1 Kor 7

Ibibazo byerekeye gushyingiranwa

1 Ku byerekeye ibyo mwambajije mu rwandiko rwanyu, icyiza ni ukoumuntu atarongora.

2 Ariko kubera ko ubusambanyi bwabaye gikwira, ibyiza ni uko umugabo wese agira uwe mugore, n’umugore wese akagira uwe mugabo.

3 Umugabo ntakwiriye kwiyima umugore we, n’umugore na we ni uko ntakwiriye kwiyima umugabo we.

4 Umugore ntiyigenga ku mubiri we, ugengwa n’umugabo we, n’umugabo na we ni uko ntiyigenga ku mubiri we, ugengwa n’umugore we.

5 Ntihakagire uwiyima undi, keretse mubyumvikanyeho mugahāna igihe kugira ngo mubone uko musenga nta kibarogoya. Ariko hanyuma mwongere kubonana kugira ngo mutananirwa kwifata, Satani akabaca urwaho akabashuka.

6 Ibyo mbabwiye ndabibemereye gusa si itegeko ntanze.

7 Nakwifuza yuko abantu bose bamera nkanjye, ariko umuntu wese afite impano ye bwite yahawe n’Imana, umwe iye undi iye.

8 Abatarashaka bo muri mwe kimwe n’abapfakazi, ndababwira yuko icyiza ari uko bakomeza kumera nkanjye.

9 Ariko abadashoboye kwifata nibashyingiranwe, kuko kurongorana biruta kwicwa n’irari.

10 Dore itegeko ku bashyingiranywe, ariko si jye uribategeka ahubwo ni Nyagasani: umugore ntagatandukane n’umugabo we.

11 Icyakora aramutse atandukanye na we ntagashake undi mugabo, cyangwa se ajye yiyunga n’umugabo we. Umugabo na we ntakirukane umugore we.

12 Ku bandi dore icyo mvuga ku giti cyanjye, si Nyagasani ubivuga: umuvandimwe wese abaye afite umugore utemera Kristo, umugore we akaba yemera kugumana na we, uwo mugabo ntakamwirukane.

13 Bityo kandi n’umugore wo muri mwe aramutse afitwe n’umugabo utemera Kristo, umugabo we akemera kugumana na we, uwo mugore ntagatandukane n’umugabo we.

14 Erega umugabo utemera Kristo aba yeguriwe Imana bitewe n’umugore we, n’umugore utemera Kristo aba yeguriwe Imana bitewe n’umugabo we! Bitabaye bityo abana banyu baba bafite imiziro, nyamara atari ko biri kuko na bo beguriwe Imana.

15 Nyamara kandi utemera Kristo ashatse gutandukana n’uwo bashakanye nagende. Bibaye bityo uwo muvandimwe aba atakigengwa n’amategeko, kuko Imana yabahamagariye kuba mu mahoro.

16 Mbese wa mugore we, ubwirwa n’iki ko uzakiza umugabo wawe? Cyangwa se wa mugabo we, ubwirwa n’iki ko uzakiza umugore wawe?

Kugira imibereho ihuje no guhamagarwa k’umuntu

17 N’ubundi umuntu akomeze kuba nk’uko Imana yamugeneye, uko yari ari igihe Imana yamuhamagaraga. Uko ni ko ntegeka amatorero yose ya Kristo.

18 Niba umuntu yarahamagawe n’Imana yaramaze gukebwa ntakīgire nk’aho atakebwe, kandi niba yarahamagawe atarakebwa ntakirirwe akebwa.

19 Ari ugukebwa, ari ukudakebwa byose nta cyo bimaze. Icy’ingenzi ni ukumvira amategeko y’Imana.

20 Umuntu wese nagume uko yari ari igihe Imana yamuhamagaraga.

21 Mbese wowe igihe Imana yaguhamagaraga wari inkoreragahato? Ibyo nta cyo bigutwaye, ariko ubonye uburyo bwatuma uvanwa mu buja nakubwira iki?

22 Uwahamagawe na Nyagasani ari inkoreragahato aba avanywe mu buja na Nyagasani. Bityo rero n’uwahamagawe yigenga, aba ari umugaragu wa Kristo.

23 Imana yarabacunguye ibatangaho ikiguzi, ntimugasubire mu buja bw’abantu.

24 Nuko rero bavandimwe, umuntu wese nagumane n’Imana uko yari ari igihe yamuhamagaraga.

Ibyerekeye ingaragu n’abapfakazi

25 Ku byerekeye ingaragu, nta tegeko Nyagasani yampaye rizerekeye ariko ndabaha inama, kandi kuko Nyagasani yangiriye imbabazi, ndi umuntu mushobora kwizera.

26 Kubera ingorane zo muri iki gihe, ndasanga ibyiza ari uko umuntu yagumya kuba ingaragu.

27 Niba usanzwe ufite umugore ntugashake gutandukana na we. Niba uri ingaragu ntugashake kurongora.

28 Icyakora nubwo warongora ntiwaba ukoze icyaha, n’umukobwa w’inkumi ashyingiwe nta cyaha aba akoze. Ariko abubatse bazagira amakuba bakiriho, ni na yo nashakaga kubarinda.

29 Bavandimwe, dore icyo nshaka kuvuga: hasigaye igihe gito. Kuva ubu abafite abagore nibamere nk’abatabafite.

30 Abarira nibamere nk’abatarira, abanezerewe nibamere nk’abatanezerewe, abaguzi nibamere nk’abadafite icyo batunze,

31 n’abatunze iby’iyi si ntibagatwarwe na byo, kuko iyi si uko iteye igenda ishiraho.

32 Icyo mbifuriza ni uko mudahagarika umutima. Ingaragu iharanira ibya Nyagasani, igira ngo ibone uko imushimisha.

33 Naho umuntu warongoye aharanira iby’isi kugira ngo abone uko ashimisha umugore we.

34 Bene uwo aba afite imitima ibiri. Umugore udafite umugabo cyangwa umukobwa w’inkumi, aharanira ibya Nyagasani agira ngo amwiyegurire wese, umubiri n’umutima. Naho umugore ufite umugabo aharanira iby’isi, agira ngo abone uko ashimisha umugabo we.

35 Ibyo mbivugiye kubafasha si ukubahata. Ndagira ngo mwifate uko bikwiye, mubone uko mwegukira Nyagasani nta nkomyi.

36 Igihe umusore yasabye umukobwa, akumva ko yamurangaranye kuko yatinze kumurongora, umukobwa akaba agumiwe nashaka bashyingiranwe – nta cyaha azaba akoze.

37 Ariko niba uwo musore ntawe umuhase, akiyemeza kutarongora kandi akaba ashobora gukomera ku cyo yiyemeje, aretse uwo mukobwa yaba akoze neza kurutaho.

38 Nuko rero urongoye umukobwa yasabye aba akoze neza, naho utamurongoye aba arushijeho gukora neza.

39 Umugore aba ahambiriwe ku mugabo we igihe cyose uwo mugabo akiriho. Ariko aramutse apfuye uwo mugore aba afite uburenganzira bwo gushyingirwa uwo ashaka wese, apfa kuba umuyoboke wa Nyagasani.

40 Ariko uko jyewe mbibona, yarushaho kugubwa neza agumye uko ari, kandi ndibwira ko mbivuze nyobowe na Mwuka w’Imana.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/1CO/7-3059c5172a19246ef233b05cd7101141.mp3?version_id=387—