Dawidi atabara i Keyila
1 Abantu baza kubwira Dawidi bati: “Abafilisiti bateye i Keyila kandi barasahura ibyanitse ku mbuga.”
2 Dawidi agisha inama Uhoraho ati: “Mbese njye kurwanya abo Bafilisiti?”
Uhoraho aramusubiza ati: “Genda ubarwanye ukize umujyi wa Keyila.”
3 Ariko ingabo za Dawidi ziramubwira ziti: “Mbese ko dufite ubwoba turi hano mu Buyuda, nitujya i Keyila kurwana n’ingabo z’Abafilisiti hazacura iki?”
4 Nuko Dawidi yongera kugisha inama Uhoraho, maze Uhoraho aramusubiza ati: “Manuka ujye i Keyila, kuko naguhaye gutsinda Abafilisiti.”
5 Dawidi ni ko kujyana n’ingabo ze i Keyila agaba igitero mu Bafilisiti, arabatsinda bikomeye kandi agaruza amatungo bari banyaze. Dawidi akiza atyo abaturage b’i Keyila.
6 Igihe Abiyatari mwene Ahimeleki yahungiraga kuri Dawidi yamusanze aho i Keyila, kandi yari yazanye igishura cy’ubutambyi.
7 Sawuli amenye ko Dawidi yageze i Keyila aribwira ati: “Imana yamungabije kuko yifungiranye mu mujyi ufite inzugi n’ibihindizo.”
8 Nuko Sawuli akoranya ingabo ze zose, kugira ngo zimanuke zijye i Keyila zigote Dawidi n’ingabo ze.
9 Dawidi amenya imigambi mibi ya Sawuli, maze abwira umutambyi Abiyatari ati: “Zana cya gishura.”
10 Nuko Dawidi aravuga ati: “Uhoraho Mana y’Abisiraheli, jyewe umugaragu wawe numvise ko Sawuli ashaka gutera umujyi wa Keyila, kugira ngo awusenye kubera jyewe.
11 Mbese abakuru b’i Keyila bazantanga? Ese Sawuli azamanuka nk’uko nabibwiwe? Uhoraho Mana y’Abisiraheli, gira icyo umbwira.”
Uhoraho aramusubiza ati: “Azamanuka.”
12 Dawidi arongera ati: “Ese jyewe n’ingabo zanjye, abakuru b’i Keyila bazatugabiza Sawuli?”
Uhoraho aramusubiza ati: “Bazabatanga.”
13 Nuko Dawidi n’ingabo ze nka magana atandatu bava i Keyila, bahungira aho babonye hose. Sawuli yumvise ko Dawidi yavuye i Keyila agahunga, areka kugaba igitero.
Dawidi yihisha i Zifu n’i Mawoni
14 Dawidi ajya kwihisha mu bihanamanga by’i Zifu, aguma muri iyo misozi. Ubwo Sawuli yahoraga amushakisha, ariko Imana ntiyamumugabiza.
15 Dawidi akiri i Horesha mu misozi y’i Zifu, amenya ko Sawuli amuhīga kugira ngo amwice.
16 Nuko Yonatani mwene Sawuli asanga Dawidi i Horesha, kugira ngo amushishikarize kwishingikiriza ku bubasha bw’Imana.
17 Aramubwira ati: “Witinya, data ntazagushobora. Na we ubwe azi neza ko ari wowe uzima ingoma y’Abisiraheli, naho jyewe nkakubera icyegera.”
18 Nuko Yonatani na Dawidi bongera guhamya ubucuti bwabo mu izina ry’Uhoraho. Dawidi aguma aho i Horesha, naho Yonatani arataha.
19 Abanyazifu bajya i Gibeya kwa Sawuli baramubwira bati: “Dawidi yihishe iwacu mu bihanamanga by’i Horesha, ku musozi wa Hakila mu majyepfo ya Yeshimoni.
20 None nyagasani, niba ushaka kumufata uze twishingiye kumugushyikiriza.”
21 Sawuli arababwira ati: “Uhoraho abahe umugisha kuko mumfitiye impuhwe.
22 Ngaho nimugende mwongere mugenzure neza, muhatate mumenye aho ari n’uwahamubonye, kuko bambwiye ko ari incakura.
23 Muzarebe neza ubwihisho bwose yihishamo, maze muzagaruke mufite ibimenyetso bigaragara tuzabone gusubiranayo. Niba akiri mu Buyuda nzamuhigira hose ubutamubura.”
24 Nuko basubira iwabo i Zifu babanjirije Sawuli. Ubwo Dawidi n’ingabo ze bari mu butayu bw’i Mawoni, hafi y’Ikiyaga cy’Umunyu mu majyepfo ya Yeshimoni.
25 Sawuli n’ingabo ze bajya guhīga Dawidi, na we abyumvise yigira mu bitare byo mu butayu bw’i Mawoni yigumirayo. Sawuli abimenye amukurikiranayo.
26 Dawidi yihutaga cyane ahunga Sawuli, ariko Sawuli n’ingabo ze barabasatira cyane ku buryo bari ku ibanga rimwe ry’umusozi, Dawidi n’ingabo ze bari ku rindi. Sawuli agiye kubashyikira
27 haza intumwa iramubwira iti: “Tebuka Abafilisiti bateye igihugu.”
28 Nuko Sawuli aba arekeye aho gukurikirana Dawidi, ajya kurwanya Abafilisiti. Ni yo mpamvu aho hantu bahise “Mu bitare by’ubutandukane.”
29 Dawidi ava aho ajya mu bihanamanga bya Enigedi agumayo.