Ivug 19

Imijyi y’ubuhungiro

1 Uhoraho Imana yanyu namara gutsemba amahanga atuye mu gihugu azabaha, muzatura mu mijyi yabo no mu mazu yabo.

2-3 Muzakigabanyemo imigabane itatu, maze muri buri mugabane muhatoranye umujyi utaruhanyije kugerwamo, uwishe umuntu ajye ahungira muri umwe muri yo.

4 Umuntu wishe undi atabigambiriye cyangwa nta cyo bapfaga kindi, ashobora kuwuhungiramo kugira ngo na we batamwica.

5 Urugero: abantu bari mu ishyamba batema ibiti, ishoka y’umwe igakuka ikica mugenzi we, azahungire muri umwe muri iyo mijyi kugira ngo batamwica.

6 Ntagomba gucirwa urwo gupfa kuko atari asanzwe yanga mugenzi we, ariko bene wabo w’uwishwe bashobora kurakara bakamukurikira. Umujyi w’ubuhungiro ubaye kure, bāmufata atarawugeramo bakamwica.

7 Ni yo mpamvu mbategetse gutoranya imijyi itatu.

8-9 Nimwubahiriza amabwiriza yose mbashyikiriza uyu munsi, mugakunda Uhoraho Imana yanyu mugahora mugenza uko ashaka, azabaha kwāgura igihugu muzaba mwigaruriye nk’uko yabirahiriye ba sokuruza. Icyo gihe muzatoranye indi mijyi itatu y’ubuhungiro

10 kugira ngo abishe abandi batabigambiriye baticwa, namwe mukabarwaho amaraso azaba yamenetse mu gihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha ho gakondo.

11 Ariko umuntu niyanga undi akamwubikira akamwica, hanyuma agahungira muri umwe muri iyo mijyi,

12 abakuru bo mu mujyi akomokamo bazamugaruze, bamushyikirize uhōrera uwapfuye amwice.

13 Ntimuzamugirire impuhwe, ahubwo muzakure ikibi muri mwe kugira ngo mugubwe neza.

Imbago z’isambu

14 Nimumara kwigarurira igihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha, ntihazagire urengēra umuturanyi we ngo yimure imbago z’isambu zizaba zarashinzwe na ba sekuruza.

Ibyerekeye abashinja abandi

15 Umugabo umwe ntahagije gushinja umuntu icyaha icyo ari cyo cyose, ajye ashinjwa n’abagabo babiri cyangwa barenzeho kugira ngo icyo aregwa kimuhame.

16 Umuntu narega undi ibinyoma agambiriye kumugirira nabi,

17 bombi bazajye aho basengera Uhoraho, babitekerereze abatambyi n’abacamanza bazaba bariho icyo gihe.

18 Abacamanza bazabigenzure cyane nibasanga urega abeshyera mugenzi we,

19 muzamugirire nk’uko yari yagambiriye kumugirira. Muzakure ikibi muri mwe.

20 Abandi nibabyumva bazatinya he kuzagira undi muri mwe ucumura nk’uwo muntu.

21 Ntimuzamugirire impuhwe, azahanwe hakurikijwe icyo yagambiriye gukora, nk’uko umwicanyi acirwa urwo gupfa, umennye undi ijisho agahanishwa kumenwa irye, ukuye undi iryinyo agahanishwa gukurwa irye, uciye undi ikiganza cyangwa ikirenge agahanishwa gucibwa icye.