1 Sam 19

Sawuli ashaka kwica Dawidi

1 Sawuli abwira umuhungu we Yonatani n’ibyegera bye byose ko ashaka kwica Dawidi. Ariko Yonatani yari incuti magara ya Dawidi,

2 nuko amuburira agira ati: “Data Sawuli arashaka kukwica. Uramenye rero ejo mu gitondo ntuzagaragare, uzihishe mu gasozi.

3 Nanjye nzajyanayo na data maze mubaze ibikwerekeye, nimara kumva uko byifashe nzaza nkubwire.”

4 Yonatani avugira Dawidi neza kuri Sawuli agira ati: “Mubyeyi, wihemukira umugaragu wawe Dawidi kuko atigeze agucumuraho, ahubwo yagukoreye neza rwose.

5 Yahaze amagara ye yica wa Mufilisiti, maze Uhoraho aha Abisiraheli gutsinda bikomeye, nawe warabibonye urabyishimira. Dawidi ko ari umwere, ni kuki wahemuka ukamwica umuhoye ubusa?”

6 Sawuli yemera amagambo ya Yonatani, arahira Uhoraho ko Dawidi atazicwa.

7 Yonatani abwira Dawidi ibyavuzwe byose, hanyuma amushyīra Sawuli, Dawidi akomeza gukorera Sawuli nka mbere.

8 Intambara yongeye kūbura Dawidi ajya ku rugamba kurwana n’Abafilisiti, abakubita incuro barahunga.

9 Umunsi umwe Uhoraho ateza Sawuli wa mwuka mubi, Sawuli yari yicaye mu nzu iwe afite icumu mu ntoki. Ubwo Dawidi yacurangaga inanga,

10 Sawuli ni ko kumutera icumu kugira ngo rimushite ku rukutu rw’inzu, ariko Dawidi araryizibukira rifata ku rukuta. Iryo joro Dawidi aracika, arahunga.

11 Nuko Sawuli yohereza abantu kwa Dawidi kugira ngo bahagote, maze mu gitondo bazamwice. Ariko Mikali muka Dawidi aramuburira ati: “Nudahunga iri joro ejo uzapfa.”

12 Aherako amucisha mu idirishya, maze Dawidi arigendera arahunga abacika atyo.

13 Hanyuma Mikali afata ishusho y’ikigirwamana ayiryamisha mu buriri, ayitwikiriza uruhu rw’ihene ku mutwe maze ayorosa umwenda.

14 Nuko Mikali abwira ba bantu Sawuli yari yohereje gufata Dawidi ati: “Ararwaye.”

15 Ariko Sawuli arongera arabohereza arababwira ati: “Nimugende mumuterure mu buriri bwe, mumunzanire mwice.”

16 Basubira kwa Dawidi, bahageze basanga ya shusho ari yo iri mu buriri itwikirije uruhu rw’ihene ku mutwe.

17 Sawuli abyumvise atonganya Mikali ati: “Ni kuki wandiganyije ugacikisha umwanzi wanjye?”

Mikali aramusubiza ati: “Yambwiye ngo nimureke agende, niba nanze aranyica.”

Sawuli akurikirana Dawidi i Rama

18 Dawidi amaze gucika ahungira kwa Samweli i Rama, amutekerereza ibyo Sawuli yamukoreye byose. Hanyuma we na Samweli bajya kurara mu macumbi i Nayoti.

19 Iyo nkuru iza kugera kuri Sawuli, ko Dawidi ari mu macumbi y’i Nayoti h’i Rama.

20 Sawuli aherako yohereza abantu bo gufata Dawidi. Bahageze basanga itsinda ry’abahanuzi bahanura, bayobowe na Samweli. Mwuka w’Imana aza kuri abo bantu ba Sawuli, na bo batangira guhanura.

21 Sawuli abyumvise yohereza abandi bantu, na bo bahageze barahanura. Sawuli yohereza abandi ubwa gatatu, na bo barahanura.

22 Noneho Sawuli ubwe yigira i Rama, ageze ku iriba rinini ry’i Seku arabaza ati: “Samweli na Dawidi bari he?”

Baramusubiza bati: “Bari i Nayoti h’i Rama.”

23 Sawuli ajyayo, ariko atarahagera na we Mwuka w’Imana amuzaho, akomeza urugendo ahanura arinda agera i Nayoti h’i Rama.

24 Agezeyo na we akuramo imyambaro ye, ahanurira imbere ya Samweli. Nuko yitura hasi yambaye ubusa, yiriza umunsi akesha ijoro. Ni ho havuye imvugo ngo “Ese Sawuli na we yabaye umuhanuzi?”