Ivug 23

Abatemerewe kujya mu ikoraniro ry’Uhoraho

1 Umugabo w’inkone cyangwa washahuwe, ntakajye mu ikoraniro ry’Uhoraho.

2 Umuntu w’ikinyandaro ntakajye mu ikoraniro ry’Uhoraho, ndetse n’abazamukomokaho kugeza ku gisekuru cya cumi ntibazemererwe kurijyamo.

3 Umwamoni cyangwa Umumowabu ntakigere ajya mu ikoraniro ry’Uhoraho, ndetse n’abazabakomokaho kugeza ku gisekuru cya cumi ntibazemererwe kurijyamo,

4 kuko banze kubakīra no kubaha ibyokurya n’amazi, ubwo mwavaga mu Misiri. Ndetse Abamowabu baguriye Balāmu mwene Bewori w’i Petori yo muri Mezopotamiya ngo abavume.

5 Ariko Uhoraho Imana yanyu ntiyemera ko Balāmu abavuma, ahubwo imivumo ye Uhoraho Imana yanyu ayihindura imigisha kuko abakunda.

6 Ntimukabashakire amahoro cyangwa ibyiza, uko ibihe bihaye ibindi.

7 Ntimukange Abedomu kuko ari bene wanyu, kandi ntimukange Abanyamisiri kuko mwasuhukiye mu gihugu cyabo.

8 Abuzukuru babo bazemererwa kujya mu ikoraniro ry’Uhoraho.

Kwirinda icyahumanya inkambi

9 Nimujya ku rugamba kurwanya abanzi banyu, mujye mwirinda ikintu cyose cyabahumanya.

10 Nihagira umugabo uhumanywa no gusohora intanga nijoro ajye yirirwa inyuma y’inkambi,

11 ku gicamunsi ajye yiyuhagira, izuba nirimara kurenga abone gusubira mu nkambi.

12 Muzateganye ahantu hiherereye inyuma y’inkambi, aho muzajya mwituma.

13 Buri muntu ajye agira igihōsho mu bikoresho bye, kugira ngo agicukuze aho kwituma kandi agikoreshe ahatwikīra.

14 Uhoraho Imana yanyu agendagenda mu nkambi zanyu, kugira ngo abarinde kandi abahe kunesha abanzi banyu. Inkambi zanyu zigomba kuba ziboneye, kuko Uhoraho ahabonye ikintu giteye ishozi atahagaruka.

Kurengera impunzi y’inkoreragahato

15 Inkoreragahato nihungira mu gihugu cyanyu ntimuzayisubize shebuja,

16 muzayireke iture muri mwe mu mujyi izihitiramo kandi ntimuzayikandamize.

Ibyerekeye uburaya

17 Mu mihango y’idini ntihakagire uwo muri mwe uryamana n’indayay’umugore cyangwa y’umugabo.

18 Ntimukakire ibyahonzwe indaya ngo bihiguzwe umuhigo mu nzu y’Uhoraho Imana yanyu, kuko ibyo zikora ari ibizira ku Uhoraho Imana yanyu.

Ibyerekeye inguzanyo

19 Nimuguriza Umwisiraheli amafaranga cyangwa ibyokurya cyangwa ikindi kintu, ntimuzamwake inyungu.

20 Umunyamahanga we mushobora kumwaka inyungu, ariko mwene wanyu ntimuzayimwake, ni bwo Uhoraho Imana yanyu azabahera umugisha mu byo muzakorera byose mu gihugu mugiye kwigarurira.

Ibyerekeye guhigura umuhigo

21 Nimuhigira Uhoraho Imana yanyu umuhigo ntimuzatinde kuwuhigura, kugira ngo bitazababera icyaha kuko atazabura kuwubaryoza.

22 Nimutagira umuhigo muhiga nta cyaha muzaba mukoze.

23 Ariko nimwiyemeza guhigira Uhoraho Imana yanyu umuhigo, muzajye muwuhigura nk’uko mwabyivugiye.

Ibyerekeye gusoroma mu murima w’undi

24 Umuntu unyuze mu murima w’imizabibu y’undi, yemererwa kurya imbuto zayo uko ashaka, ariko ntiyemererwa kugira izo asoroma ngo azijyane.

25 Unyuze mu murima w’ibinyampeke by’undi, yemererwa guca ihundo, ariko ntiyemererwa gutemesha umuhoro imyaka ye.