Ibyabaye ku Mulevi n’inshoreke ye
1 Muri icyo gihe Abisiraheli nta mwami bari bafite. Hari Umulevi wari utuye ahantu hitaruye mu misozi y’Abefurayimu, yari afite inshoreke yakuye i Betelehemu mu Buyuda.
2 Uwo mugore aza guhemukira umugabo arasambana, ndetse arahukana yisubirira kwa se i Betelehemu, amarayo amezi ane.
3 Nuko umugabo we ajyana n’umugaragu we n’indogobe ebyiri, ajya kwa sebukwe kugira ngo yūrure umugore we amucyure. Bagezeyo umugore amwinjiza mu nzu, maze se abonye umukwe we amwakirana ibyishimo.
4 Aramwinginga ngo asibire, nuko Umulevi aremera ahamara iminsi itatu, barya banywa, bwakwira bakaryama.
5 Mu gitondo cy’umunsi wa kane bazinduka bitegura gutaha. Nuko se w’uwo mugore abwira umukwe we ati: “Ubanze ugire icyo ufungura mubone kugenda.”
6 Nuko bombi baricara bararya baranywa. Sebukwe aramubwira ati: “Ndakwinginze ongera urare hano iri joro, unezerwe.”
7 Umulevi ahagurutse kugira ngo agende sebukwe akomeza kumwinginga, bigeze aho aremera aharara irindi joro.
8 Mu gitondo cy’umunsi wa gatanu, Umulevi arazinduka ngo atahe. Sebukwe aramubwira ati: “Ubanze ugire icyo ufungura, muri bugende nimugoroba.” Nuko barisangirira.
9 Igihe Umulevi n’inshoreke ye n’umugaragu we bahagurutse ngo batahe, sebukwe aramubwira ati: “Dore umunsi uciye ikibu nimurare, ndakwinginze nimurare burije, munezerwe. Ejo muzazinduke mwitahire.”
10 Ariko noneho Umulevi ntiyemera kurara, ahubwo arahaguruka we n’inshoreke ye n’indogobe zombi zihetse imitwaro, barigaba bagera ahateganye n’i Yebuzi, ari ho Yeruzalemu.
11 Bahageze bugorobye, wa mugaragu aramubwira ati: “Reka tujye gucumbika muri uriya mujyi w’Abayebuzi.”
12 Shebuja aramusubiza ati: “Ntabwo twacumbika mu mujyi w’abatari Abisiraheli, ahubwo tuharenge tujye i Gibeya
13 turareyo cyangwa dukomeze tujye i Rama.”
14 Nuko barakomeza baragenda, izuba rirenga bageze hafi y’i Gibeya yo mu ntara ya Benyamini.
15 Bajya kurara i Gibeya, bagezeyo biyicarira ku muhanda munini, ariko ntibabona umuntu wo kubacumbikira.
16 Muri uwo mwanya babona umusaza uhinguye abahingutseho. Nubwo uwo musaza yari atuye mu mujyi w’Ababenyamini, yakomokaga mu misozi y’Abefurayimu.
17 Uwo musaza abonye abo bantu bicaye aho, arababaza ati: “Murava he mukajya he?”
18 Umulevi aramusubiza ati: “Turava i Betelehemu mu Buyuda, tukajya ahantu hitaruye mu misozi y’Abefurayimu aho ntuye. Nari nazindukiye i Betelehemu, none najyaga mu Nzu y’Uhoraho. Twabuze umuntu waducumbikira,
19 nyamara kandi twifitiye icyarire n’ibyokurya by’indogobe zacu, nanjye n’umugore wanjye n’umugaragu wanjye twifitiye impamba ihagije, nta kindi dukeneye uretse icumbi.”
20 Uwo musaza aramusubiza ati: “Muhumure, ibyo mukeneye byose ndabibakorera, ariko mwe kurara hanze.”
21 Nuko abajyana iwe agaburira indogobe zabo, abashyitsi boga ibirenge, bararya baranywa.
22 Igihe bari biyicariye aho banezerewe, abagabo b’ibirara bo muri uwo mujyi baraza bagota inzu y’uwo musaza, batangira guhondagura ku rugi bamuhamagara kandi bamubwira bati: “Sohora uwo mugabo ucumbikiye turyamane na we.”
23 Nyir’urugo arasohoka arababwira ati: “Bavandimwe, ndabinginze, muramenye ntimukore ayo mahano kuri uyu mugabo ncumbikiye!
24 Ahubwo mureke mbahe umukobwa wanjye w’isugi n’inshoreke y’uwo mugabo mubakoreho ibyo mushaka, ariko mwe kumukorera ayo mahano.”
25 Ariko abo bagabo barinangira. Umulevi abibonye atyo afata umugore we amusunikira hanze, bamukuranwaho bamwonona ijoro ryose, babonye bugiye gucya baramurekura.
26 Mu museke, uwo mugore arasindagira ariko agwa ku muryango w’inzu y’uwo musaza aho umugabo we yari ari, arahahera kugeza mu gitondo.
27 Umugabo we abyutse kugira ngo akomeze urugendo, akingura urugi abona wa mugore we w’inshoreke arambaraye imbere y’umuryango, arambitse ibiganza ku rugi.
28 Umugabo we aramubwira ati: “Byuka tugende!” Ariko ntiyagira icyo amusubiza kuko yari yapfuye. Nuko uwo Mulevi ashyira umurambo ku ndogobe arataha.
29 Ageze iwe afata icyuma, umurambo w’umugore we awucamo imigabane cumi n’ibiri, ayohereza muri buri muryango w’Abisiraheli.
30 Ababibonye bose baravuga bati: “Uhereye igihe Abisiraheli baviriye mu Misiri, ibi ntibyigeze bibaho! Nta wigeze abona ibintu nk’ibi! Ngaho nimubitekereze mujye inama, maze mugire icyo mubivugaho!”