by’amasederi yo muri Libani. Abantu banjye bazafatanya n’abawe, kandi nzaguha ibihembo by’abantu bawe nk’uko uzabigena. Uzi neza ko abantu b’ino batazi gutema ibiti nkamwe Abanyasidoni.”

21 Nuko Hiramu amaze kwakira ubutumwa bwa Salomo, arishima cyane maze aravuga ati: “Uyu munsi Uhoraho nasingizwe kuko yahaye Dawidi umwana w’umunyabwenge, kugira ngo ategeke Abisiraheli ubwoko bukomeye.”

22 Hiramu atuma kuri Salomo ati: “Ubutumwa wantumyeho bwangezeho, kandi nzubahiriza icyifuzo cyawe. Nzaguha ibiti by’imigogo by’amasederi n’iby’amasipure.

23 Abantu banjye bazabikurura babivane mu bisi bya Libani babigeze ku nyanja. Bazabihambiranya mbyambutse bireremba bigere aho uzaba wavuze. Nibihagera babihambure hanyuma ubijyane. Icyo ngusaba ni uko uzagira icyo umpa kigashyirwa mu mutungo w’ibwami.”

24 Nuko Hiramu yoherereza Salomo imigogo y’ibiti byose by’amasederi n’iby’amasipure yashakaga.

25 Buri mwaka Salomo na we yahaga Hiramu toni ibihumbi bitandatu z’ingano, na litiro ibihumbi umunani z’amavuta y’iminzenze ayunguruye.

26 Uhoraho yahaye Salomo ubwenge nk’uko yari yaramusezeraniye. Hiramu na Salomo bagirana ubwumvikane, maze bombi bagirana amasezerano.

Salomo ategura imirimo ya ngombwa

27 Umwami Salomo atoranya mu gihugu cya Isiraheli cyose abantu bo gukora imirimo y’agahato. Bari abagabo ibihumbi mirongo itatu.

28 Nuko abagabanyamo amatsinda atatu. Buri kwezi akohereza itsinda ry’abantu ibihumbi icumi, bakamara ukwezi mu bisi bya Libani, andi mezi abiri bakayamara iwabo. Adoniramu ni we wari ushinzwe abakoraga imirimo y’agahato.

29 Salomo kandi yari afite abantu ibihumbi mirongo inani bacukura amabuye mu misozi, akagira n’abandi ibihumbi mirongo irindwi b’abikorezi.

30 Hari n’abategetsi ibihumbi bitatu na magana atatu, Salomo yashyizeho kugira ngo bahagarikire imirimo bacunge n’abakozi.

31 Umwami yategetse ko bacukura amabuye meza kandi manini, bakayaconga kugira ngo azubakishwe urufatiro rw’Ingoro y’Imana.

32 Abafundi ba Salomo n’abafundi ba Hiramu, hamwe n’abantu b’i Gebali baconze amabuye, bategura ibiti n’amabuye byo kubakisha Ingoro y’Uhoraho.