Ivug 22

Kwita ku mutungo w’abandi

1 Nubona inka cyangwa intama cyangwa ihene y’undi yazimiye ntukayirengagize, ahubwo uzayimugarurire.

2 Niba nyirayo atuye kure cyangwa ukaba utamuzi, ujye uyifata uyijyane iwawe kugeza ubwo azazira kuyishaka.

3 Ni na ko uzabigenza no ku ndogobe ye, cyangwa umwambaro we cyangwa ikindi kintu cyose cyatakaye ukakibona, ntukacyirengagize.

4 Nusanga indogobe y’undi cyangwa inka ye yatembye mu nzira ntukamutererane, ahubwo uzamufashe kuyibyutsa.

Amategeko anyuranye

5 Umugore ntakambare imyambaro y’abagabo, umugabo na we ntakambare iy’abagore, kuko bene ibyo ari ikizira ku Uhoraho Imana yanyu.

6 Niba uri mu nzira ugenda ukabona icyari cy’inyoni mu giti cyangwa hasi, harimo inyoni ibundikiye ibyana cyangwa amagi, ntukajyane nyina.

7 Ibyana cyangwa amagi ushobora kubijyana, ariko uzareke nyina yigendere. Nubigenza utyo uzagubwa neza kandi uzarama.

8 Niwubaka inzu ifite igisenge gishashe, uzakizengurutse akazitiro karinda abantu kugwa, naho ubundi wazaryozwa umuntu uzahahanuka.

9 Ntukabibe izindi mbuto mu murima wawe w’imizabibu, naho ubundi izo mbuto n’iz’imizabibu byaba ari umuziro.

10 Ntugahingishe igisuka gikururwa n’ikimasa n’indogobe bizirikanyije hamwe.

11 Ntukambare imyambaro iboshywe mu ndodo zidahuje ubwoko.

12 Ujye utera incunda ku misozo ine y’umwenda wambara.

Ibyerekeye ubusambanyi

13 Birashoboka ko umuntu yarongora umukobwa, hanyuma akamwanga

14 akamurega ibiteye isoni, akamusebya ati: “Uyu mukobwa narongoye nasanze atari isugi!”

15 Nibigenda bityo, ababyeyi b’uwo mukobwa bajye bajyana ishuka abageni barayeho, bayishyīre abakuru ku irembory’umujyi.

16 Se w’uwo mukobwa ababwire ati: “Uyu mugabo namushyingiye umukobwa wanjye none aramwanze.

17 Aramurega ibiteye isoni, ngo ntiyasanze ari isugi. Nyamara dore ikimenyetso cy’uko yari isugi.” Nuko bazarambure iyo shuka iriho amaraso bayereke abakuru b’umujyi.

18 Abakuru b’umujyi bafate uwo mugabo bamuhane,

19 kuko yashebeje umukobwa w’Abisiraheli. Bamuce icyiru cy’ibikoroto ijana by’ifeza, babihe sebukwe. Uwo mugabo azakomeze kubana n’umugore we iminsi yose y’ukubaho kwe, ntakamwirukane.

20 Ariko niba icyo kirego gifite ishingiro, ntihagire ikimenyetso cyerekana ko uwo mukobwa yari isugi,

21 bajye bamujyana imbere y’inzu ya se, abagabo bo mu mujyi bamwicishe amabuye. Bazaba bamuhōye ko yakoreye ishyano muri Isiraheli agasambana akiri kwa se, bityo muzakure ikibi muri mwe.

22 Umugabo nafatwa aryamanye n’umugore w’undi mugabo bombi bazicwe, bityo muzakure ikibi muri Isiraheli.

23 Umugabo nafatirwa mu mujyi aryamanye n’umukobwa w’isugi wasabwe n’undi mugabo,

24 bombi muzabajyane ku irembo ry’uwo mujyi mubicishe amabuye. Umukobwa azaba azize ko atatatse kandi ari mu mujyi, naho umugabo azaba azize ko yaryamanye n’umugeni w’undi mugabo. Bityo muzakure ikibi muri mwe.

25 Ariko umugabo nafatira mu gasozi umukobwa w’isugi wasabwe n’undi mugabo, akaryamana na we ku ngufu, uwo mugabo azabe ari we wicwa wenyine.

26 Umukobwa ntimuzagire icyo mumutwara kuko nta cyaha yakoze. Ni umwere nk’umuntu wishwe na mugenzi we,

27 kuko uwo mukobwa wasabwe yafatiwe ku gasozi, yataka hakabura umutabara.

28 Umugabo nafata umukobwa w’isugi utarasabwa akaryamana na we ku ngufu bakabafata,

29 uwo mugabo azahe se w’uwo mukobwa ibikoroto mirongo itanu by’ifeza. Uwo mugabo azarongore uwo mukobwa kuko yaryamanye na we ku ngufu, amubere umugore iminsi yose y’ukubaho kwe, ntakamwirukane.

30 Ntihakagire uwinjira muka se, byaba ari ugukoza se isoni.