1 Sam 5

Isanduku y’Isezerano mu Bafilisiti

1 Abafilisiti rero bari banyaze Isanduku y’Imana, bayivana Ebenezeri bayijyana Ashidodi,

2 mu ngoro y’ikigirwamana cyabo Dagoni, bayitereka iruhande rw’ishusho ryacyo.

3 Bukeye Abanyashidodi basanga ishusho rya Dagoni ryituye hasi ryubamye imbere y’Isanduku y’Uhoraho, bararyegura barisubiza mu mwanya waryo.

4 Bukeye bwaho basanga ryongeye kugwa ryubamye, imbere y’Isanduku y’Uhoraho hari igihimba cyonyine, umutwe n’ibiganza byataratse biri ku muryango.

5 Ni cyo gituma n’ubu abatambyi b’ikigirwamana Dagoni, kimwe n’abandi bantu bose binjiye mu ngoro yacyo y’i Ashidodi, hari aho batagomba gukoza ibirenge ku muryango wayo.

6 Nuko Uhoraho yibasira Abanyashidodi arabahahamura, abateza ibibyimba bo n’abatuye hafi yabo.

7 Abanyashidodi babonye ibibabayeho, baravuga bati: “Isanduku y’Imana y’Abisiraheli ntigume iwacu, iyo Mana yatwibasiye twe n’imana yacu Dagoni.”

8 Nuko bakoranya abategetsi batanu b’Abafilisiti, maze barababaza bati: “Isanduku y’Imana y’Abisiraheli tuyigenze dute?”

Barasubiza bati: “Nijyanwe i Gati.”

Nuko bayijyanayo,

9 ariko bakihagera Uhoraho yibasira Abanyagati, abateza ibibyimba kuva ku muto kugeza ku mukuru, umujyi wose ukuka umutima.

10 Nuko Isanduku y’Imana bayijyana Ekuroni. Ariko ikihagera, Abanyekuroni bavuza induru bati: “Bimuriye Isanduku y’Imana y’Abisiraheli iwacu, kugira ngo iturimbure twese!”

11 Nuko na bo bakoranya abategetsi bose b’Abafilisiti, barababwira bati: “Nimuvane hano Isanduku y’Imana y’Abisiraheli muyisubize iwabo, naho ubundi iratumara twese!” Koko rero, Abanyekuroni bose bari bakutse umutima, batinya gupfa kuko na bo Imana yari yabibasiye bikomeye.

12 Bose bafatwaga n’ibibyimba, benshi bagapfa. Nuko gutaka kwabo kugera ku Mana yo mu ijuru.