Abisiraheli basaba umwami
1 Samweli ageze mu zabukuru, abahungu be abagira abacamanza mu Bisiraheli.
2 Impfura ye yitwaga Yoweli, uw’ubuheta akitwa Abiya, bakemuriraga imanza i Bērisheba.
3 Icyakora ntibakurikizaga se, bishakiraga inyungu, bakarya ruswa kandi bakagaca urwakibera.
4 Nuko abakuru b’Abisiraheli barakorana basanga Samweli i Rama,
5 baramubwira bati: “Dore ugeze mu zabukuru kandi abahungu bawe ntibagukurikiza. None rero duhe umwami wo kudutegeka nk’uko bimeze mu yandi mahanga.”
6 Ibyo ntibyanezeza Samweli, maze asenga Uhoraho.
7 Uhoraho aramusubiza ati: “Tega amatwi Abisiraheli, wumve ibyo bagusaba byose. Mu by’ukuri si wowe banze, ahubwo ni jyewe. Ntibashaka ko nkomeza kubabera umwami.
8 Kuva umunsi nabavanye mu Misiri kugeza ubu, ntibahwemye kunyimūra bakayoboka izindi mana, ibyo bankoreye ubu nawe ni ibyo bagukoreye.
9 None rero wemere ibyo bagusaba, icyakora ubabwize amashirakinyoma ubabwire uburyo uwo mwami azabagenza.”
Uko umwami azagenza Abisiraheli
10 Samweli abwira abari bamusabye umwami amagambo yose atumwe n’Uhoraho
11 agira ati: “Dore uko umwami uzabategeka uko azabagenza: azafata abahungu banyu abagire ingabo zo gutwara amagare ye y’intambara, n’izo kurwanira ku mafarasi ye, n’abo kwiruka imbere y’igare rye.
12 Azafata bamwe abahe kuyobora ingabo igihumbi, abandi amatsinda y’ingabo mirongo itanu. Azafata abo kumuhingira n’abo gusarura imyaka ye, n’abo kumucurira intwaro n’ibikoresho by’amagare ye.
13 Azafata n’abakobwa banyu bajye bamukorera imibavu, bamutekere kandi bamukorere n’imigati.
14 Imirima yanyu n’imizabibu yanyu, n’iminzenze yanyu by’indobanure azabifata abihe abagaragu be.
15 Umusaruro uzava mu mirima yanyu n’uw’imizabibu yanyu azawukuraho kimwe cya cumi, agihe ibyegera bye n’abagaragu be.
16 Azigarurira abagaragu banyu n’abaja banyu, n’inka zanyu nziza n’indogobe zanyu kugira ngo abyikoreshereze.
17 Azafata kimwe cya cumi mu mikumbi yanyu. Mbese muzamubera abagaragu.
18 Igihe kimwe muzatakambira Uhoraho kugira ngo abakize umwami mwihitiyemo, ariko ntazabitaho.”
19 Nyamara Abisiraheli banga kumva ibyo Samweli ababwiye, baravuga bati: “Ibyo nta cyo bitubwiye, turishakira umwami
20 kugira ngo tumere nk’andi mahanga. Umwami wacu azaturengera, ajye agaba ibitero by’ingabo zacu kandi aturwanirire.”
21 Samweli atega amatwi ibyo Abisiraheli bavugaga byose, maze abisubiriramo Uhoraho.
22 Uhoraho aramubwira ati: “Bemerere ibyo bagusaba, ubimikire umwami.” Nuko Samweli asezerera Abisiraheli, buri muntu asubira iwabo.