1 Wa juru we, ntega amatwi,
nawe si, umva icyo mvuga.
2 Inyigisho zanjye nizimere nk’imvura itonyanga,
amagambo yanjye abe nk’imvura y’urujojo,
abe nk’imvura y’umuhindo igwa ku byatsi,
abe nk’imvura y’umurindi igwa ku bimera.
3 Reka namamaze Uhoraho,
namwe muhe ikuzo Imana yacu.
4 Uhoraho ni urutare rudukingira,
ibyo akora biratunganye.
Imigenzereze ye yose yuje ubutabera,
ni Imana yo kwiringirwa itagira amakemwa,
ni Imana y’ukuri kandi itunganye.
5 Nyamara mwebwe ab’iki gihe mwarayihemukiye,
ntimukiri abana bayo, ahubwo mwabaye urukozasoni!
Mwabaye ibyigomeke n’ibirumbo.
6 Ese uko ni ko mwitura Uhoraho, mwa bapfapfa mwe?
Mbese nta bwenge mugira?
Si we So wabaremye akabagira ubwoko bwe?
7 Nimwibuke ibyabayeho kera,
nimutekereze ibyabayeho mu gihe cya ba sokuruza.
Nimubaze ba so bazabibamenyesha,
mubaze n’abasaza bazabibabwira.
8 Imana Isumbabyose yahaye amahanga yose iminani,
yatandukanyije amoko y’abantu,
yageneye buri bwoko aho buzatura.
Umubare w’ayo moko uhwanye n’uwa bene Yakobo basuhukiye mu Misiri.
9 Ariko Uhoraho yitoranyirije abakomoka kuri Yakobo,
yabagize ubwoko bwe bw’umwihariko.
10 Yababonye bari mu butayu,
bari mu kidaturwa iwabo w’inyamaswa zihūma.
Yarabarinze abitaho,
yabarinze nk’urinda imboni y’ijisho rye.
11 Yabitagaho nk’uko kagoma imenyereza abana bayo kuguruka,
itambatamba hejuru yabo,
iyo bagiye kugwa irabaramira,
itega amababa ikabaheka.
12 Uhoraho wenyine ni we wayoboye Abisiraheli,
nta zindi mana bayobokaga.
13 Yabahaye no kwigarurira impinga z’imisozi,
batunzwe n’ibyo basanze byeze mu mirima,
yabagaburiye ubuki bwo mu rutare,
yabahaye n’amavuta y’iminzenze yameze mu rubuye.
14 Yabahaye ikivuguto n’amahenehene,
yabagaburiye abana b’intama b’imishishe,
bariye n’amapfizi y’intama n’ay’ihene y’i Bashani,
yabagaburiye ingano nziza,
benze imizabibu banywa divayi.
15 Abisiraheli babaye abatunzi nyamara baragoma,
barariye barahaga, barabyibuha bimūra Imana yabaremye,
basuzuguye Umukiza wabo kandi ari we rutare rubakingira.
16 Bayobotse imana z’abanyamahanga bamutera gufuha
bakoze ibizira baramurakaza.
17 Batambiye ibitambo ingabo za Satani mu cyimbo cy’Imana,
babitambiye imana z’inzaduka batigeze kumenya,
babitambiye izo ba sekuruza batigeze baramya.
18 Bibagiwe urutare rubakingira,
bibagiwe Imana yababyaye.
19 Uhoraho yarabibonye biramurakaza,
byatumye atererana abahungu be n’abakobwa be.
20 Yaravuze ati: “Sinzongera kubitaho,
nzareba uko bazamera.
Ni abantu bananiranye,
ni abana batagira umurava.
21 Bamparitse izindi mana bantera gufuha,
bayobotse ibigirwamana barandakaza,
nanjye nzabaharika abanyamahanga, mbatere gufuha,
bazarakazwa n’uko nzatonesha abo banyabwengebuke.
22 Uburakari bwanjye buzagurumana,
buzakongora isi n’ibiyirimo bugere n’ikuzimu,
buzatwika n’imfatiro z’imisozi.
23 “Nzabarundaho ibyago,
nzabamariraho imyambi yanjye.
24 Bazananurwa n’inzara,
bazarimburwa n’indwara zitera umuriro n’ibyorezo simusiga.
Nzabateza inyamaswa z’inkazi n’inzoka zifite ubumara.
25 Abana babo bazaba bari hanze bazahitanwa n’intambara,
ndetse n’abazaba bari mu mazu bazamarwa n’ubwoba.
Abasore n’inkumi bazicwa,
abana b’ibitambambuga n’abasaza rukukuri, na bo bazicwa.
26 Nibwiraga ko nzabarimbura kugira ngo be kuzongera kwibukwa ukundi,
27 ariko nanze ko abanzi babo bazabishima hejuru.
Abo banzi babashaga kwibwira ko ari bo banesheje Abisiraheli,
kandi ari jye Uhoraho byari kuba biturutseho.”
28 Ubwo ni ubwoko butabasha kwigīra inama,
ni abantu batagira ubwenge.
29 Iyo baba abanyabwenge, baba barasobanukiwe ibyababayeho,
baba baramenye ingaruka z’ibyo bakoze.
30 Umwanzi umwe yabasha ate kwirukana Abisiraheli igihumbi?
Abanzi babiri babasha bate kumenesha ibihumbi icumi?
Byatewe n’uko Uhoraho yababagabije,
urutare rwabo rwarabakingurutse!
31 Imana z’abanzi ntizihwanye n’Imana yacu,
na bo ubwabo barabyivugira!
32 Ntabwo batandukanye n’ab’i Sodoma n’i Gomora,
bameze nk’imizabibu isharira kandi irimo uburozi,
33 divayi yayo imeze nk’ubumara bw’inzoka,
yica nk’ubumara bw’impiri.
34 Uhoraho yibutse ibyo abanzi bakoze,
nta na kimwe yigeze yibagirwa.
Ni cyo cyatumye avuga ati:
35 “Guhōra no kwitura ni ibyanjye,
igihe kizagera bagwe,
umunsi w’ibyago uregereje,
ibyo nabateganyirije birabugarije.”
36 Abisiraheli bazacika intege,
bazabura n’umwe wo kubatabara,
ubwo ni bwo Uhoraho azabarenganura,
azagirira impuhwe abo bagaragu be.
37 Azababaza ati: “Za mana zindi mwahungiragaho ziri he?
38 Mwazigaburiraga urugimbu rw’ibitambo,
mwazituraga divayi y’ituro risukwa ngo zinywe,
nyamara ntizabatabaye cyangwa ngo zibarinde.
39 “Mumenye rero yuko jyewe ubwanjye ari jye Mana,
nta yindi mana ibaho itari jye!
Ni jye ubeshaho abantu kandi ni jye wemera ko bapfa,
ni jye ukomeretsa kandi nkomora,
nta wubasha gukoma imbere icyo niyemeje gukora.
40 Manitse ukuboko ndahira ubugingo bwanjye buhoraho,
41 nzatyaza inkota yanjye irabagirana,
nzayifata mpane abanzi banjye,
nzahōra abanyanga mbiture ibyo bakoze.
42 Imyambi yanjye izasinda amaraso,
inkota yanjye izahaga inyama,
izica bamwe abandi ibakomeretse,
izica n’abatware b’ingabo z’abanzi.”
43 Mwa mahanga mwe, nimwishimane n’ubwoko bw’Uhoraho,
azahōrera amaraso y’abagaragu be,
azitura abanzi be ibyo bakoze,
azababarira abantu be n’igihugu cyabo.
44 Musa na Yozuwe mwene Nuni babwira Abisiraheli amagambo yose y’iyo ndirimbo.
Musa amenyeshwa ko azapfira ku musozi wa Nebo
45 Musa arangije kubwira Abisiraheli bose ayo magambo yose,
46 arababwira ati: “Muzirikane ayo magambo yose mbabwiye, namwe muzayatoze abana banyu kugira ngo bajye bumvira Amategeko yose.
47 Ntimukayafate mujenjetse kuko ari yo azababeshaho, agatuma muramira mu gihugu cyo hakurya ya Yorodani muzigarurira.”
48 Uwo munsi Uhoraho abwira Musa ati:
49 “Zamuka umusozi wa Nebo uri mu bisi bya Abarimu, mu gihugu cya Mowabu ahateganye n’i Yeriko, witegereze igihugu cya Kanāni nzaha Abisiraheli ho gakondo.
50 Uzapfira kuri uwo musozi wa Nebo, nk’uko mukuru wawe Aroni yapfiriye ku musozi wa Hori,
51 kuko mwancumuyeho mu ruhame rw’Abisiraheli. Ntimwaberetse ubuziranenge bwanjye igihe mwaburaga amazi i Meriba, hafi y’i Kadeshi mu gasi ka Tsini.
52 Uzitegereza icyo gihugu nzaha Abisiraheli, ariko ntuzakigeramo.”