1 Sam 9

Sawuli ahura na Samweli

1 Mu ntara y’Ababenyamini hari hatuye Umubenyamini w’umukungu abantu bemeraga, akitwa Kishi mwene Abiyeli, mwene Serori, mwene Bekorati, mwene Afiya.

2 Kishi yari afite umuhungu witwaga Sawuli, akaba umusore utagira uko asa. Mu Bisiraheli nta muntu bari bahwanyije uburanga, kandi mu gihagararo umuremure muri bo yamugeraga ku rutugu.

3 Umunsi umwe, indogobe za Kishi zirazimira. Kishi abwira umuhungu we Sawuli kujyana n’umwe mu bagaragu gushaka izo ndogobe.

4 Sawuli n’umugaragu we bashakira mu misozi y’Abefurayimu no mu ntara ya Shalisha, ariko ntibazibona. Nuko bajya mu ntara ya Shālimu na ho biba uko, hanyuma basubira mu ntara y’Ababenyamini na ho baraziheba.

5 Bageze mu ntara yitwa Sufu, Sawuli abwira umugaragu we ati: “Reka twisubirire imuhira, naho ubundi data yakwibagirwa indogobe agasigara ari twe ahagarikiye umutima!”

6 Umugaragu aramusubiza ati: “Muri uriya mujyi hari umuntu w’Imana akaba n’umugabo w’ikirangirire, ibyo avuze byose biraba. Reka tujye kumureba, wenda yaturangira icyerekezo twashakiramo.”

7 Sawuli aramubwira ati: “Ngaho tujyeyo. Ariko se turamutura iki ko n’impamba yacu yashize, tukaba nta kintu na busa dusigaranye twamuhaho impano?”

8 Umugaragu we aramubwira ati: “Hano mfite igiceri gihwanye na kimwe cya kane cy’igikoroto cy’ifeza, ndakimuha aturangire inzira.”

9-11 Sawuli aramusubiza ati: “Ni byiza reka tujyeyo.” Nuko berekeza mu mujyi uwo muntu w’Imana yari atuyemo. Bakiri mu nzira bahura n’abakobwa bamanukaga bavuye mu mujyi bagiye kuvoma, barababaza bati: “Umuntu ubonekerwa ari ino?” Kera iyo Abisiraheli bajyaga kugisha inama Imana, baravugaga bati: “Reka dusange umuntu ubonekerwa.” Uwo twita umuhanuzi bo bamwitaga ubonekerwa.

12 Abakobwa barabasubiza bati: “Arahari ari imbere aho. Uyu munsi ni bwo yaje, kuko abaturage bari butambire Uhoraho igitambo ahasengerwa. None rero nimwihute

13 muramubona mukinjira mu mujyi, mbere y’uko azamuka ajya ahasengerwa gusangira n’abandi igitambo. Abatumiwe baramutegereje kuko ari we uri buhereze Uhoraho igitambo, bakabona kurya. Mwihuse mwamusangayo.”

14 Nuko binjira mu mujyi, bahura na Samweli asohotse agiye ahasengerwa.

15 Uhoraho yari yaraye abwiye Samweli ati:

16 “Ejo iki gihe nzakoherereza umuntu w’Umubenyamini, uzamwimikishe amavuta abe umuyobozi w’ubwoko bwanjye bw’Abisiraheli. Barantakambiye numva amaganya yabo, none uwo ni we uzabakiza Abafilisiti.”

17 Samweli akibona Sawuli, Uhoraho aramubwira ati: “Dore wa muntu nari nakubwiye, ni we uzayobora ubwoko bwanjye.”

18 Nuko Sawuli yegera Samweli ku irembo ry’umujyi, aramubaza ati: “Ntiwandangira aho umuntu ubonekerwa atuye?”

19 Samweli aramusubiza ati: “Ni jyewe. Ngwino tuzamukane tujye ahasengerwa. Uyu munsi murasangira nanjye, ejo mu gitondo nimara gusubiza ibibazo byose wibaza nzakureka ugende.

20 Naho indogobe zimaze iminsi itatu zizimiye, ntizikubabaze zarabonetse. Ese ubundi iby’agaciro byose mu Bisiraheli bishingiye kuri nde? Si kuri wowe no ku nzu ya so?”

21 Sawuli aramusubiza ati: “Ibyo bishoboka bite? Ndi Umubenyamini kandi umuryango wacu ni wo muto mu miryango y’Abisiraheli! Ndetse n’inzu yacu ni yo yoroheje mu Babenyamini.”

22 Bamaze gutamba igitambo Samweli ajyana Sawuli n’umugaragu we mu cyumba barīramo, abicaza mu mwanya w’icyubahiro. Hari n’abandi batumirwa nka mirongo itatu.

23 Hanyuma ategeka umutetsi kuzana inyama yari yamubikije.

24 Umutetsi azana ukuguru kose agushyira imbere ya Sawuli. Nuko Samweli aravuga ati: “Ngizo inyama bakubikiye uzirye, ni wowe zahishiwe kuko natumiye aba bantu ari wowe nteganyiriza.” Nuko Sawuli asangira atyo na Samweli.

25 Hanyuma baramanuka bava ahasengerwa basubira mu mujyi, Samweli azamukana na Sawuli bajya ku gisenge gishashecy’inzu ye, aba ari ho baganirira.

Samweli yimikisha Sawuli amavuta

26 Bukeye barazinduka mu museke, Samweli ahamagara Sawuli wari waraye hejuru y’inzu aramubwira ati: “Ngwino ngusezerere.” Nuko Samweli aherekeza Sawuli,

27 bageze ku mbibi z’umujyi Samweli aramubwira ati: “Bwira umugaragu wawe atambuke.” Umugaragu abaha intera. Nuko Samweli yungamo ati: “Wowe hagarara gato nkugezeho ubutumwa bw’Imana.”