Igihano cyo gukubitwa
1 Abantu nibagira icyo bapfa bakaburanira mu rukiko, umwe agatsinda undi agatsindwa,
2 niba uwatsinzwe agomba guhanishwa gukubitwa, umucamanza ajye amuryamisha bamukubitire imbere ye inkoni zihwanye n’icyaha cye.
3 Icyakora ntibazarenze inkoni mirongo ine, kuko byaba ari ukumuzonga no kumukoza isoni mu Bisiraheli.
Ikimasa gihonyōra ingano
4 Ntimugahambire umunwa w’ikimasa igihe gihonyōra ingano.
Ibyerekeye gucīkūra
5 Igihe umwe mu bavandimwe baturanye apfuye adasize umwana w’umuhungu, umupfakazi ntagacyurwe n’utari uwo mu muryango w’umugabo we, ahubwo umugabo wabo ajye aba ari we umucyura.
6 Hanyuma umuhungu bazabyarana bwa mbere, azabe ari we uragwa ibya nyakwigendera kugira ngo izina rye ritibagirana mu Bisiraheli.
7 Uwo mugabo nadakunda gucyura umugore wabo, uwo mugore azajye ku irembory’umujyi abwire abakuru ati: “Umugabo wacu yanze ko tubana ngo acīkūre mwene se.”
8 Abakuru b’umujyi bazatumize uwo mugabo bavugane na we, natava ku izima akanga kumucyura,
9 umugore wabo azamwegerere imbere y’abo bakuru, amukuremo urukweto amucire mu maso, avuge ati: “Uku ni ko bagenza uwanze gucīkūra mwene se!”
10 Umuryango w’uwo mugabo bazawuhimbe “Inzu ya Mukurankweto.”
Igihano cy’umugore wacakiye ubugabo
11 Abagabo babiri nibarwana, umugore w’umwe akajya gukiza umugabo we, maze agacakira ubugabo bw’umukubitira umugabo,
12 uwo mugore muzamuce ikiganza. Ntimukamugirire impuhwe.
Ibipimisho bidatunganye
13 Ntimukibishe iminzani mukoresha ibipimisho bidatunganye,
14 cyangwa ngo mwibishe gupimisha ingero zidatunganye.
15 Ahubwo ibipimisho n’ingero mukoresha bijye biba byuzuye kandi bitunganye, kugira ngo muzaramire mu gihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha.
16 Uhoraho Imana yanyu yanga urunuka abibisha ibipimisho n’ingero bidatunganye.
Abisiraheli bategekwa gutsemba Abamaleki
17 Mujye mwibuka ibyo Abamaleki babagiriye mu rugendo, ubwo mwavaga mu Misiri.
18 Ntibatinye Imana, ahubwo barabateye mukiri mu rugendo igihe mwari munaniwe cyane, bica abari basigaye inyuma bose.
19 None rero nimumara kwigarurira igihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha ho gakondo, akabagabiza abanzi banyu bo mu bihugu muzahana imbibi, ntimuzibagirwe Abamaleki, muzabatsembe be kuzongera kwibukwa ukundi.