Ivug 24

Amategeko yo gucyura uwasenzwe

1 Birashoboka ko umuntu yarongora umugeni agasanga afite imibereho iteye isoni ku buryo atakimwishimiye, akamwandikira urwandiko rwemeza ko amusenze, akamwirukana.

2 Hanyuma uwo mugore agacyurwa n’undi mugabo

3 na we akamwanga, akamwandikira urwandiko rwo kumusenda akamwirukana, cyangwa uwo mugabo wamucyuye agapfa.

4 Icyo gihe umugabo we wa mbere ntashobora kumucyura, kuko yihumanyishije ubusambanyi. Byaba ari ikizira ku Uhoraho. Ntimuzakorere icyaha nk’icyo mu gihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha ho gakondo.

Ibyerekeye abamaze gushyingirwa

5 Umugabo umaze igihe gito arongoye, ntakajye ku rugamba kandi ntagakoreshwe n’umurimo wose utuma ava iwe. Mujye mumureka amare umwaka iwe, anezeze umugore yarongoye.

Ingwate itemewe

6 Ntihakagire umuntu ufata urusyo cyangwa ingasīre ho ingwate, kuko yaba yicishije nyirabyo inzara.

Ibyerekeye gushimuta abantu

7 Nihagira umuntu ushimuta mugenzi we w’Umwisiraheli, akamugira inkoreragahato ye cyangwa akamugurisha, uwo mushimusi azicwe. Bityo muzakure ikibi muri mwe.

Ibyerekeye indwara z’uruhu zanduza

8 Mujye mwitondera amategeko yose yerekeye indwara z’uruhu zanduza, mukurikize ibyo Abalevi b’abatambyi bazababwira byose nk’uko nabibashyikirije.

9 Ntimukibagirwe uko Uhoraho Imana yanyu yagenje Miriyamu mu rugendo ubwo mwavaga mu Misiri.

Izindi ngwate

10 Nuguriza cyangwa nutiza mugenzi wawe ikintu cyose, ntuzinjizwe mu nzu ye no gufata ingwate mu bye.

11 Uzagume hanze, maze uwo uguriza abe ari we ukuzanira ingwate.

12 Nufata umwambaro w’umukene ho ingwate ntuzawurarane,

13 uzawumusubize nimugoroba kugira ngo abone icyo yiyorosa. Azagusabira umugisha kandi Uhoraho Imana yanyu azakwishimira.

Ibyerekeye guhemba abakozi

14 Ntimuzakandamize umukozi w’umukene cyangwa w’imbabare, yaba Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga utuye mu gihugu cyanyu.

15 Mujye mumuha igihembo cye buri munsi arangije akazi, mumuhembe izuba ritararenga kuko ari umukene akaba ari cyo kimutunze. Naho ubundi yaganyira Uhoraho ibyo mwamugiriye bikababera icyaha.

Kudahanirwa ibyaha by’abandi

16 Ababyeyi ntibakicwe bazira ibyaha by’abana babo, n’abana ntibakicwe bazira ibyaha by’ababyeyi babo, ahubwo umuntu wakoze icyaha cyo kumwicisha ni we wenyine ukwiriye kwicwa.

Kuzirikana imbabare

17 Ntimukarenganye impfubyi n’abanyamahanga batuyemuri mwe, kandi ntimugafate umwambaro w’umupfakazi ho ingwate.

18 Mujye mwibuka ko mwari inkoreragahato mu Misiri, maze Uhoraho Imana yanyu akabacungura akabavanayo. Ni cyo gitumye mbabuza kugenza mutyo.

19 Nimusarura ntimuzasubire mu murima guhumba ibyasigaye, muzabirekere abanyamahanga n’impfubyi n’abapfakazi. Nimugenza mutyo, Uhoraho Imana yanyu azabaha umugisha mu byo mukora byose.

20 Nimusarura imbuto z’iminzenze ntimuzasubire mu murima guhumba izasigaye, muzazirekere abanyamahanga n’impfubyi n’abapfakazi.

21 Nimusarura imbuto z’imizabibu ntimuzasubire mu murima guhumba izasigaye, muzazirekere abanyamahanga n’impfubyi n’abapfakazi.

22 Mujye mwibuka ko mwari inkoreragahato mu Misiri. Ni cyo gitumye mbategeka kugenza mutyo.