Amahanga yasigaye mu gihugu
1 Hari amahanga Uhoraho yaretse kugira ngo ayakoreshe, agerageza Abisiraheli bose batarwanye intambara zo kwigarurira Kanāni.
2 Ibyo yabikoreye kugira ngo Abisiraheli batigeze bajya ku rugamba bimenyereze intambara.
3 Abo Uhoraho yaretse ni abami batanu bategekaga Abafilisiti, n’Abanyakanāni bose, n’Abanyasidoni n’Abahivi batuye mu bisi bya Libani, uhereye ku musozi wa Bāli-Herumoni ukageza i Lebo-Hamati.
4 Icyatumye abareka kwari ukugira ngo abakoreshe agerageza Abisiraheli, kugira ngo arebe ko bumvira amabwiriza ye Musa yagejeje kuri ba sekuruza.
5 Bityo Abisiraheli baturana n’Abanyakanāni n’Abaheti n’Abamori, n’Abaperizi n’Abahivi n’Abayebuzi.
6 Abisiraheli bashyingiranye n’abantu bo muri ayo mahanga kandi bayoboka imana zabo.
Otiniyeli
7 Abisiraheli bacumuye ku Uhoraho Imana yabo baramwimūra, bayoboka za Bāli na za Ashera.
8 Uhoraho arabarakarira abagabiza Kushani-Rishatayimu, umwami wa Mezopotamiya. Uwo mwami abategeka imyaka umunani.
9 Abisiraheli batakambira Uhoraho maze abashyiriraho umuntu wo kubakiza. Uwo ni Otiniyelimwene Kenazi murumuna wa Kalebu.
10 Mwuka w’Uhoraho amuzaho, aba umurengezi w’Abisiraheli. Otiniyeli atera Kushani-Rishatayimu umwami wa Mezopotamiya, maze Uhoraho amuha kumutsinda.
11 Igihugu cyamaze imyaka mirongo ine mu mutekano, hanyuma Otiniyeli mwene Kenazi arapfa.
Ehudi
12 Abisiraheli bongeye gucumura ku Uhoraho, bituma abagabiza Eguloni umwami wa Mowabu.
13 Eguloni yishyize hamwe n’Abamoni n’Abamaleki, batera Abisiraheli. Barabatsinze bigarurira Yeriko umujyi w’imikindo.
14 Nuko Abisiraheli bategekwa na Eguloni umwami wa Mowabu imyaka cumi n’umunani.
15 Abisiraheli batakambira Uhoraho, abashyiriraho umuntu wo kubakiza. Uwo ni Ehudi mwene Gera wo mu muryango wa Benyamini. Ehudi uwo yatwariraga imoso. Nuko Abisiraheli bamuha amaturo kugira ngo ajye kubahakirwa kuri Eguloni umwami wa Mowabu.
16 Maze Ehudi acurisha inkota ifite uburebure bwa santimetero mirongo ine n’eshanu, ayambara ku itako ry’iburyo ayikenyereraho.
17 Ya maturo ayashyīra Eguloni umwami wa Mowabu, wari umugabo ubyibushye cyane.
18 Amaze kuyamushyikiriza, we n’abari bayamutwaje barasezera.
19 Ngo bagere i Gilugali aho bacukura amabuye, Ehudi asubira ibwami. Agezeyo abwira umwami ati: “Nyagasani, ngufitiye ubutumwa ngomba kukubwira twiherereye.” Nuko umwami ahēza abo bari kumwe, bose baherako barasohoka.
20 Igihe umwami yari asigaye wenyine mu cyumba gifutse cy’igorofa yo hejuru, Ehudi aramwegera aramubwira ati: “Hari icyo Imana yantumye nifuza kukugezaho.” Umwami ngo abyumve arahaguruka.
21 Nuko Ehudi akura ya nkota ku itako ry’iburyo abikoresheje ukuboko kw’ibumoso, ayitikura umwami mu nda.
22 Inkota uko yakabaye ndetse n’ikirindi, irigita mu binure iramuhinguranya, Ehudi ntiyarushya ayimukuramo.
23 Ehudi arasohoka afungisha umuryango urufunguzo, anyura ku ibaraza ry’inyuma, arigendera.
24 Amaze kugenda abagaragu b’umwami bagaruka ku cyumba gifutse cy’igorofa yo hejuru, basanga umuryango ufunze. Baribwira bati: “Ahari umwami yaba yagiye kwituma.”
25 Bategereza umwanya munini cyane, batangazwa no kubona amaze icyo gihe cyose atarakingura. Barambiwe bafata urufunguzo barakingura, bageze mu cyumba basanga shebuja arambaraye hasi yapfuye.
26 Igihe bari bagitegereje, Ehudi yarihungiye anyura ha hantu bacukura amabuye, acikira i Seyira.
27 Ageze mu misozi y’Abefurayimu avuza ihembe, maze Abisiraheli bakoranira hamwe, amanukana na bo abarangaje imbere.
28 Ehudi arababwira ati: “Nimunkurikire dutere abanzi banyu b’Abamowabu, kuko Uhoraho yababagabije.” Baramukurikira baramanuka, bigarurira ibyambu bya Yorodani biteganye na Mowabu, ntibagira umuntu n’umwe bemerera kwambuka.
29 Uwo munsi bica Abamowabu ibihumbi icumi, abagabo b’ibihangange kandi b’intwari, ntihagira n’umwe ucika ku icumu.
30 Uwo munsi Abisiraheli batsinda Abamowabu, maze igihugu kimara imyaka mirongo inani mu mutekano.
Shamugari
31 Uwakurikiye Ehudi ni Shamugari mwene Anati. Yicishije igihosho Abafilisiti magana atandatu, akiza Abisiraheli.