1 Sam 11

Sawuli atsinda Abamoni

1 Nahashi umwami w’Abamoni agota umujyi wa Yabeshi yo muri Gileyadi. Abantu bose b’i Yabeshi baramubwira bati: “Reka tugirane amasezerano maze tukuyoboke.”

2 Ariko Nahashi arabasubiza ati: “Amasezerano nayagirana namwe ari uko mwese mwemeye ko mbanogoramo amaso y’iburyo, bityo nkaba nkojeje isoni Abisiraheli bose.”

3 Abakuru b’i Yabeshi baramubwira bati: “Duhe iminsi irindwi twohereze intumwa mu gihugu cyose cy’Abisiraheli, nitubura udutabara tuzakuyoboka.”

4 Intumwa zigeze i Gibeya, umujyi Sawuli yari atuyemo zitekerereza rubanda ayo magambo, nuko rubanda rwose rucura imiborogo.

5 Sawuli ahinguye aza ashoreye ibimasa bye, maze arabaza ati: “Habaye iki ko abantu baboroga?” Bamutekerereza ibyo intumwa z’i Yabeshi zavuze.

6 Sawuli abyumvise Mwuka w’Imana amuzaho, ararakara cyane.

7 Afata ibimasa bibiri abicagaguramo ibice, abiha intumwa kugira ngo zibijyane mu gihugu cyose cy’Abisiraheli zivuga ziti: “Umuntu utazatabarana na Sawuli na Samweli, ni ko ibimasa bye bizagenzwa!”

8 Sawuli akoranyiriza i Bezeki Abisiraheliibihumbi magana atatu, n’Abayuda ibihumbi mirongo itatu.

9 Abwira za ntumwa z’i Yabeshi y’i Gileyadi ati: “Nimugende mubwire ab’i Yabeshi ko ejo ku gasusuruko, tuzaba twamaze kubatabara.” Izo ntumwa ziragenda zirabibabwira, baranezerwa cyane.

10 Nuko Abanyayabeshi babwira Abamoni bati: “Ejo tuzabayoboka mutugenze uko mwishakiye.”

11 Sawuli agabanya ingabo mo imitwe itatu. Bujya gucya zitera inkambi y’Abamoni, zirabica kugeza ku gasusuruko. Abacitse ku icumu baratatana, umwe aca ukwe undi ukwe.

Imihango yo kwimika Sawuli

12 Nuko Abisiraheli babwira Samweli bati: “Ba bandi batashakaga ko Sawuli atubera umwami bari he? Nibabazane tubice!”

13 Ariko Sawuli arababwira ati: “Uyu munsi nta muntu n’umwe uri bwicwe mu Bisiraheli, kuko Uhoraho yadukijije.”

14 Nuko Samweli abwira Abisiraheli ati: “Nimuze tujye i Gilugali gushimangira ingoma ya Sawuli.”

15 Bose bajyayo bimikira Sawuli imbere y’Uhoraho, bahatambira ibitambo by’umusangiro. Sawuli n’Abisiraheli bose baranezerwa cyane.