Abayuda n’Abasimeyoni bigarurira Bezeki
1 Dore ibyabayeho Yozuwe amaze gupfa.
Abisiraheli babajije Uhoraho bati: “Ni uwuhe muryango uzabanza gutera Abanyakanāni?”
2 Uhoraho arabasubiza ati: “Ni umuryango wa Yuda kandi nawugabije igihugu cyabo.”
3 Nuko Abayuda babwira bene wabo b’Abasimeyoni bati: “Nimudufashe turwanye Abanyakanāni tubirukane mu mugabane wacu, natwe tuzabafasha kubirukana mu wanyu.”
Nuko Abasimeyoni batabarana na bo,
4 Uhoraho abaha gutsinda Abanyakanāni n’Abaperizi, bageze i Bezeki bahica abantu ibihumbi icumi
5 b’Abanyakanāni n’Abaperizi. Muri uwo mujyi bahasanze Umwami Adoni-Bezeki baramurwanya,
6 arahunga bamwirukaho. Bamaze kumufata bamuca ibikumwe by’ibiganza n’iby’ibirenge.
7 Adoni-Bezeki aravuga ati: “Abami mirongo irindwi baciwe ibikumwe by’ibiganza n’iby’ibirenge, bajyaga batoragura ibyokurya byagwaga munsi y’ameza yanjye, none Imana inyituye ibyo nabakoreye!” Nuko bamujyana i Yeruzalemu agwayo.
Umuryango wa Yuda utsinda Yeruzalemu na Heburoni
8 Abayuda bateye na Yeruzalemu barayitsinda, abayituye babamarira ku icumu n’umujyi barawutwika.
9 Hanyuma Abayuda bajya kurwanya Abanyakanāni bari batuye mu misozi miremire, n’abo mu karere k’imisozi migufi n’abo mu majyepfo ya Kanāni.
10 Batera Abanyakanāni bari batuye i Heburoni, bahicira Sheshayi na Ahimani na Talumayi. Kera Heburoni yitwaga Kiriyati-Aruba.
Otiniyeli yigarurira umujyi wa Debiri
11 Abayuda bavuye aho bajya kurwanya abatuye umujyi wa Debiri, kera witwaga Kiriyati-Seferi.
12 Kalebu aratangaza ati: “Umuntu uzatera Kiriyati-Seferi akahigarurira, nzamushyingira umukobwa wanjye Akisa.”
13 Nuko Otiniyeli mwene Kenazi murumuna wa Kalebu yigarurira uwo mujyi, maze Kalebu amushyingira umukobwa we Akisa.
14 Bamaze gushyingiranwa, Akisa agira Otiniyeli inama yo gusaba se Kalebu umurima. Nuko Akisa ajya iwabo, acyururuka ku ndogobe, Kalebu amubaza icyo yifuza.
15 Akisa aramusubiza ati: “Ngirira ubuntu umpe amariba, kuko aho wampaye nta mazi ahari.” Kalebu amuha amariba yo haruguru n’ayo hepfo.
Abisiraheli batura imigabane yo mu majyepfo
16 Abakeni bakomoka kuri sebukwe wa Musa bazamukanye n’Abayuda bava i Yeriko umujyi w’imikindo, bajya gutura mu butayu bw’i Buyuda ho mu majyepfo ya Aradi, baturana n’abaturage baho.
17 Abayuda na bene wabo b’Abasimeyoni batera Abanyakanāni batuye mu mujyi wa Sefati barawurimbura, ni ko kuhita Horuma.
18 Bigaruriye umujyi wa Gaza n’uwa Ashikeloni, n’uwa Ekuronihamwe n’intara zayo.
19 Uhoraho yabahaye kwigarurira akarere k’imisozi miremire, nyamara ntibashoboye kwirukana abari batuye mu bibaya, kubera ko bari bafite amagare y’intambara acuzwe mu byuma.
20 Nuko bakurikije uko Musa yabitegetse baha Kalebu umujyi wa Heburoni, ahamenesha Abanaki batatu.
21 Ababenyamini bo ntibashoboye kumenesha Abayebuzi bari batuye i Yeruzalemu, ku buryo bagituranye na bo kugeza n’ubu.
Abefurayimu n’Abamanase bigarurira Beteli
22 Abakomoka kuri Yozefu na bo barazamuka batera umujyi wa Beteli, kandi Uhoraho yari kumwe na bo.
23 Babanza kohereza abo gutata Beteli. Uwo mujyi kera witwaga Luzi.
24 Abo batasi babonye umugabo usohoka mu mujyi, baramubwira bati: “Twereke aho twakwinjirira muri uyu mujyi, natwe nta cyo tuzagutwara.”
25 Nuko arahabereka. Bityo abakomoka kuri Yozefu bamarira ku icumu abantu bose bo muri uwo mujyi, ariko wa mugabo n’abo mu muryango we bose barabareka barigendera.
26 Hanyuma uwo mugabo ajya mu gihugu cy’Abaheti ahubaka umujyi awita Luzi, ari na ko witwa kugeza n’ubu.
Abantu batirukanywe n’Abisiraheli
27 Abamanase ntibashoboye kumenesha abaturage b’i Betishani n’ab’i Tānaki n’ab’i Dori, n’ab’i Yibuleyamu n’ab’i Megido, habe n’abo mu midugudu ikikije iyo mijyi. Ni cyo cyatumye Abanyakanāni bakomeza gutura muri ako karere.
28 Abisiraheli bamaze gukomera bakoresheje Abanyakanāni imirimo y’agahato, ariko ntibashobora kubamenesha.
29 Abefurayimu ntibashoboye kumenesha Abanyakanāni bari batuye i Gezeri. Ni cyo cyatumye Abanyakanāni bakomeza gutura i Gezeri mu ntara y’Abefurayimu.
30 Abazabuloni ntibashoboye kumenesha Abanyakanāni bari batuye i Kitironi n’i Nahalali, ahubwo bakomeje gutura mu ntara y’Abazabuloni bagakora imirimo y’agahato.
31 Abashēri ntibashoboye kumenesha abaturage ba Ako n’ab’i Sidoni n’aba Ahilabu n’aba Akizibu, n’ab’i Heliba n’aba Afeki n’ab’i Rehobu.
32 Abashēri baturanye n’Abanyakanāni bari bahasanzwe, kuko batashoboye kubamenesha.
33 Abanafutali ntibashoboye kumenesha Abanyakanāni bari batuye i Beti-Shemeshi n’i Betanati, ahubwo bakomeje gutura muri iyo mijyi mu ntara y’Abanafutali bagakora imirimo y’agahato.
34 Abamori bahejeje Abadani mu karere k’imisozi miremire, ntibabakundira kumanuka kugira ngo begere ikibaya.
35 Abamori biyemeje no gukomeza gutura Ayaloni n’i Shālabimu, no ku musozi wa Heresi. Abakomoka kuri Yozefu bamaze kubarusha amaboko, babakoresha imirimo y’agahato.
36 Umupaka w’igihugu cy’Abamori watangiriraga ku musozi wa Akurabimu uhereye ku rutare, ugakomeza mu majyaruguru.