Abac 5

Indirimbo ya Debora na Baraki

1 Uwo munsi Debora na Baraki mwene Abinowamu baririmbye iyi ndirimbo:

2 Abisiraheli biyemeje kurwana,

rubanda barabyitabīra,

nimushime Uhoraho.

3 Yemwe bami, nimwumve,

namwe bategetsi, nimutege amatwi.

Ngiye kuririmbira Uhoraho,

ngiye gusingiza Uhoraho Imana y’Abisiraheli.

4 Uhoraho, wavuye mu misozi ya Seyiri,

waturutse muri icyo gihugu cya Edomu,

isi yaratingise, ibicu birakorakorana imvura iragwa.

5 Uhoraho, wateye imisozi gutingita,

Sinayi na yo yaratingise imbere yawe, Uhoraho Imana y’Abisiraheli.

6 Mu gihe cya Shamugari mwene Anati amayira ntiyari akigendwa,

mu gihe cya Yayeli abagenzi banyuraga mu tuyira tuziguye.

7 Imidugudu y’Abisiraheli ntiyari igituwe,

ntiyari igituwe kugeza ubwo jyewe Debora nahagurutse,

mpaguruka ndi umubyeyi mu Bisiraheli.

8 Abisiraheli bihitiyemo imana z’inzaduka,

intambara irabugariza,

nyamara mu bantu ibihumbi mirongo ine, nta n’umwe wari ukigira ingabo cyangwa icumu.

9 Nishimira abatware b’Abisiraheli,

nishimira abantu bitabiriye urugamba.

Nimushime Uhoraho.

10 Yemwe abagendera ku ndogobe z’umweru,

yemwe abicara ku birago by’abakire,

namwe abagenda mu mayira nimwibaze.

11 Nimwumve ibyo abavomyi bavugira ku mariba,

baravuga ibigwi by’Uhoraho,

baravuga ibigwi bye mu Bisiraheli,

baravuga uko ingabo ze zamanutse zigana amarembo y’umujyi.

12 Kanguka, kanguka, Debora we!

Kanguka, kanguka, utere indirimbo!

Haguruka nawe Baraki mwene Abinowamu!

Ugende ugarukane imbohe z’intambara.

13 Abacitse ku icumu baramanutse basanga abanyacyubahiro,

ingabo z’Uhoraho zamanutse gitwari zimusanga.

14 Abefurayimu bari batsinze Abamaleki baramanutse,

Ababenyamini bakurikiyeho bifatanya na bo,

abatware baturutse mu bakomoka kuri Makiri,

abagaba b’ingabo baturutse mu Bazabuloni.

15 Abatware b’Abisakari bazanye na Debora,

Abisakari bandi bakurikiye Baraki,

barirukanse bamusanga mu kibaya.

Amazu y’Abarubeni yo yananiwe gufata ibyemezo.

16 Kuki bigumiye mu bikumba by’intama?

Mbese bahugijwe n’urusaku rw’amatungo?

Koko amazu y’Abarubeni yananiwe gufata ibyemezo.

17 Abanyagileyadi bigumiye hakurya ya Yorodani!

Abadani kuki bigumiye mu mato?

Abashēri ntibatirimutse ku nkombe y’inyanja,

bigumiye hafi y’ibyambu.

18 Abazabuloni babaye ibiharamagara,

Abanafutali na bo ntibatinye aho rukomeye.

19 Abami b’i Kanāni baraje bararwana,

baturwanyirije i Tānaki hafi y’umugezi w’i Megido,

nyamara nta minyago bajyanye.

20 Inyenyeri zo mu kirere zaraturwaniriye,

zarwanyije Sisera zitavuye mu byimbo.

21 Umugezi wa Kishoni warabahururanye,

wa mugezi wahoze utemba kuva kera.

Reka nkomeze gitwari nsatira urugamba!

22 Umva umuvuduko w’amafarasi yabo,

arasibana ahungana abayariho!

23 Umumarayika w’Uhoraho aravuze ati:

“Nimuvume umujyi wa Merozi,

nimuvume n’abawutuyemo,

ntabwo batabaye Uhoraho,

nta n’ubwo bagobotse abamurwanirira!”

24 Nasingizwe Yayeli muka Heberi w’Umukeni,

nasingizwe kurusha abandi bagore,

nasingizwe kurusha abagore bose baba mu mahema.

25 Sisera yamusabye amazi amuha amata,

amuzanira ikivuguto mu nkongoro ya gipfura.

26 Arambura ukuboko afata urubambo,

ukw’indyo kuba kwasingiriye inyundo!

Arushinga Sisera amumena umutwe,

urubambo rutobora nyiramivumbi rurayihinguranya.

27 Sisera arasambagurika amugwa ku birenge,

yigaragura hasi imbere ye,

arasambagurika amugwa ku birenge,

aho yari aryamye ni ho yapfiriye!

28 Kwa Sisera, nyina arungurukira mu idirishya,

avuga ijwi rirenga agira ati:

“Kuki igare rye ritinze kugaruka?

Kuki amagare ye adatebuka?”

29 Abategarugori b’inararibonye bari kumwe baramuhumuriza,

na we asubira mu byo bavuze agira ati:

30 “Ni koko, babonye iminyago baracyayigabana!

Umusirikari wese arajyana umukobwa umwe cyangwa babiri.

Sisera we arazana imyenda y’amabara,

aranzanira imyenda ifumishijwe amabara yo kwambara mu ijosi.”

31 Uhoraho, abanzi bawe bose baragapfa urwa Sisera,

naho abakunzi bawe bamere nk’izuba rirashe!

Nuko igihugu kimara imyaka mirongo ine mu mutekano.