Abac 4

Debora na Baraki

1 Ehudi amaze gupfa, Abisiraheli bongera gucumura ku Uhoraho.

2 Nuko abagabiza Yabini umwami w’Umunyakanāni wari utuye mu mujyi wa Hasori. Umugaba w’ingabo ze witwaga Sisera, we yabaga i Harosheti-Goyimu.

3 Yabini yari afite amagare y’intambara magana cyenda acuzwe mu byuma. Yamaze imyaka makumyabiri ategekesha Abisiraheli igitugu n’urugomo, nuko Abisiraheli batakambira Uhoraho.

4 Icyo gihe umuhanuzikazi Debora muka Lapidoti, ni we waciraga Abisiraheli imanza.

5 Abantu bamusangaga munsi y’igiti cy’umukindo kugira ngo abakemurire ibibazo. Icyo giti cyitwaga umukindo wa Debora, cyari hagati ya Rama na Beteli mu misozi y’Abefurayimu.

6 Umunsi umwe atumira Baraki mwene Abinowamu w’i Kedeshi yo mu ntara ya Nafutali, aramubwira ati: “Uhoraho Imana y’Abisiraheli arategetse ngo ‘Toranya abantu ibihumbi icumi mu muryango wa Nafutali n’uwa Zabuloni, maze ubajyane ku musozi wa Taboru.

7 Nanjye nzatuma Sisera umugaba w’ingabo za Yabini agusanga ku mugezi wa Kishoni. Nubwo azaba afite amagare n’ingabo nyinshi, nzamukugabiza umutsinde.’ ”

8 Nuko Baraki asubiza Debora ati: “Nzajyayo niwemera ko tujyana, nutemera sinzajyayo.”

9 Debora aramubwira ati: “Ndabyemeye turajyana, ariko umenye yuko atari wowe uzashimirwa ugutsinda kwacu, kuko Uhoraho azatanga Sisera kugira ngo yicwe n’umugore.” Nuko Debora arahaguruka ajyana na Baraki i Kedeshi.

10 Baraki ahamagaza ab’umuryango wa Zabuloni n’uwa Nafutali kugira ngo bakoranire i Kedeshi, maze abantu ibihumbi icumi baramukurikira, na Debora ajyana na bo.

11 Icyo gihe Heberi w’Umukeni yari akambitse mu ihema rye iruhande rw’igiti cy’inganzamarumbu, i Sanayimu hafi y’i Kedeshi. Yari yaritaruye abandi Bakeni bakomoka kuri Hobabu muramuwa Musa.

12 Sisera yumvise ko Baraki mwene Abinowamu ageze ku musozi wa Taboru,

13 akoranya ya magare ye magana cyenda n’ingabo ze zose, bava i Harosheti-Goyimu bajya ku mugezi wa Kishoni.

14 Debora abwira Baraki ati: “Haguruka ugende dore Uhoraho akurangaje imbere, kugira ngo uyu munsi akugabize Sisera umutsinde.” Nuko Baraki n’ingabo ze ibihumbi icumi bamanuka umusozi wa Taboru,

15 batera Sisera n’amagare ye n’ingabo ze. Uhoraho aha Abisiraheli kuzica ariko Sisera we ava mu igare, amaguru ayabangira ingata arahunga.

16 Baraki akurikira ingabo za Sisera n’amagare yazo, azigeza i Harosheti-Goyimu. Abisiraheli bamarira ku icumu ingabo zose za Sisera, ntiharokoka n’umwe.

17 Sisera uko yagahunze yiruka agana ku ihema rya Yayeli muka Heberi w’Umukeni, kubera ko Yabini umwami w’i Hasori yari incuti y’umuryango wa Heberi.

18 Nuko Yayeli ajya gusanganira Sisera aramubwira ati: “Mutware, injira witinya, ngwino mu ihema ryanjye.” Nuko Sisera yinjira mu ihema, Yayeli amworosa ikiringiti.

19 Sisera aramubwira ati: “Ntiwampa utuzi two kunywa ko inyota inyishe!” Nuko Yayeli apfundura icyansi amuha amata aranywa, arongera aramworosa.

20 Sisera aramubwira ati: “Ihagararire ku muryango w’ihema, maze nihagira ukubaza ati: ‘Mbese hari umuntu uri hano?’, umubwire uti: ‘Nta we!’ ”

21 Sisera yari yarushye arasinzira cyane. Nuko Yayeli muka Heberi afata inyundo n’urubambo rw’ihema, aromboka arumushimangira muri nyiramivumbi rurigita mu butaka, Sisera ahita apfa.

22 Muri ako kanya Baraki aba atungutse ashaka Sisera. Yayeli ajya kumusanganira aramubwira ati: “Ngwino nkwereke umuntu ushaka!” Nuko Baraki yinjirana na we, abona umurambo wa Sisera urambitse aho n’urubambo rukimushise muri nyiramivumbi.

23 Uwo munsi Imana iha Abisiraheli gucogoza Yabini umwami w’Umunyakanāni,

24 bakomeza kugira amaboko baramurwanya kugeza ubwo bamutsinze burundu.