1 Nuko ab’i Kiriyati-Yeyarimu baza gutwara Isanduku y’Uhoraho, bayijyana kwa Abinadabu wari utuye mu mpinga y’umusozi. Batoranya umuhungu we Eleyazari ngo abe umurinzi wayo.
Samweli aba umurengezi w’Abisiraheli
2 Isanduku ihamara imyaka makumyabiri yose. Muri icyo gihe, Abisiraheli bose bifuzaga kugarukira Uhoraho.
3 Nuko Samweli arababwira ati: “Niba mushaka kugarukira Uhoraho mubikuye ku mutima, nimureke gusenga za Ashitaroti n’izindi mana z’abanyamahanga, nimukomere ku Uhoraho wenyine, ni bwo azabakiza Abafilisiti.”
4 Nuko Abisiraheli bareka gusenga za Bāli na za Ashitaroti, bayoboka Uhoraho wenyine.
5 Samweli ategeka Abisiraheli bose gukoranira i Misipa, kugira ngo abasabire ku Uhoraho.
6 Nuko bakoranira i Misipa, bavoma amazi bayasuka hasi imbere y’Uhoraho, biyiriza ubusa baravuga bati: “Koko twacumuye ku Uhoraho.” Aho ni ho Samweli yatangiriye kuba umurengeziw’Abisiraheli.
7 Abafilisiti bamenye ko Abisiraheli bakoraniye i Misipa, abategetsi babo batera igihugu cya Isiraheli. Abisiraheli babimenye bashya ubwoba,
8 babwira Samweli bati: “Komeza utwingingire Uhoraho Imana yacu, adukize Abafilisiti.”
9 Nuko Samweli afata umwana w’intama utaracuka, awutambira Uhoraho ho gitambo gikongorwa n’umuriro, kandi yingingira Abisiraheli, Uhoraho na we yita kuri iryo sengesho.
10 Koko rero, igihe Samweli yatambaga icyo igitambo, Abafilisiti basatira Abisiraheli ngo babarwanye. Ariko Uhoraho ahindisha cyane inkuba, aca igikuba mu ngabo z’Abafilisiti, Abisiraheli bazikubita incuro.
11 Abisiraheli bava i Misipa birukankana Abafilisiti babica umugenda, babageza hepfo ya Betikari.
12 Nuko Samweli afata ibuye, arishinga hagati ya Misipa na Sheni aryita Ebenezeriagira ati: “Kugeza ubu Uhoraho yaradufashije.”
13 Abafilisiti batsindwa batyo ntibongera gutera igihugu cy’Abisiraheli. Igihe cyose Samweli yari akiriho, Uhoraho yari yaribasiye Abafilisiti.
14 Abisiraheli bisubiza imijyi yabo Abafilisiti bari barigaruriye mu karere kari hagati ya Ekuroni na Gati, ako karere kava mu maboko y’Abafilisiti. Nuko hagati y’Abisiraheli n’Abamori haba amahoro.
15 Samweli yabaye umurengezi w’Abisiraheli kugeza apfuye,
16 buri mwaka yakoraga urugendo akanyura i Beteli n’i Gilugali n’i Misipa, agiye gukemura imanza z’Abisiraheli muri iyo mijyi,
17 hanyuma agataha iwe i Rama. Aho na ho yahakemuriraga imanza, ni na ho yubakiye Uhoraho urutambiro.