1 Bami 2

Amabwiriza aheruka ya Dawidi

1 Urupfu rwa Dawidi rwegereje, ahamagaza umuhungu we Salomo aramubwira ati:

2 “Dore urupfu rurangera amajanja, none komera kandi uzabe umugabo!

3 Ujye wubahiriza ibyo Uhoraho Imana yawe ategeka, ugenze uko ashaka kandi ukurikize amateka ye n’amabwiriza ye, n’ibyemezo afata n’impuguro ze nk’uko byanditswe mu Mategeko ya Musa. Bityo ibyo bizatuma uhirwa mu byo uzakora byose aho uzaba uri hose.

4 Uhoraho azasohoza Isezerano yansezeranyije ati: ‘Abazagukomokaho nibitwara neza bakangiraho umurava babikuye ku mutima, mu mibereho yabo yose nk’uko nabivuze, ntihazabura muri bo ugusimbura ku ngoma ya Isiraheli.’ ”

5 Dawidi arakomeza ati: “Nawe ubwawe uzi ibyo Yowabu mwene Seruya yangiriye n’ibyo yakoreye ba bagaba b’ingabo b’Abisiraheli, ari bo Abuneri mwene Neri na Amasa mwene Yeteri. Yarabishe amena amaraso nk’ayo mu ntambara kandi ari mu gihe cy’amahoro. Ayo maraso ni we abarwaho mu buryo bwose.

6 Ni yo mpamvu ukwiye gukorana ubwitonzi, ntuzatume yisazira amahoro.

7 “Naho abakomoka kuri Barizilayi w’i Gileyadi uzabatoneshe, bajye barira ku meza yawe kuko banshyigikiye ubwo nahungaga mukuru wawe Abusalomu.

8 “Dore kandi uri kumwe na Shimeyi mwene Gera w’Umubenyamini w’i Bahurimu, wamvumye umuvumo mubi ubwo najyaga i Mahanayimu. Nyamara ubwo nagarukaga yaje kunsanganira kuri Yorodani, murahira mu izina ry’Uhoraho ko ntazamwicisha inkota.

9 None ubu ntukamubabarire na gato. Nzi ko uri umunyabwenge, uzi uko uzamugenza. Ntuzatume yisazira amahoro ahubwo uzamwice.”

Dawidi arapfa, asimburwa na Salomo

10 Nuko Dawidi arapfa, bamushyingura ahitwa mu Murwa wa Dawidi i Yeruzalemu.

11 Imyaka Dawidi yamaze ku ngoma muri Isiraheli, yose hamwe ni mirongo ine. I Heburoni yamazeyo imyaka irindwi, i Yeruzalemu ahamara imyaka mirongo itatu n’itatu.

12 Umuhungu we Salomo amusimbura ku ngoma, ubwami bwe burakomera cyane.

Salomo yicisha Adoniya

13 Igihe kimwe Adoniya umuhungu wa Dawidi na Hagita, yagiye kwa Batisheba nyina wa Salomo. Batisheba amubonye aramubaza ati: “Ni amahoro?”

Adoniya ati: “Yee, ni amahoro.

14 Ariko mfite icyo nshaka kukubwira.”

Batisheba ati: “Ngaho mbwira.”

15 Adoniya aramubwira ati: “Uzi ko ubwami bwagombaga kuba ubwanjye, kandi ko Abisiraheli bose bari bampindukiriye kugira ngo banyimike mbe umwami. Nyamara kuko Uhoraho ari ko yabishatse ubwami bwabaye ubw’umuvandimwe wanjye.

16 None hari icyo ngusaba niba ubinyemereye.”

Batisheba aramubwira ati: “Kivuge.”

17 Adoniya aramubwira ati: “Ndakwinginze unsabire Umwami Salomo kuko wowe adashobora kukwangira, anshyingire Abishagi w’i Shunemu.”

18 Batisheba aramusubiza ati: “Ndabyemeye ndajya kubikubwirira umwami.”

19 Batisheba ajya kureba Umwami Salomo ngo amubwire ibya Adoniya. Amugeze imbere umwami arahaguruka aramusanganira, aramupfukamira. Nuko arongera yicara mu ntebe ya cyami, ategeka ko bashyira intebe y’umugabekazi iburyo bwe, Batisheba aricara.

20 Batisheba aramubaza ati “Uranyemerera ko ngira ikibazo nkubaza?”

Umwami aramusubiza ati: “Ndabikwemereye mubyeyi wanjye mbaza.”

21 Nyina aramubwira ati: “Mbese birashoboka ko washyingira umuvandimwe wawe Adoniya, Abishagi w’i Shunemu?”

22 Umwami Salomo asubiza nyina ati: “Kuki umusabira Abishagi w’i Shunemu? Dore ni mukuru wanjye wari ukwiriye kumusabira n’ubwami! Azabufatanye n’abayoboke be ari bo umutambyi Abiyatari na Yowabu mwene Seruya.”

23 Maze Umwami Salomo arahira mu izina ry’Uhoraho avuga ati: “Niba amagambo Adoniya avuze atari ayo kumwicisha, Imana ibimpore ndetse bikabije!

24 Ubu ndahiye Uhoraho muzima wampaye gukomera, akampa gusimbura data Dawidi ku ngoma kandi akampa ubwami nk’uko yari yarabisezeranye, ko uyu munsi Adoniya ari bupfe.”

25 Nuko Umwami Salomo yohereza Benaya mwene Yehoyada, yica Adoniya.

Abiyatari yirukanwa i Yeruzalemu

26 Nuko umwami abwira umutambyi Abiyatari ati: “Genda ujye Anatoti mu isambu yawe, kuko nawe wari ukwiriye gupfa ariko sindi bukwice uyu munsi, kuko wahetse Isanduku y’Uhoraho ukagendana na data Dawidi, ukababarana na we.”

27 Uko ni ko Salomo yirukanye Abiyatari ntiyongere kuba umutambyi w’Uhoraho, bityo ijambo Uhoraho yavugiye i Shilo ku muryango wa Eli rirasohora.

Salomo yicisha Yowabu

28 Iyo nkuru iza kugera kuri Yowabu kandi Yowabu yari umuyoboke wa Adoniya, nubwo atari umuyoboke wa Abusalomu. Ni cyo cyatumye ahungira mu Ihema ry’Uhoraho agafata amahembe y’urutambiro.

29 Babwira Salomo ko Yowabu yahungiye mu Ihema ry’Uhoraho akaba ari ku rutambiro, Salomo yohereza Benaya mwene Yehoyada aramubwira ati: “Genda umwice!”

30 Benaya aherako ajya mu Ihema ry’Uhoraho, abwira Yowabu ati: “Umwami aravuze ngo: ‘Sohoka.’ ”

Yowabu aramusubiza ati: “Sinsohoka ahubwo nzicirwe hano.” Nuko Benaya asubira ibwami, atekerereza umwami ibyo Yowabu yamubwiye byose.

31 Maze umwami aramubwira ati: “Genda uhamwicire nk’uko yabyivugiye maze umuhambe, bityo amaraso y’inzirakarengane Yowabu yavushije araba ahanaguwe kuri jye no ku muryango wa data.

32 Uhoraho araba amuryoje ko yicishije inkota abagabo babiri bamurushaga cyane ubutungane, akabica data Dawidi atabizi. Abo bagabo ni Abuneri mwene Neri wari umugaba w’ingabo z’Abisiraheli, na Amasa mwene Yeteri wari umugaba w’ingabo z’Abayuda.

33 Amaraso yabo azabarwe kuri Yowabu, no ku bazamukomokaho iteka ryose. Naho Dawidi n’abazamukomokaho n’umuryango we n’ingoma ye, tuzagire amahoro atangwa n’Uhoraho iteka ryose.”

34 Maze Benaya mwene Yehoyada asubirayo, asumira Yowabu aramwica hanyuma amuhambisha mu isambu ye.

35 Umwami ashyira Benaya mwene Yehoyada mu mwanya wa Yowabu umugaba w’ingabo, naho ku mwanya w’umutambyi Abiyatari ahashyira Sadoki.

Salomo yicisha Shimeyi

36 Umwami ahamagaza Shimeyi aramubwira ati: “Wiyubakire inzu i Yeruzalemu uyituremo, kandi ntuzigere uyisohokamo ngo ugire ahandi ujya.

37 Umunsi wayisohotsemo ukambuka akabande ka Kedironi, umenye ko uzapfa nta kabuza amaraso yawe akakubarwaho.”

38 Shimeyi abwira umwami ati: “Nyagasani, ijambo ryawe ndarishimye nzabikora nk’uko ubivuze.” Shimeyi aguma i Yeruzalemu ahamara igihe kirekire.

39 Hashize imyaka itatu, babiri mu bagaragu ba Shimeyi bahungira kwa Akishi mwene Māka umwami w’i Gati.

40 Shimeyi yumvise ko abagaragu be bari i Gati arahaguruka, ategura indogobe ye arayurira, ajya i Gati kuvana abagaragu be kwa Akishi. Maze agarukana na bo i Yeruzalemu.

41 Salomo aza kumenya ko Shimeyi yavuye i Yeruzalemu akajya i Gati akagaruka.

42 Salomo atumiza Shimeyi aramubaza ati: “Mbese sinakurahije mu izina ry’Uhoraho, nkakwemeza ko nusohoka ukarenga umujyi uzapfa nta kabuza? Nawe warambwiye uti: ‘Ijambo ryawe ndarishimye, kandi ndabyumvise.’

43 None ni kuki utakomeje indahiro warahiye mu izina ry’Uhoraho, ntiwubahirize amabwiriza naguhaye?

44 Wowe ubwawe uzirikana ibibi byose wakoreye data Dawidi. None Uhoraho aguhoye ububi bwawe,

45 naho jyewe ampaye umugisha kandi intebe y’ubwami ya Dawidi Uhoraho azayikomeza iteka ryose.”

46 Umwami ategeka Benaya mwene Yehoyada yica Shimeyi. Nuko ingoma ya Salomo irakomera.