1 Kor 12

Impano zitangwa na Mwuka Muziranenge

1 Bavandimwe, sinshaka ko mwayoberwa ibyerekeye impano za Mwuka.

2 Muzi yuko igihe mwari mutaremera Kristo, mwari mwaratwawe mutabizi ngo musenge ibigirwamana bitavuga.

3 Ni cyo gituma mbamenyesha yuko nta muntu uyoborwa na Mwuka w’Imana wavuga ati: “Yezu navumwe!” Nta wavuga kandi ati: “Yezu ni Nyagasani”, atabiheshejwe na Mwuka Muziranenge.

4 Hariho impano z’uburyo bwinshi, nyamara Mwuka uzitanga ni umwe.

5 Hariho uburyo bwinshi bwo gukorera Imana, nyamara Nyagasani ukorerwa ni umwe.

6 Hariho imikorere y’uburyo bwinshi, nyamara Imana ikorera byose muri bose ni imwe.

7 Mwuka w’Imana yigaragariza mu mpano aha buri muntu, kugira ngo bigirire bose akamaro.

8 Mwuka aha umwe kuvuga ijambo ry’ubwenge, undi uwo Mwuka akamuha kuvuga ijambo ry’ubumenyi.

9 Undi uwo Mwuka akamuha kwizera Imana, undi uwo Mwuka umwe akamuha impano zo gukiza indwara.

10 Undi akamuha gukora ibitangaza, undi akamuha guhanura ngo avuge ibyo ahishuriwe, undi akamuha kugenzura uvuga niba avugishwa n’ingabo za Satani cyangwa na Mwuka w’Imana. Undi akamuha kuvuga mu ndimi zindi, undi akamuha gusobanura izo ndimi.

11 Byongeye kandi Mwuka ukora ibyo byose ni umwe rukumbi, agaba impano uko ashaka kuri buri muntu.

Umubiri umwe, ingingo nyinshi

12 Umubiri w’umuntu ni umwe, ariko ukagirwa n’ingingo nyinshi nubwo ari nyinshi, izo ngingo zose zikaba zigize umubiri umwe. Ni ko bimeze no kuri Kristo.

13 Twaba Abayahudi cyangwa se abatari Abayahudi, twaba inkoreragahato cyangwa se abishyira bakizana, twese twabatirijwe muri Mwuka umwe ngo tube ingingo z’umubiri umwe, kandi twese twahawe kunywera ku isōko imwe ari yo Mwuka w’Imana.

14 Koko rero umubiri ntugizwe n’urugingo rumwe gusa, ahubwo ugizwe na nyinshi.

15 Ikirenge kivuze kiti “Ubwo ntari ikiganza sindi urugingo rw’umubiri,” si byo byatuma kitaba rwo.

16 N’ugutwi kuvuze kuti: “Ubwo ntari ijisho sindi urugingo rw’umubiri,” si byo byatuma kutaba rwo.

17 Mbese iyo umubiri wose ujya kuba ijisho, umuntu yari kumva ate? Iyo umubiri wose ujya kuba ugutwi, umuntu yari guhumurirwa ate?

18 Ubusanzwe Imana yashyizeho buri rugingo mu mwanya warwo uko ishaka.

19 Mbese iyo zose zijya kuba urugingo rumwe, umubiri wari kubaho ute?

20 Ubusanzwe hariho ingingo nyinshi, ariko umubiri ni umwe.

21 Ijisho ntiryabwira ikiganza riti: “Singukeneye!” n’umutwe ntiwabwira ibirenge uti: “Simbakeneye!”

22 Ahubwo ingingo z’umubiri zigaragara ko ari inyantege nke ni zo zikenerwa cyane.

23 Ingingo zo ku mubiri dukeka ko zisuzuguritse ni zo twubaha kuruta izindi, kandi izidashyirwa ku mugaragaro ni zo twitaho cyane,

24 naho iziteye neza ntizikeneye kwitabwaho. Imana yahuje ingingo z’umubiri ku buryo yarushijeho guha icyubahiro ingingo zari zikibuze,

25 kugira ngo ingingo z’umubiri zitiremamo ibice, ahubwo kugira ngo zose ziterane inkunga.

26 Iyo urugingo rumwe rubabaye zose zibabarana na rwo, naho iyo rumwe ruhawe icyubahiro, izindi na zo zirishima.

27 Nuko rero mwese hamwe mugize umubiri wa Kristo, kandi buri muntu ni urugingo rwawo.

28 Dore abo Imana yashyizeho mu Muryango wayo: ubwa mbere yashyizeho Intumwa za Kristo, ubwa kabiri abahanuzi bavuga ibyo bahishuriwe, ubwa gatatu abigisha, hanyuma ishyiraho abakora ibitangaza, abafite impano zo gukiza indwara, abafasha abandi, abayobozi n’abavuga indimi zindi.

29 Mbese bose ni ko ari intumwa za Kristo? Ese ni ko bose ari abahanuzi? Mbese ni ko bose ari abigisha? Ese bose ni ko bakora ibitangaza?

30 Mbese ni ko bose bafite impano zo gukiza indwara? Ese bose ni ko bavuga indimi zindi? Cyangwa se ni ko basobanura izo ndimi?

31 Nuko rero nimuharanire impano zisumba izindi.

Nanjye kandi ndabarangira inzira ihebuje.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/1CO/12-7d86fb6e34e24ff65ca49bfb4dac264c.mp3?version_id=387—