Ivug 21

Ibyerekeye umuntu wishe undi ntamenyekane

1 Nimumara kwigarurira igihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha, hakagira ubona intumbi y’umuntu ku gasozi kandi uwamwishe ntamenyekane,

2 abakuru n’abacamanza bazajyeyo kugira ngo bamenye umujyi uri hafi y’iyo ntumbi uwo ari wo.

3 Abakuru b’uwo mujyi bazashake inyana y’ishāshi itarigeze ikoreshwa imirimo,

4 bayijyane mu kabande katigeze gahingwa karimo akagezi kadakama, bayice bayivunnye ijosi.

5 Abatambyi na bo bagomba kuba bahari, kuko ari bo bashinzwe guca imanza z’amahane n’urugomo. Ni bo Uhoraho Imana yanyu yitoranyirije mu Balevi, kugira ngo bamukorere kandi basabire abantu umugisha mu izina rye.

6 Abakuru bose b’uwo mujyi bazakarabire hejuru y’iyo shāshi yiciwe muri ako kabande,

7 bavuge bati: “Ntabwo ari twe twamennye amaraso y’uwo muntu, kandi ntituzi uwayamennye.

8 Uhoraho, babarira Abisiraheli ubwoko bwawe wacunguye, ntubabareho ubwicanyi.” Uko ni ko bazaba bahanaguweho icyaha.

9 Ibyo ni byo Uhoraho abashakaho kugira ngo muhanagurweho bene ubwo bwicanyi.

Ibyerekeye umukobwa wajyanywe ho umunyago

10 Nimujya ku rugamba Uhoraho Imana yanyu akabagabiza abanzi banyu, muzabajyane ho iminyago.

11 Nihagira ubona muri iyo minyago umukobwa mwiza akamubengukwa, yemererwa kumurongora.

12 Ariko ajye abanza amujyana iwe, uwo mukobwa yiyogosheshe, ace inzāra,

13 ahindure imyambaro yanyaganywe, ahamare ukwezi kose aririra ababyeyi be, hanyuma abone kumurongora abe umugore we.

14 Ariko uwo mugabo namuhararukwa, azamureke yigire aho ashaka. Ntakamugurishe cyangwa ngo amugirire nabi kuko azaba yararyamanye na we.

Umunani w’umuhungu w’impfura

15 Birashoboka ko umugabo yagira abagore babiri, umwe akaba inkundwakazi, undi akaba intabwa maze bombi bakabyara abahungu. Umuhungu w’impfura naba uw’intabwa,

16 ntibizabuze se kumuha umunani umugenewe. Ntashobora guha umuhungu w’inkundwakazi ubutware bw’umwana w’impfura.

17 Ahubwo ajye aha umuhungu w’intabwa umunani ukubye kabiri uwa murumuna we ku byo atunze byose, kuko ari we muhungu we wa mbere wagenewe ubutware bw’umwana w’impfura.

Umusore w’icyigomeke

18 Nihagira umusore winangira akigira icyigomeke, ntiyumvire ababyeyi be ndetse bamuhana ntiyumve,

19 ababyeyi be bajye bamujyana ku irembory’umujyi bamwereke abakuru bawo,

20 bamubaregere bati: “Uyu mwana wacu yarinangiye yigira icyigomeke kandi yanga kutwumvira, ni umunyangesombi kandi ni umusinzi.”

21 Abagabo bose bo muri uwo mujyi bajye bamwicisha amabuye, bityo muzakura ikibi muri mwe. Abisiraheli bose nibabyumva bazatinya.

Intumbi imanitswe

22 Umuntu nakora icyaha gikwiriye guhanishwa gupfa, bakamwica bakamanika intumbi ye ku giti,

23 iyo ntumbi ntikarare kuri icyo giti. Mujye muyihamba uwo munsi kuko umanitswe aba yaravumwe n’Imana. Muzirinde guhumanya igihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha ho gakondo.