Ivug 20

Amabwiriza yerekeye intambara

1 Nimujya ku rugamba mugasanga abanzi banyu babarusha amafarasi n’amagare y’intambara n’ingabo, ntimuzabatinye kuko Uhoraho Imana yanyu wabavanye mu Misiri azaba ari kumwe namwe.

2 Mutaratangira kurwana umutambyi azahagarare imbere y’ingabo,

3 azibwire ati: “Bisiraheli, nimwumve! Uyu munsi mugiye guhangana n’abanzi, none nimukomere mureke kugira ubwoba no gutinya no guhinda umushyitsi!

4 Uhoraho Imana yanyu arajyana namwe abarwanirire mutsinde abanzi banyu.”

5 Maze abashinzwe kubahiriza amategeko bazabwire ingabo bati: “Niba muri mwe hari uwubatse inzu akaba atarayitaha, nagende ayitahe, atazagwa mu ntambara igatahwa n’undi.

6 Niba hari uwateye imizabibu akaba atararya imbuto zayo, nasubire iwe atazagwa mu ntambara, imizabibu ye igasarurwa n’undi.

7 Niba hari uwasabye umugeni akaba ataramurongora, nasubire iwe atazagwa mu ntambara, umugeni we akarongorwa n’undi.

8 Niba kandi hari ufite ubwoba agatinya gutabara, nasubire iwe adaca abandi intege.”

9 Abashinzwe kubahiriza amategeko nibamara kubwira ingabo batyo, bazazishyikirize abatware b’ingabo.

10 Mbere yo gutera umujyi, mujye mubanza mubaze abawutuye niba bemera gutsindwa batarwanye.

11 Nibabyemera bakabareka mukawinjiramo, abawutuyemo bose bazabayoboke kandi babakorere imirimo y’agahato.

12 Ariko nibashaka kubarwanya muzagote umujyi wabo,

13 maze Uhoraho Imana yanyu nawubagabiza, muzamarire ku icumu abagabo bawurimo bose.

14 Muzajyane ho iminyago abagore n’abakobwa n’abana n’amatungo, n’ibindi byose biri muri uwo mujyi Uhoraho Imana yanyu azaba yabahaye, murye n’ibiribwa muzawusahuramo.

15 Uko azabe ari ko muzagenza imijyi iri kure y’igihugu mugiye kwigarurira.

16 Naho mu mijyi y’icyo gihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha ho gakondo, muzice abantu bose n’amatungo yose.

17 Muzatsembe Abaheti n’Abamori n’Abanyakanāni, n’Abaperizi n’Abahivi n’Abayebuzi nk’uko Uhoraho Imana yanyu yabibategetse.

18 Naho ubundi babatoza ibizira bakora baramya imana zabo, mukaba mucumuye ku Uhoraho Imana yanyu.

19 Nimushaka kwigarurira umujyi, ntimugateme ibiti byera imbuto by’abawutuye, nubwo mwaba mumaze igihe kirekire muwugose. Ibiti si byo banzi banyu ngo mubirwanye, ahubwo bishobora kubatunga.

20 Icyakora ibiti bitera imbuto ziribwa mushobora kubitema, kugira ngo mubyubakishe ibikwa byo kūririraho inkuta z’uwo mujyi, kugeza igihe muzawigarurira.