Umugabane w’abatambyi n’Abalevi
1 Abatambyi n’abandi bo mu muryango wa Levi bose, ntibazagira umugabane cyangwa gakondo kimwe n’abandi Bisiraheli. Umugabane wabo uzava ku maturo atwikwa y’Uhoraho, abe ari na yo abatunga.
2 Ntibazagira umugabane kimwe n’abandi Bisiraheli, kuko Uhoraho ari we mugabane wabo nk’uko yababwiye.
3 Igihe mutamba itungo ho igitambo cy’umusangiro, mugomba guha abatambyi urushyi rw’akaboko n’imisaya n’igifu.
4 Mujye mubaha umuganura w’ingano n’uwa divayi n’uw’amavuta y’iminzenze, mubahe n’ubwoya muzakemura intama bwa mbere.
5 Mu miryango yose y’Abisiraheli, Uhoraho Imana yanyu yitoranyirije uwa Levi kugira ngo umukorere iteka ryose.
6 Nihagira Umulevi uzaba atuye muri umwe mu mijyi ya Isiraheli, akifuza abikuye ku mutima kujya gukorera aho Uhoraho azaba yitoranyirije,
7 azemererwe gukorera Uhoraho Imana ye nk’uko abandi Balevi bahari bakora.
8 Ajye ahabwa umugabane w’ibyokurya nk’uwabo, agumane n’ibiguzi by’ibyo yarazwe na ba sekuruza.
Ibyerekeye ubupfumu n’ubushitsi
9 Nimumara kwigarurira igihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha, ntimuzigane ibizira bikorwa n’amahanga agituyemo.
10 Ntihakagire uwo muri mwe utwika umuhungu we cyangwa umukobwa we ho igitambo cy’ikigirwamana Ntihakagire umupfumu cyangwa umucunnyi cyangwa umunyabugenge,
11 cyangwa umurozi cyangwa uterekēra abazimu, cyangwa umushitsi w’uburyo bwose uba muri mwe.
12 Uhoraho Imana yanyu yanga urunuka abakora batyo, ibyo bizira ni byo bitumye agiye kwirukana ayo mahanga mukayazungūra.
13 Muzabere indakemwa Uhoraho Imana yanyu.
Umuhanuzi uzatumwa n’Uhoraho
14 Amahanga mugiye kuzungūra araraguza agacunisha, ariko mwebwe Uhoraho Imana yanyu ntabibemerera.
15 Uhoraho Imana yanyu azabatumaho umuhanuzi umeze nkanjye ukomoka muri mwe, muzamwumvire.
16 Azamubatumaho kuko ubwo mwari mukoraniye ku musozi wa Horebu, mwasabye kutazongera kumva ijwi ry’Uhoraho Imana yanyu, cyangwa kubona wa muriro ugurumana kugira ngo mutazapfa.
17 Uhoraho arambwira ati: “Ibyo basabye bifite ishingiro.
18 Nzabatumaho umuhanuzi umeze nkawe, ukomotse muri bo. Nzamubwira ibyo azavuga, na we azabagezaho ibyo nzamutegeka byose.
19 Nanjye nzahana umuntu wese utazumvira uwo muhanuzi nzabatumaho.
20 Ariko nihagira umuhanuzi uzitwaza izina ryanjye agahangara kuvuga ibyo ntamutegetse, cyangwa akavuga ko yatumwe n’izindi mana, uwo muhanuzi azicwe.”
21 Mushobora kwibaza icyabamenyesha ko umuhanuzi atatumwe n’Uhoraho.
22 Umuhanuzi niyitwaza izina ry’Uhoraho akagira icyo avuga ntikibe, muzamenya ko atari Uhoraho wamutumye. Uwo muhanuzi azaba ahangaye kubyihimbira, ntimuzamwiteho.