Salomo asaba Imana ubwenge
1 Salomo agirana ubumwe n’umwami wa Misiri maze arongora umukobwa we, hanyuma amujyana mu Murwa wa Dawidi. Arahamutuza kugeza igihe yamariye kwiyubakira ingoro ye n’inzu y’Uhoraho, n’inkuta z’i Yeruzalemu.
2 Muri icyo gihe abantu batambiraga ibitambo ahasengerwaga, kuko bari batarubakira Uhoraho Ingoro.
3 Salomo yakundaga Uhoraho agakurikiza amateka ya se Dawidi, nyamara na we yajyaga atambira ibitambo ahasengerwaga ibigirwamana akahosereza n’imibavu.
4 Umwami Salomo ajya i Gibeyoni ahatambira ibitambo kuko ari ho hantu h’ingenzi hasengerwaga, ahatambira ibitambo igihumbi bikongorwa n’umuriro.
5 Aho i Gibeyoni ni ho Uhoraho yabonekeye Salomo nijoro mu nzozi. Imana iramubwira iti: “Nsaba icyo ushaka ndakiguha.”
6 Salomo arayisubiza ati: “Wagiriye ubuntu bukomeye umugaragu wawe data Dawidi kuko yakunogeraga, agira umurava n’ubutungane n’ubudakemwa. Ntiwaretse kumugirira ubwo buntu bukomeye, uramumpa jyewe umwana we musimbura ku ngoma nk’uko biri ubu.
7 “Ni koko Uhoraho Mana yanjye, ni wowe wanyimitse kugira ngo nsimbure data Dawidi. Ariko kandi ndi nk’umwana muto cyane utazi icyatsi n’ururo.
8 Jyewe umugaragu wawe mbaye umuyobozi w’abantu watoranyije, abantu benshi batabarika.
9 None rero Nyagasani, ndagusaba ubwenge buhagije bumbashisha kuyobora abantu bawe, kandi ngo menye gutandukanya icyiza n’ikibi. Naho ubundi sinabasha kuyobora abantu bawe benshi bangana batya.”
10 Nuko Uhoraho anezezwa n’ibyo Salomo asabye.
11 Imana iramubwira iti: “Ubwo wasabye ibyo ngibyo ukaba utasabye kurama, ntusabe ubutunzi ntunasabe ko abanzi bawe bapfa, nyamara ugasaba ubwenge bwo gutegekana ubutabera,
12 ibyo usabye ndabiguha. Nguhaye ubwenge n’ubushishozi, ku buryo nta wundi mwami mu bakubanjirije n’abazagukurikira uzahwana nawe.
13 Ikindi kandi n’ibyo utansabye nzabiguha, byaba ubukungu byaba n’ikuzo, ku buryo mu gihe uzaba ukiriho nta n’umwe mu bami uzigera ahwana nawe.
14 Nugenza nk’uko nakubwiye ukanakurikiza amateka n’amabwiriza yanjye nk’uko so Dawidi yagenzaga, nzaguha kurama.”
15 Nuko Salomo arakanguka, amenya ko Imana yamubonekeye mu nzozi. Hanyuma asubira i Yeruzalemu yegera Isanduku y’Isezerano, atamba ibitambo bikongorwa n’umuriro, n’iby’umusangiro. Ibyo birangiye akorera umunsi mukuru ibyegera bye byose.
Ubushishozi bwa Salomo mu guca urubanza
16 Igihe kimwe abagore babiri b’indaya baraje bahagarara imbere y’umwami.
17 Umwe muri abo bagore aravuga ati: “Nyagasani, jye n’uyu mugore tubana mu nzu. Nayibyariyemo umwana ndi kumwe n’uyu mugore.
18 Nuko hashize iminsi ibiri mbyaye, uyu mugore na we arabyara. Twari twenyine nta wundi wari muri iyo nzu, uretse twe twembi.
19 Ijoro rimwe umwana w’uyu mugore arapfa, kubera ko yamuryamiye.
20 Nuko rero nyagasani, uyu mugore abyuka mu gicuku nsinziriye, ajyana umwana wanjye wari undyamye iruhande amuryamisha ku buriri bwe, noneho uwe wapfuye amundyamisha iruhande.
21 Bukeye mu gitondo nkangutse kugira ngo njye konsa umwana wanjye, nsanga yapfuye! Ariko bamaze gucya mwitegereje neza, nsanga atari umwana wanjye nibyariye.”
22 Nuko uwo mugore wundi aravuga ati: “Ashwi da, umwana muzima ni we wanjye naho upfuye ni uwawe.”
Ariko wa mugore wa mbere akomeza kuvuga ati: “Ashwi, umwana upfuye ni uwawe naho umuzima ni we wanjye.” Nuko bakomeza kujya impaka batyo bari imbere y’umwami.
23 Umwami Salomo aravuga ati: “Umwe aravuga ngo ‘Umwana wanjye ni umuzima naho uwawe ni upfuye’, undi na we akavuga ngo ‘Ashwi da, umwana wawe ni uwapfuye naho uwanjye ni umuzima.’ ”
24 Umwami ni ko gutegeka ati: “Nimunzanire inkota.” Barayimuzanira.
25 Hanyuma umwami atanga itegeko ati: “Uyu mwana muzima nimumucemo kabiri igice kimwe mugihe umugore umwe, ikindi gice mugihe undi.”
26 Umugore wari nyina w’umwana muzima impuhwe ziramusāba kubera umwana we, maze abwira umwami ati: “Ndakwinginze nyagasani, uwo mwana muzima wimwica, ahubwo muhe uriya mugore amwijyanire.”
Naho wa mugore wundi we aravuga ati: “Mucemo kabiri tumubure twembi.”
27 Nuko umwami akemura impaka ati: “Uwo mwana ntimumwice, ahubwo nimumuhe uwamugiriye impuhwe kuko ari we nyina.”
28 Abisiraheli bose bumvise uko umwami yaciye urwo rubanza, baramwubaha kubera ko biboneye ko Imana yamuhaye ubwenge, kugira ngo ace imanza zitabera.