Abac 12

Intambara hagati ya Yefute n’Abefurayimu

1 Abefurayimu bakoranira hamwe bambuka Yorodani, basanga Yefute i Safonibaramubaza bati: “Kuki wagiye kurwanya Abamoni utadutabaje? Tuzagutwikira mu nzu yawe ukongokeremo!”

2 Yefute arabasubiza ati: “Jyewe n’abo twari kumwe twari dushyamiranye n’Abamoni, mbatabaje ntimwantabara.

3 Mbibonye ntyo mperako mpara amagara yanjye njya gutera Abamoni, maze Uhoraho ampa kubatsinda. None se murampora iki?”

4 Nuko Yefute akoranyiriza hamwe Abagileyadi barwanya Abefurayimu, kuko Abefurayimu babacyuriraga bati: “Muhora muduhunga! Ntimuri Abefurayimu, ntimuri n’Abamanase!” Abagileyadi barabatsinda,

5 bigarurira ibyambu bya Yorodani bigana mu ntara y’Abefurayimu. Nuko hagira umuntu ushaka kwambuka kugira ngo ahunge, bakamubaza bati: “Uri Umwefurayimu?”

Yabahakanira,

6 bakamubwira bati: “Ngaho vuga uti: ‘Shiboleti’ ”, undi akavuga ati: “Siboleti”, kubera ko atashoboraga kurivuga neza. Ubwo bagahita bamusingira bakamwicira kuri ibyo byambu. Icyo gihe hagwa Abefurayimu ibihumbi mirongo ine na bibiri.

7 Yefute w’Umugileyadi yamaze imyaka itandatu ategeka Abisiraheli, maze arapfa bamuhamba muri umwe mu mijyi y’i Gileyadi.

Ibusani

8 Nyuma ya Yefute, Ibusani w’i Betelehemu ni we wabaye umucamanza w’Abisiraheli.

9 Yari afite abahungu mirongo itatu n’abakobwa mirongo itatu. Abo bakobwa be bose yabashyingiye mu yindi miryango itari uwo akomokamo, n’abahungu be bose aba ari ho abashakira abageni. Ibusani yamaze imyaka irindwi ategeka Abisiraheli,

10 nuko arapfa bamuhamba i Betelehemu.

Eloni

11 Nyuma ya Ibusani, Eloni w’Umuzabuloni ni we wabaye umucamanza w’Abisiraheli. Hashize imyaka icumi

12 arapfa, bamuhamba Ayaloni mu ntara y’Abazabuloni.

Abudoni

13 Nyuma ya Eloni, Abudoni mwene Hileli w’i Piratoni ni we wabaye umucamanza w’Abisiraheli.

14 Yari afite abahungu mirongo ine, n’abuzukuru b’abahungu mirongo itatu, bagendaga ku ndogobe mirongo irindwi. Hashize imyaka umunani

15 arapfa bamuhamba i Piratoni mu ntara y’Abefurayimu, mu misozi ituwe n’Abamaleki.