Yozuwe umusimbura wa Musa
1 Musa arakomeza abwira Abisiraheli bose
2 ati: “Ubu maze imyaka ijana na makumyabiri mvutse, ndashaje! Uretse n’ibyo, Uhoraho yambwiye ko ntazambuka ruriya ruzi rwa Yorodani.
3 Ariko Uhoraho Imana yanyu ni we uzabajya imbere murwambuke. Azarimbura amahanga atuye muri kiriya gihugu mucyigarurire. Yozuwe na we azabarangaza imbere mwambuka, nk’uko Uhoraho yavuze.
4 Uhoraho azatsemba ayo mahanga nk’uko yatsembye Sihoni na Ogi, ba bami b’Abamori n’ibihugu byabo.
5 Azayabagabiza, namwe muzayagenze nk’uko nabategetse.
6 Nimukomere mube intwari, mwe gutinya ayo mahanga ngo abakure umutima, kuko Uhoraho Imana yanyu ari we muzajyana. Ntazabasiga mwenyine, nta n’ubwo azabatererana.”
7 Nuko Musa ahamagara Yozuwe, amubwirira imbere y’Abisiraheli bose ati: “Komera kandi ube intwari! Uzajyana n’aba bantu mu gihugu Uhoraho yarahiriye ba sekuruza ko azabaha, ni wowe uzakibahesha ho gakondo.
8 Uhoraho azakujya imbere abane nawe, ntazagusiga wenyine kandi ntazagutererana na rimwe. None rero ntutinye ngo ukuke umutima.”
Uko Abisiraheli bagomba kwiga Amategeko
9 Musa yandika Amategeko, ayashyikiriza Abalevi b’abatambyi bashinzwe ibyo guheka Isanduku y’Isezerano y’Uhoraho, ayashyikiriza n’abakuru bose b’Abisiraheli.
10 Musa arabategeka ati: “Uko imyaka irindwi ishize, mu mwaka wo kurekera abandi imyenda, mu minsi mikuru y’ingando,
11 muzajye musomera Abisiraheli bose aya Mategeko, aho Uhoraho Imana yanyu azaba yitoranyirije kugira ngo ahabe.
12 Muzajye mukoranya abantu bose, abagabo n’abagore n’abana n’abanyamahanga batuye muri mwe, kugira ngo bayumve, bayige, bayitondere kandi bubahe Uhoraho Imana yanyu.
13 Muri ubwo buryo, abazabakomokaho batigeze bamenya aya Mategeko bazayumva, bayige bitume bubaha Uhoraho Imana yanyu, igihe cyose bazaba bari mu gihugu cyo hakurya ya Yorodani muzigarurira.”
Amabwiriza Uhoraho yahaye Musa na Yozuwe
14 Uhoraho abwira Musa ati: “Igihe cyawe cyo gupfa kiregereje, none tumiza Yozuwe muze imbere y’Ihema ry’ibonaniro, muhe amabwiriza azakurikiza.” Nuko Musa na Yozuwe bajya imbere y’Ihema ry’ibonaniro.
15 Uhoraho aza mu nkingi y’igicu ihagarara hejuru y’umuryango w’Ihema.
16 Uhoraho abwira Musa ati: “Dore ugiye gutabaruka, nyuma y’aho Abisiraheli bazampemukira bayoboke ibigirwamana byo mu gihugu bagiye kwigarurira, bazanyimūra bice Isezerano nagiranye na bo.
17 Icyo gihe nzabarakarira mbatererane, mbihorere batsembwe. Bazabona n’ibyago byinshi n’imibabaro, bitume bamenya ko nabatereranye.
18 Icyo gihe nzabihorera rwose, bitewe n’uko bakabije kungomera bakayoboka izindi mana.
19 “Nuko rero nimwandike indirimbo ngiye kubabwira muzayigishe Abisiraheli, bajye bayiririmba kugira ngo imbēre umuhamya wo kubashinja.
20 Nzabageza mu gihugu gitemba amata n’ubuki nk’uko nabisezeranyije ba sekuruza, bazahabona ibyokurya bihagije bamererwe neza. Ariko bazanyimūra bayoboke izindi mana, bazansuzugura bice Isezerano nagiranye na bo.
21 Ndetse ntarabageza mu gihugu nasezeranye kubaha, nzi uko bateye n’ibyo bazakora. Abazabakomokaho nibamara kubona ibyago byinshi n’imibabaro, bazibuka iyi ndirimbo ibabere umuhamya wo kubashinja.”
22 Nuko uwo munsi Musa yandika iyo ndirimbo, ayigisha Abisiraheli.
23 Uhoraho abwira Yozuwe mwene Nuni ati: “Komera kandi ube intwari, kuko ari wowe uzageza Abisiraheli mu gihugu narahiye ko nzabaha, nanjye nzabana nawe.”
24 Musa arangije kwandika mu gitabo ayo Mategeko yose,
25 ategeka Abalevi bashinzwe guheka Isanduku y’Isezerano y’Uhoraho ati:
26 “Nimufate iki gitabo cy’Amategeko, mugishyire iruhande rw’Isanduku y’Isezerano y’Uhoraho Imana yanyu, kibere Abisiraheli umuhamya wo kubashinja.”
27 Nuko abwira Abisiraheli ati: “Nzi ko muri ibyigomeke kandi mutava ku izima. Niba mugomera Uhoraho nkiri kumwe namwe, nimara gupfa hazacura iki?
28 Munkoranyirize abakuru b’imiryango bose n’abashinzwe ubutabera banyumve, ntange ijuru n’isi ho umugabo wumvise mbaburira.
29 Nzi ko nimara gupfa muzifata nabi cyane rwose mugateshuka ibyo nabategetse. Mu minsi iri imbere muzabona ibyago kubera ko muzakora ibyo Uhoraho yababujije, bigatuma abarakarira.”
Indirimbo ya Musa
30 Abisiraheli bamaze gukoranira hamwe, Musa ababwira amagambo yose y’iyi ndirimbo: