1 Kor 16

Imfashanyo zo kunganira abavandimwe

1 Ibyerekeye imfashanyo zo kunganira intore z’Imana,mugenze nk’uko nategetse amatorero ya Kristo yo muri Galati.

2 Ku munsi wa mbere ari ho ku cyumweru, buri muntu wese muri mwe ajye agira icyo azigama akurikije amikoro ye agishyire iruhande, kugira ngo igihe nzaba nje mutazaba ari bwo muhugira mu byo guterateranya imfashanyo.

3 Ningera iwanyu rero nzaha abantu mwatoranyije inzandiko zo kubasohoza, bajyane imfashanyo zanyu i Yeruzalemu.

4 Nibiba ngombwa ko nanjye ngenda tuzajyana.

Imigambi ya Pawulo

5 Nzaza iwanyu nyuze muri Masedoniya, kuko ari ho nzanyura.

6 Birashoboka ko natinda iwanyu wenda nkaba naharangiriza amezi y’imbeho, kugira ngo mumfashe gukomeza urugendo rwanjye aho nzajya hose.

7 Sinifuza kubonana namwe huti huti ngo nkomeze urugendo. Nizeye kuzamara iwanyu iminsi, Nyagasani nabishaka.

8 Nzaguma ino muri Efezi kugeza mu gihe cya Pentekote.

9 Hano nugururiwe amarembo kugira ngo mpakore umurimo munini w’ingirakamaro, icyakora abandwanya ni benshi.

10 Timoteyo naza muzamwakire ku buryo atagira icyo yishisha ari iwanyu, kuko na we akorera Nyagasani nkanjye.

11 Nuko rero ntihazagire umusuzugura, ahubwo muzamufashe akomeze urugendo rwe amahoro angereho, kuko jye n’abandi bavandimwe tumutegereje.

12 Ibyerekeye umuvandimwe Apolo, namusabye nkomeje ngo azazane iwanyu n’abandi bavandimwe ariko ntashaka na busa kuzaubungubu, icyakora nabona uburyo azaza.

Andi mabwiriza n’intashyo

13 Mube maso mwishingikirije ku uwo twemera, mube abagabo b’intwari kandi mukomere.

14 Icyo mukora cyose mugikorane urukundo.

15-16 Ikindi bavandimwe, muzi ko ab’urugo rwa Sitefana ari bo babimburiye abandi bo muri Akaya kwemera Kristo, bakitangira kunganira intore z’Imana. Ndabinginze mwemere kugengwa na bene abo, kimwe n’abandi bafatanyije umurimo n’umuruho.

17 Byaranshimishije kubona Sitefana na Foritunato na Akayiku baje, bankoreye icyo mwajyaga gukora iyo muhaba.

18 Ari jye ari namwe baturemye agatima. Mujye mushima abameze batyo.

19 Abo mu matorero ya Kristo yo muri Aziya barabaramutsa. Akwila na Purisila hamwe n’itorero rikoranira mu rugo rwabo, barabaramutsa mu izina rya Nyagasani.

20 Abavandimwe bose barabaramutsa. Namwe muramukanye muhoberanaku buryo butagira amakemwa.

21 Jyewe Pawulo ndabatashya. Ibi ni jye ubyiyandikiye n’ukwanjye kuboko.

22 Nihagira udakunda Nyagasani avumwe!

“Marana ta”, ni ukuvuga ngo: “Ngwino Nyagasani.”

23 Nyagasani Yezu nagumye kubagirira ubuntu.

24 Ni jye ubakunda mwese ku bwa Kristo Yezu.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/1CO/16-a4bcb002fe97cd197210e4ab3c5a739d.mp3?version_id=387—