Mika n’ab’umuryango wa Dani
1 Muri icyo gihe Abisiraheli nta mwami bari bafite. Muri icyo gihe kandi, ab’umuryango wa Dani bari bagishaka aho batura kugira ngo habe gakondo yabo, kuko mu Bisiraheli ari bo bonyine bari basigaye bataratura mu mugabane wabo.
2 Nuko Abadani batoranya mu mazu yabo yose abagabo batanu b’intwari, bo mu mujyi wa Sora n’uwa Eshitawoli. Babwira abo bagabo bati: “Nimujye kuzenguruka igihugu, mugenzure uko giteye.” Baragenda bageze mu misozi y’Abefurayimu, bahingukira kwa Mika baraharara.
3 Bakiri aho baza kumva imvugo ya wa musore w’Umulevi, maze baramwegera baramubaza bati: “Ni nde wakuzanye hano? Uhakora iki? Ubaho ute?”
4 Arabasubiza ati: “Mika yankoreye byinshi, yangize umutambyi we kandi arabimpembera.”
5 Baramubwira bati: “Tubarize Imana niba urugendo turimo ruzatubera ruhire.”
6 Uwo mutambyi arabasubiza ati: “Nimugende amahoro, Uhoraho azajyana namwe!”
7 Nuko abo bagabo batanu bakomeza urugendo bagera mu mujyi wa Layishi, basanga abantu baho biberaho mu mahoro no mu mutekano, bigenga nta cyo bikanga. Nta masezerano yo gutabarana bari bafitanye n’andi mahanga, kandi nubwo babagaho nk’Abanyasidoni, bari kure yabo.
8 Ba bagabo batanu basubiye i Sora na Eshitawoli, abandi Badani barababaza bati: “Muzanye nkuru ki?”
9 Barabasubiza bati: “Igihugu twagenzuye twasanzemo intara nziza cyane. None muracyategereje iki? Nimuhaguruke, tuhatere tudatinze tuhigarurire!
10 Nimugerayo muzirebera ukuntu ari hagari, kandi hatuwe n’abantu batagira icyo bikanga. Ni intara yera ibintu byose, kandi Imana izabaha kuyigarurira.”
11 Nuko abagabo magana atandatu bo mu muryango wa Dani bafata intwaro, bahaguruka mu mujyi wa Sora n’uwa Eshitawoli.
12 Barazamuka bakambika mu burengerazuba bwa Kiriyati-Yeyarimu mu ntara y’u Buyuda. Aho hantu hitwa Mahane-Danikugeza n’ubu.
13 Bahavuye bagera kwa Mika mu misozi y’Abefurayimu.
14 Ba bagabo batanu bari bagiye gutata intara ya Layishi, babwira bagenzi babo bati: “Muri uru rugo hari ishusho ibajwe n’icuzwe, n’indi shusho n’ibigirwamana. Murabitekerezaho iki?”
15 Abo bagabo batanu bahita binjira mu nzu ya wa musore w’Umulevi bamubaza amakuru,
16 naho ba bandi magana atandatu bari bahagaze ku irembo bitwaje intwaro.
17 Wa Mulevi w’umutambyi arahabasanga, maze ba batasi batanu binjira mu ngoro ya Mika, basahura ishusho ibajwe n’icuzwe, n’indi shusho n’ibigirwamana.
18 Bakibisahura uwo mutambyi arababaza ati: “Murakora ibiki?”
19 Baramusubiza bati: “Ceceka kandi uruce urumire! Ahubwo ngwino twijyanire, ube umutambyi ushinzwe umuryango wacu. Aho kuba umutambyi w’urugo rumwe, ntiwahitamo kuba umutambyi w’amazu yose y’umwe mu miryango y’Abisiraheli?”
20 Ibyo byashimishije uwo mutambyi, maze afata ya shusho yindi na ya shusho ibajwe n’ibigirwamana, yijyanira n’abo Badani.
21 Nuko bashyira nzira baragenda, bashoreye abana babo n’amatungo yabo n’ibyo bari batunze byose.
22 Bamaze kugera kure, Mika akoranya abaturanyi be bakurikira Abadani. Babageze hafi
23 bavuza induru, Abadani barakebuka babaza Mika bati: “Icyo gitero ni icy’iki?”
24 Mika arabasubiza ati: “Mwansahuye imana niremeye, munjyanira n’umutambyi munsiga iheruheru, none murambaza ngo ‘Iki gitero ni icy’iki?’ ”
25 Abadani baramubwira bati: “Ntiwongere gukopfora! Aba bantu barubiye, bāguhitana bakakurimburana n’ab’umuryango wawe bose.”
26 Mika abonye ko bamurusha amaboko arahindukira yisubirira iwe, naho Abadani bikomereza urugendo
27 bajyanye wa mutambyi n’ibyo basahuye kwa Mika.
Nuko batera umujyi wa Layishi wari utuwe n’abantu biberagaho mu mahoro no mu mutekano, babicisha inkota n’umujyi barawutwika.
28 Abanyalayishi ntibabonye uwo kubatabara, kuko bari batuye kure ya Sidoni mu kibaya hafi y’i Beti-Rehobu, kandi nta masezerano yo gutabarana bari bafitanye n’andi mahanga. Nuko Abadani basana umujyi bawuturamo,
29 bawitirira sekuruza wabo Dani mwene Yakobo, ariko uwo mujyi wahoze witwa Layishi.
30 Abadani bahatereka ya shusho ibajwe basahuye kwa Mika, maze Yonataniukomoka kuri Gerushomu mwene Musa aba umutambyi w’umuryango wa Dani, asimburwa n’abamukomokaho kugeza igihe bajyanywe ho iminyago.
31 Abadani bakomeje gusenga ya shusho Mika yibarije, igihe cyose Inzu y’Imana yari ikiri i Shilo.