Yefute aba umutware w’Abisiraheli
1 Mu Banyagileyadi hari umugabo w’intwari witwaga Yefute, uwo Gileyadi yabyaranye n’indaya.
2 Ubundi Gileyadi yari afite abahungu yabyaranye n’umugore we usanzwe. Abo bahungu bamaze gukura bamenesheje Yefute, baramubwira bati: “Nta munani uteze kubona mu bya data kuko uri umwana w’indaya.”
3 Nuko Yefute arabahunga ajya gutura mu karere k’i Tobu. Abantu b’imburamukoro baramusanga bifatanya na we, bakajya bajyana kugaba ibitero.
4 Hashize iminsi Abamoni batera Abisiraheli,
5 maze abakuru b’i Gileyadi bajya mu karere k’i Tobu guhuruza Yefute.
6 Baramubwira bati: “Ngwino utubere umugaba w’ingabo kugira ngo turwanye Abamoni.”
7 Yefute arabasubiza ati: “Mwaranyanze munyirukana mu bya data, none munyibutse kubera ingorane!”
8 Abakuru b’i Gileyadi baramusubiza bati: “Turakugarukiye kugira ngo uze tujyane kurwanya Abamoni, kandi uzaba umutware wa Gileyadi yose.”
9 Yefute arababaza ati: “Mbese nitujyana kurwanya Abamoni Uhoraho akanshoboza kubatsinda, nzaba umutware wanyu koko?”
10 Abakuru b’i Gileyadi baramusubiza bati: “Tuzabikora nk’uko ubivuze kandi Uhoraho ni we dutanze ho umugabo.”
11 Nuko Yefute ajyana n’abakuru b’i Gileyadi, abantu bamutorera kuba umutware wabo n’umugaba w’ingabo. Ubwo Yefute ari i Misipa imbere y’Uhoraho, ni bwo yahamije ibyo yasezeranye na bo byose.
Ubutumwa bwa Yefute ku Bamoni
12 Yefute atuma ku mwami w’Abamoni agira ati: “Turapfa iki? Ni iki cyatumye unterera igihugu?”
13 Umwami w’Abamoni asubiza intumwa za Yefute ati: “Impamvu ni uko Abisiraheli bavuye mu Misiri bantwarira igihugu, kuva ku ruzi rwa Arunoni ukageza ku mugezi wa Yaboki, no kugeza ku ruzi rwa Yorodani. None ngaho nimukinsubize ku neza.”
14 Nuko Yefute yongera kohereza intumwa ku mwami w’Abamoni,
15 ziramubwira ziti: “Yefute aravuze ngo: ntabwo Abisiraheli bigeze banyaga igihugu cy’Abamowabu cyangwa icy’Abamoni.
16 Igihe Abisiraheli bavaga mu Misiri, binyuriye mu butayu no ku Nyanja y’Urusekebagera i Kadeshi.
17 Maze batuma ku mwami wa Edomu bati: ‘Twemerere tunyure mu gihugu cyawe’, ariko umwami arabahakanira. Abisiraheli batuma no ku mwami wa Mowabu na we ntiyabemerera, ni bwo bigumiye i Kadeshi.
18 Hanyuma bakikira igihugu cya Edomu n’icya Mowabu, banyura mu butayu ahagana iburasirazuba, bashinga amahema yabo mu majyaruguru y’uruzi rwa Arunoni ari rwo mupaka wa Mowabu. Bityo ntibinjira mu gihugu cyabo.
19 Abisiraheli batuma kuri Sihoni umwami w’Abamori wari utuye i Heshiboni bati: ‘Twemerere tunyure mu gihugu cyawe twikomereze urugendo.’
20 Nyamara Sihoni ntiyabemerera kunyura mu gihugu cye, ahubwo arundanya ingabo ze zose i Yahasi, atera Abisiraheli.
21 Nuko Uhoraho Imana y’Abisiraheli abagabiza Sihoni n’ingabo ze zose barazitsinda. Maze Abisiraheli bigarurira icyo gihugu cyose cy’Abamori,
22 uhereye ku ruzi rwa Arunoni ukageza ku mugezi wa Yaboki, no guhera ku butayu ukageza ku ruzi rwa Yorodani.
23 Ubwo Uhoraho Imana y’Abisiraheli yaduhaye kumenesha Abamori muri iki gihugu, ese ni mwebwe Abamoni mwakitwambura?
24 Mbese igihugu mutuyemo si icyo Kemoshi imana yanyu yabahaye? Natwe rero dufite uburenganzira bwo gutura mu gihugu Uhoraho Imana yacu yaduhaye.
25 Balaki mwene Sipori umwami wa Mowabu ntiyigeze ashotōra Abisiraheli cyangwa ngo abarwanye. None se wowe mwami w’Abamoni, wibwira ko umuruta?
26 Abisiraheli bamaze imyaka magana atatu batuye i Heshiboni na Aroweri no mu mijyi ihakikije, ndetse no mu mijyi yose yubatswe hafi y’uruzi rwa Arunoni. Kuki mutahigaruriye muri iyo myaka yose?
27 Ntitwigeze tubakosereza ahubwo ni mwebwe mwaduhemukiye muraturwanya. Uhoraho ni we mucamanza, ngaho nakiranure uyu munsi Abisiraheli n’Abamoni.”
28 Nyamara umwami w’Abamoni ntiyita ku byo Yefute yamutumyeho.
Yefute atsinda Abamoni
29 Mwuka w’Uhoraho aza kuri Yefute, maze Yefute azenguruka intara ya Gileyadi n’iy’Abamanase agaruka i Misipa y’i Gileyadi. Hanyuma yambuka umupaka w’igihugu cy’Abamoni.
30 Yefute ahigira Uhoraho umuhigo ati: “Numpa gutsinda Abamoni
31 ngatabaruka amahoro, uwo tuzahura bwa mbere aturutse mu nzu yanjye, nzamutura Uhoraho ho igitambo gikongorwa n’umuriro.”
32 Yefute amaze kwambuka umupaka w’Abamoni arabarwanya, maze Uhoraho amuha kubatsinda
33 uhereye Aroweri ukageza hafi y’i Miniti na Abeli-Keramimu. Yefute yigarurira imijyi makumyabiri yo muri ako karere, ahica abantu benshi maze Abamoni bayoboka Abisiraheli.
Umukobwa wa Yefute
34 Yefute atabarutse agera iwe i Misipa, ahura n’umukobwa we aje kumusanganira, abyina avuza n’ingoma. Yefute nta wundi mwana yagiraga uretse uwo mukobwa w’ikinege.
35 Nuko Yefute amukubise amaso ashishimura imyambaroye agira ati: “Ye baba we, mwana wanjye ko umbabaje cyane! Unteye guhagarika umutima! Nahigiye Uhoraho umuhigo kandi sinshobora kwivuguruza.”
36 Umukobwa we aramubwira ati: “Data, ubwo wabisezeraniye Uhoraho kandi akaba yaraguhaye gutsinda abanzi bawe b’Abamoni, ngenza nk’uko wabihize.
37 Ariko ngusabye ikintu kimwe gusa: ube undetse amezi abiri, njyane na bagenzi banjye mu misozi kuririra ko ngiye gupfa ntashyingiwe.”
38 Yefute aramwemerera, amusezeraho ati: “Ngaho genda!” Nuko uwo mukobwa ajyana na bagenzi be mu misozi, baririra ko agiye gupfa adashyingiwe.
39 Amezi abiri arangiye aragaruka, se amugenza nk’uko yabihize, uwo mukobwa apfa akiri isugi. Kubera we hatangiye umugenzo mu Bisiraheli,
40 buri mwaka abakobwa b’Abisiraheli bakajya kumara iminsi ine mu misozi, baririra umukobwa wa Yefute w’Umugileyadi.